Uhereye kuri ‘Episode’ eshatu zasibwe: Uko Micky yageze ku iyandikwa rya filime ye ‘Isezerano ry’Ikinyoma’ (VIDEO)

Imyidagaduro - 12/07/2026 6:51 PM
Share:

Umwanditsi:

Uhereye kuri ‘Episode’ eshatu zasibwe: Uko Micky yageze ku iyandikwa rya filime ye ‘Isezerano ry’Ikinyoma’ (VIDEO)

Hari ibitekerezo byinshi bitajya bibona izuba, ariko rimwe na rimwe igitekerezo gisa n’icyapfuye ni cyo kiba intangiriro y’ikintu gihindura amateka. Ni na ko byagenze kuri Mukobwajana Asifiwe wamamaye nka Micky, ubwo yari ageze kuri ‘Episode’ eshatu za filime yari amaze kwandika, mugenzi we amubwira ko bazisiba bagatangira bundi bushya.

Uyu mukinnyi wa filime uri mu bagore bafite izina rikomeye muri sinema nyarwanda, avuga ko iyo icyemezo kidafatwa icyo gihe, bishoboka ko filime ‘Isezerano ry’Ikinyoma’ itari kubaho nk’uko abantu bayizi uyu munsi.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Micky yavuze ko mbere yo gutangira iyi filime yari afite ikindi gitekerezo we na mugenzi we Olivier bari batangiye gushyira ku mpapuro. Bari bamaze kugera kuri ‘Episode’ ya gatatu, ariko ibintu bihinduka mu buryo batari biteze.

Ati: "Nari kumwe n'umusore witwa Olivier, nari mfite igitekerezo mu mutwe nashakaga ko dukoramo. Turandika, tugeze nko kuri Episode ya Gatatu, aho ahita ambwira ko dusibe. Twaranditse, tugeze hagati arambwira ati ntabwo iyi filime izakundwa, ubundi turabisiba."

Micky avuga ko nyuma yo gusiba ibyo bari bakoze, Olivier yahise amusangiza ikindi gitekerezo cy’inkuru, bumva bombi bagihurizaho bitabagoye.

Ati: "Ahita ambwira ati ariko hari inkuru mfite y'indi. Ukuntu tumeze, njye nawe ikintu cyose tugihurizaho. N'uko twanditse rero 'Isezerano ry'Ikinyoma'."

Nubwo bari bamaze kubona inkuru nshya, Micky avuga ko batihutiye kuyijyana mu ifatwa ry'amashusho. Mbere yo kuyikora babanje kugisha inama abantu basanzwe bafite ubunararibonye muri sinema, kugira ngo bamenye niba koko ifite ubushobozi bwo gukundwa.

Abenshi bamubwiye ko inkuru ifite imbaraga ndetse ishobora kugera kure.

Icyakora, nubwo ayo magambo yamuteye icyizere, we ubwe ntiyari yizeye ko iyi filime izarenga izo yari asanzwe afite.

Ati: "N'uko twayikoze. Noneho yo nabonaga ari filime izaza ntigire ikintu kinini ikora, ariko yaraje ihita ica kuri filime twari dusanzwe dufite."

Iyo filime ni yo ‘Isezerano ry’Ikinyoma’, ubu imaze kugera kuri Episode ya 142, ikaba iri mu zirebwa cyane ku rubuga rwa YouTube.

Yayitangiye nyuma yo gushinga urugo, mu gihe mbere yari yaramenyekanye cyane binyuze muri filime y’uruhererekane yise ‘Icyumba cyanjye’.

Micky asobanura ko kimwe mu byatumye iyi filime ikundwa ari ubutumwa buyikubiyemo n’uburyo yubakiye ku nkuru abantu bahuriraho mu buzima bwa buri munsi.

‘Isezerano ry’Ikinyoma’ ivuga ku buzima bwa Jacque, umugabo ukunda abagore benshi, agasiga umugore we mu cyaro, akajya mu mujyi na ho akihashakira undi, ibintu bikurura uruhererekane rw’ibibazo n’amasomo atandukanye.

Micky ntabwo yatangiriye ku gukora filime ze bwite. Izina rye ryatangiye kumenyekana nyuma yo gukina muri filime ya Killaman, ari na yo yamufunguriye amarembo muri sinema nyarwanda.

Nyuma yaho yakomeje gukina muri filime zitandukanye, nubwo hari izakozwe ntizigere zisohoka, ibintu avuga ko byigeze kumuca intege.

Icyakora ntiyigeze areka inzozi ze. Ahubwo yahisemo kwiyubakira inzira ye nk'umwanditsi, umukinnyi ndetse n’utunganya filime.

Kugeza ubu amaze gukora filime eshanu zirimo ‘Igihome’, ‘Imbaraga za Mama’, ‘My Daughter’, ‘Igeno’ n’izindi.

 

Micky yahishuye ko filime ‘Isezerano ry’Ikinyoma’ yayigezeho nyuma yo gusiba iya mbere. Aha, ari kumwe n'abakinnyi bahuriye muri filime ye

KANDAHANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MICKY


KANDA HANO UREBE IGICE GISHYA CYA FILIME 'ISEZERANO RY'IKINYOMA'


VIDEO: Dox Visual/ InyaRwanda.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...