Olisha
M yari azwi mu muziki wo muri Uganda, afite inzozi zo kuzaba umwe mu bahanzi
bakomeye mu gihugu cye.
Urupfu
rwe rwahungabanyije umuryango we n’urwego rw’umuziki muri Uganda. Abakunzi be
n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga basangije amagambo y’agahinda,
bamwifuriza iruhuko ridashira.
Olisha
M yari azwi cyane mu njyana za R&B na Afrobeat, akaba yarandikaga indirimbo
ziganjemo insanganyamatsiko z’urukundo, ituze n’imbaraga z’abagore.
Yamenyekanye
cyane mu ndirimbo nka Katambala, Super Love na Gwenjagala, zatumye aba umwe mu
bahanzi bakunzwe muri Uganda no hanze yayo.
Uretse
umuziki, Olisha M yari n’umucuruzi w’imyenda, akaba yarashinze inzu y’imideli
yitwa 'Olisha M Fashion', igaragaza impano ye mu bijyanye n’imideli n’ubuhanzi.
Mu
mwaka wa 2024, yashyize ku mugaragaro umubano we n’umukunzi we mu birori byo gusaba no gukwa, byavuzwe cyane muri Uganda,
byitabirwa n’abantu benshi.
Urupfu
rwe rwateye agahinda gakomeye mu ruganda rw’imyidagaduro rwa Uganda, aho
abahanzi, inshuti n’abakunzi be banyuze ku mbuga nkoranyambaga batangaza
ubutumwa bwo kumwibuka no gushima impano ye n’uburyo yafatanyaga n’abandi.
Olisha
M yasigiye isi y’umuziki umurage w’indirimbo zifite ubutumwa bukora ku mitima,
ubuhanga mu kuririmba no kuba yarabaye icyitegererezo ku rubyiruko rw’abagore
bifuza gutera imbere mu buhanzi no mu bucuruzi.

Umuhanzi w’imena Olisha M yapfiriye mu
gihe yajyaga kubyarira mu bitaro bya Nsambya Hospital
Yazanye urukundo n’ubwiyunge mu muziki wa
Afrobeat na R&B – Olisha M yibukwa ku ndirimbo nka Katambala, Super Love na
Gwenjagala
Olisha M yasize umurage ukomeye mu muziki w’abagore n’abaharanira inzozi zabo - bamwe mu bahanzi bagenzi be bagize icyo bavuga nyuma y’urupfu rwe
