Uganda: Yibwe ivarisi irimo umurambo w’umwana we

Utuntu nutundi - 15/04/2026 10:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Uganda: Yibwe ivarisi irimo umurambo w’umwana we

Umubyeyi wo muri Uganda ari mu gahinda kadasanzwe nyuma yo kubura ivarisi yari irimo umurambo w’umwana we w’uruhinja, ibintu byamusigiye intimba ikomeye kuko avuga ko yabuze umwana we inshuro ebyiri.

Umugore witwa Kimuli Jjumba w’imyaka 40 ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura ivarisi yari irimo umurambo w’umwana we w’uruhinja. Uyu mubyeyi yari amaze gusezererwa mu bitaro bya Mulago National Referral Hospital biri mu Mujyin wa Kampala, nyuma y’uko umwana we w’umukobwa witwaga Paulina Namigade yitabye Imana afite amezi atanu gusa.

Inkuru dukesha Pulse Uganda ivuga ko kubera ubukene bukabije, Jjumba atari afite ubushobozi bwo gutwara umurambo w’umwana we mu buryo busanzwe kandi buboneye. Ibi byatumye afata icyemezo gikomeye cyo gushyira umurambo w’umwana we mu ivarisi, kugira ngo abashe kuwujyana mu cyaro aho bari bateganyije kumushyingura mu cyubahiro.

Amaze gusohoka mu bitaro, yafashe imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yerekeza mu rugo. Bageze imbere gato, yasohotse agiye kugura amayinite, agarutse asanga imodoka yamusize igiye, ndetse n’ivarisi irimo umwana we bayijyanye.

Yagerageje kuyikurikira no kuyishaka, ariko biba iby’ubusa. Yagize ati: “Nagerageje kubirukaho ariko imodoka yihutaga cyane. Kugeza ubu simfite amahoro kuko ntazi aho bajyanye umwana wanjye n’ibyo bagiye kumukorera.”

Iyo modoka bivugwa ko yatwaye iyo varisi ifite purake UBL 104 Z, yo mu bwoko bwa Toyota Hiace. Kugeza ubu, inzego z’umutekano zatangiye kuyishakisha ndetse hanakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane ababigizemo uruhare.

Jjumba akeka ko umwe mu bari muri iyo modoka ashobora kuba yaribye iyo varisi yibwira ko irimo amafaranga cyangwa ibindi bintu by’agaciro.

Uyu mubyeyi n’abo mu muryango we basaba umuntu wese wagira amakuru ayo ari yo yose yafasha kumenya aho iyo varisi iri, kubimenyesha inzego zibishinzwe, kugira ngo babashe gushyingura umwana wabo mu cyubahiro no kumusezeraho bwa nyuma.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...