Facebook yari imwe mu mbuga nkoranyambaga
zifite uruhare runini mu itumanaho, ubucuruzi n’ubukangurambaga muri Uganda,
mbere y’uko ihagarikwa mu mpera za 2020 no mu ntangiriro za 2021 mbere
y’amatora rusange.
Kuva icyo gihe, abaturage babarirwa muri
za miliyoni bakomeje kuyigeraho bifashishije VPN, mu gihe abacuruzi bakorera
kuri murandasi ndetse n’abamamaza bagiye bagaragaza ko ifungwa ryayo ryangije
bikomeye ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga.
Mu kiganiro Perezida Museveni yagiranye na
“Unstoppable UG Podcast” mu mpera z’icyumweru gishize, yemeje ko ibiganiro byo
kureba uko Facebook yagarurwa biri mu nzira, ariko hakazashyirwaho amabwiriza
mashya asobanutse.
Yagize ati: “Turasuzuma uko Facebook
yafungurwa, ariko nabahaye isomo kuko batekerezaga ko nta Facebook Uganda
yagwa. Ariko Uganda irakomeje gutera imbere. Inka zirajya mu rugo zikagaruka.
Twabagaragarije ko bataduhagarika. Turi abantu batabasha guhagarikwa.”
Museveni yakomeje avuga ko mbere Facebook
yakoraga mu buryo bwahaga urw’amenyo politiki ya leta, bityo ko kugarura uru
rubuga bizasaba ko habanza kumvikanywa ku mabwiriza mashya ashimangira inyungu
z’igihugu n’ubusugire bwacyo.
Kugeza ubu, abashinzwe imbuga nkoranyambaga, ba rwiyemezamirimo n’abamamaza kuri murandasi bakomeje gusaba ko Facebook yakomorerwa kuko kuyibura byashegeshe cyane ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga, ndetse bikagabanya uburyo bwo kugera ku isoko rinini cyane ryari rishingiye kuri uru rubuga.

Museveni yavuze ko Facebook ishobora
kugarurwa muri Uganda, ariko ikubahiriza politiki n’inyungu z’igihugu
