Ibyo byari byagarutsweho cyane na Robert Kyagulanyi,
umukandida ukomeye uhanganye na Perezida Museveni muri aya matora azaba mu
cyumweru gitaha.
Robert Kyagulanyi wamenyekanya nka Bobi Wine
yakomeje kwibutsa abarwanashyaka be kuzakora uko bashoboye ngo
bazamenyekanishe amakuru ajyanye n'amatora, mu gihe internet izaba yakuweho.
Ku wa Gatanu w'icyumweru gishize, sosiyeti ya
Starlink yahagaritse serivisi zayo muri Uganda nyuma y'uko Uganda isohoye
itangazo rivuga ko ibikoresho by'iyi sosiyeti bitemerewe kwinjira mu gihugu
bidahawe uruhushya n'umugaba mukuru w'ingabo General Muhoozi Kainerugaba.
Andi makuru ariko avuga ko ibyo byakozwe nyuma y'uko
Starlink itangiye gutanga serivisi zayo muri Uganda kandi nta burenganzira bwo
kuhakorera ifite.
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, arimo
gushaka indi manda yo kuyobora iki gihugu, nyuma yo kumara ku butegetsi imyaka
40.
Mu matora azaba ku wa kane w'icyumweru gitaha tariki
15 Mutarama (1), Museveni ahanganye na Bobi Wine, wamamaye cyane nk'umuhanzi
mbere yo kuba umunyapolitike.
Aya matora asa n'asubiramo ayo mu 2021, yabaye
intandaro y'imyigaragambyo ikomeye, aho bamwe bahasize ubuzima ndetse internet
igahagarikwa mu gihe cy'iminsi ine.
Hagati aho, Guverinoma yabujije gutambutsa
imbonankubone imyigaragambyo "itemewe n'amategeko" n'ibindi bikorwa
by'ubugizi bwa nabi mbere y'amatora, ivuga ko ibyo bishobora "kongera
umwuka mubi no guteza imidugararo mu baturage."
Umuyobozi w'ikigo gishinzwe Itumanaho, Uganda
Communications Commission (UCC) yavuze ko amakuru avuga ko internet ishobora
guhagarikwa ari "ibihuha gusa," ashimangira ko inshingano z'iki kigo
ari uguharanira ko itumanaho rikomeza kuba rihari mu gihugu hose.
Umuyobozi Mukuru wa UCC, Nyombi Thembo, yabwiye
radiyo Capital FM ikorera i Kampala ati: "Kugeza ubu, nta cyemezo gihari
cyo guhagarika internet".
Ibi kandi byashimangiwe na Amina Zawedde, umuyobozi
mukuru muri Minisiteri y'Itumanaho n'Ubukangurambaga bw'Igihugu aho yagize ati:
"Guverinoma ntiyatangaje cyangwa ngo itegeke, kandi ntiyashyize mu bikorwa
icyemezo icyo ari cyo cyose cyo guhagarika internet mu gihe cy'amatora."
Yasobanuye ko ayo makuru ari ibinyoma, biyobya kandi
bishobora gukura imitima abaturage.
Avuga ko itegeko ryerekeye ikoreshwa nabi
ry'ikoranabuhanga (Computer Misuse Act) rikurikizwa byuzuye no ku bikorwa
bikorerwa kuri internet, harimo gukwirakwiza amakuru atari yo n'itumanaho
ribabaza cyangwa rikomeretsa abandi.
Yashimangiye ko Komisiyo y'Amatora ari yo yonyine
ifite ububasha bwo gutangaza ibyavuye mu matora, kandi ko gutangaza amajwi
ataremezwa cg ataratangazwa ku mugaragaro ari icyaha.
Iyo porogaramu yitwa Bitchart, yatangajwe
n'umuyobozi wa NUP, Bobi Wine.
Yavuze ko iyo porogaramu idakenera internet ahubwo
ikoresha ikoranabuhanga rya Bluetooth mu gusangira amafoto ajyanye n'amatora,
uko amajwi akusanywa hirya no hino kuri Site z'itora, ndetse n'amakuru yose ku
matora, hatabayeho gukoresha interineti.
