Ugereranywa n'urukuta rw'u Bushinwa! Umushinga wa kilometero 8,000 ushobora guhindura ejo hazaza ha Afurika

Ubukungu - 04/07/2026 1:18 PM
Share:

Umwanditsi:

Ugereranywa n'urukuta rw'u Bushinwa! Umushinga wa kilometero 8,000 ushobora guhindura ejo hazaza ha Afurika

Mu gihe benshi bazi urukuta runini rw'u Bushinwa nk'imwe mu nyubako zikomeye zubatswe n'abantu, umugabane wa Afurika na wo uri gushyira mu bikorwa undi mushinga udasanzwe, ariko wo ugizwe n'ibiti n'ibimera aho kuba amabuye.

Uyu mushinga uzwi nka Great Green Wall (Urukuta Runini rw'Ibyatsi) ugamije gusubiza ubuzima ku butaka bwangiritse, guhagarika ubutayu bwa Sahara bukomeje kwaguka no gufasha miliyoni z'abaturage kubona ibiribwa n'imibereho myiza.

Urukuta ruzaba rufite uburebure bwa kilometero 8,000, rukanyura mu bihugu byo mu karere ka Sahel, kuva muri Senegal ku nkombe z'inyanja ya Atlantique kugeza muri Djibouti ku nyanja Itukura. Ni umwe mu mishinga minini yo kubungabunga ibidukikije Afurika yigeze itangiza.

Nubwo rwiswe "urukuta rw'ibiti", uyu mushinga ntugamije gutera umurongo umwe w'ibiti gusa. Ahubwo ugizwe n'ibikorwa bitandukanye birimo gutera ibiti, gusubiranya amashyamba yangiritse, kuvugurura ubutaka bwo guhingaho, kubungabunga urwuri n'ibishanga ndetse no guteza imbere ubuhinzi burengera ibidukikije.

Nk’uko tubikesha The Times of India, abahanga mu kubungabunga ibidukikije bavuga ko ibi bizafasha kugabanya ikibazo cy'ubutayu gikomeje kwibasira akarere ka Sahel, kamwe mu duce twibasirwa cyane n'imihindagurikire y'ikirere ku Isi.

Uretse kurengera ibidukikije, uyu mushinga ufite intego yo kuzamura imibereho y'abaturage. Biteganyijwe ko uzafasha kongera umusaruro w'ubuhinzi, guteza imbere umutekano w'ibiribwa, guhanga imirimo mishya ku rubyiruko ndetse no gufasha abaturage kumenyera ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere.

Mu bice bimwe na bimwe umushinga wamaze gutanga umusaruro, aho ubutaka bwari bwarabaye ubutayu bwongeye kubaho, abaturage bongera kubona amahirwe yo guhinga no korora, ndetse n'urusobe rw'ibinyabuzima rugatangira kwisubiranya.

Great Green Wall ifatwa nk'imwe mu mishinga ikomeye ku Isi igamije gusubiza ubuzima ku butaka bwangiritse no guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere. Ni urugero rugaragaza ko ibihugu bya Afurika bishobora gufatanya gushaka ibisubizo birambye ku bibazo byugarije umugabane n'Isi muri rusange.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...