Uganda yatangiye gukura ingabo zayo muri Somalia nyuma y’imyaka 20

Hanze - 02/11/2026 9:31 AM
Share:

Umwanditsi:

Uganda yatangiye gukura ingabo zayo muri Somalia nyuma y’imyaka 20

Uganda yatangiye igikorwa cyo gukura zimwe mu ngabo zayo zari zimaze imyaka 20 zikorera muri Somalia mu butumwa bwo gufasha icyo gihugu guhangana n’ibibazo by’umutekano, birimo ibikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab.

Itsinda rya mbere rigizwe n’abasirikare 109 bo mu Ngabo za Uganda (UPDF) ryavuye i Mogadishu, umurwa mukuru wa Somalia, ku wa Gatanu, nyuma y’itangazo ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Jenerali Muhoozi Kainerugaba, wavuze ko igihugu cye cyatangiye kugabanya abasirikare gifite muri icyo gihugu.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Muhoozi yavuze ko iki gikorwa gikurikiye imyaka myinshi Uganda imaze mu butumwa bwa gisirikare muri Somalia, aho ingabo zayo zagize uruhare mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro no gufasha inzego z’umutekano z’icyo gihugu.

Yagize ati: “Nk’uko twabisezeranye, twatangiye gukura UPDF muri Somalia. Nyuma y’imyaka 20 yuzuyemo amaraso menshi n’ibitambo bikomeye, turimo gushyikiriza abavandimwe bacu b’Abanyasomaliya inshingano zo kwicungira umutekano.”

Icyakora, Uganda ntiyatangaje ko igiye gukura ingabo zayo zose muri Somalia, ahubwo yatangiye igikorwa cyo kugabanya umubare w’abasirikare bayo bari muri icyo gihugu.

Uganda ni kimwe mu bihugu bya Afurika byagize uruhare rukomeye mu bikorwa mpuzamahanga bigamije gufasha Somalia kongera kubaka inzego z’umutekano no guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.

Muri 2007, Uganda yabaye igihugu cya mbere cyohereje ingabo muri Somalia mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bwari buzwi nka AMISOM.

Izo ngabo zagiye zifatanya n’igisirikare cya Somalia mu kurwanya umutwe wa Al-Shabaab, ufite aho uhurira n’umutwe wa Al-Qaeda kandi umaze imyaka myinshi ugaba ibitero ku basivili, ku nzego za Leta no ku ngabo ziri mu butumwa bw’umutekano.

Ingabo za Uganda zagize uruhare mu bikorwa byo kwigarurira uduce twari mu tugenzurwa n’uwo mutwe, kurinda ibikorwaremezo bya Leta no gufasha ubutegetsi bwa Somalia kongera kugenzura ibice bitandukanye by’igihugu.

Nubwo ibyo bikorwa byagize uruhare mu kongera ubushobozi bw’inzego z’umutekano za Somalia, Al-Shabaab yakomeje kugaba ibitero mu bice bitandukanye by’igihugu, bigaragaza ko urugamba rwo kugarura amahoro rutararangira.

Mu mpera za 2024, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe watangaje ko ubutumwa bwa AMISOM n’ubwakurikiyeho buzwi nka ATMIS buzashyirwa ku musozo, hagatangira ubundi butumwa bwiswe African Union Support and Stabilization Mission in Somalia (AUSSOM).

AUSSOM yatangiye ibikorwa byayo ku wa 1 Mutarama 2025, igamije gushyigikira inzego z’umutekano za Somalia, kurwanya Al-Shabaab no gufasha igihugu kongera ubushobozi bwo kwicungira umutekano.

Ubu butumwa bukorana n’inzego za Leta ya Somalia mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro no gushimangira ituze mu bice bitandukanye by’igihugu.

Uganda ikomeje kugira uruhare muri ubu butumwa, nubwo yatangiye kugabanya umubare w’ingabo zayo ziri muri Somalia.

Nubwo Somalia imaze imyaka myinshi ifashwa n’ingabo z’amahanga, iracyahanganye n’ibibazo by’umutekano bishingiye ahanini ku bikorwa bya Al-Shabaab.

Uyu mutwe ukomeje kugaba ibitero ku birindiro by’ingabo, ku nyubako za Leta no mu bice bituwe n’abaturage. Ibi bituma inzego z’umutekano za Somalia zikomeza gukenera ubufasha mu kongera ubushobozi bwazo bwo guhangana n’ibitero.

Intego y’ubutumwa bwa AUSSOM ni ugufasha Somalia kugira ubushobozi bwo kuyobora ibikorwa by’umutekano wayo, ku buryo buzatuma igihugu kidakomeza kwishingikiriza cyane ku ngabo z’amahanga.

Nubwo itsinda rya mbere ry’abasirikare 109 ryamaze kuva i Mogadishu, nta tangazo ryerekana ko Uganda izahita ikura ingabo zayo zose muri Somalia.

Igikorwa kiri gukorwa ni icyo kugabanya umubare w’abasirikare bayo hakurikijwe gahunda n’amasezerano y’ubufatanye bwa gisirikare hagati ya Kampala na Mogadishu.

BBC yatangaje ko yagerageje kuvugana na Chris Magezi, umuvugizi w’agateganyo w’igisirikare cya Uganda, kugira ngo agire icyo avuga kuri iyi gahunda, ariko kugeza igihe inkuru yayo yatangazwaga yari atarasubiza.

Kugeza ubu, igihe igikorwa cyo gucyura abasirikare kizamara n’umubare w’abazagumayo ntibiratangazwa mu buryo burambuye.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...