Uganda: Umuhanzi Alien Skin n’itsinda ry’abantu 7 barekuwe

Imyidagaduro - 28/03/2026 8:35 AM
Share:

Umwanditsi:

Uganda: Umuhanzi Alien Skin n’itsinda ry’abantu 7 barekuwe

Umuhanzi Alien Skin n’abandi barindwi bari kumwe mu itsinda rye barekuwe nyuma y’amasaha macye yari ashize bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nateete i Kampala.

Umuvugizi wa Polisi ya Kampala, SP Racheal Kawala, yari yavuze ko abafashwe barimo: Alien Skin (amazina ye nyakuri ni Patrick Mulwana), Kategaya Ryan (DJ), Konya Joram, umukanishi utuye i Namuwongo, Kato Rashid (umushoferi), Mugema Alex (producer), Mugabi Julius (ushinzwe umutekano muri Fangone Forest) ndetse na Ssegirinya Gerald.

Aba bose bari bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gutwara ibinyabiziga badafite ibyangombwa byemewe, gukoresha imodoka zidafite ibirango (number plates), ndetse no gukubita umupolisi wari uri mu kazi.

Amakuru yavugaga ko ifatwa ryabo ryabaye nyuma gato y’uko Alien Skin n’itsinda rye bakoze igitaramo mu gikorwa cyari cyateguwe n’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda rya National Resistance Movement (NRM), cyabereye mu gace ka Kitebi.

N’ubwo byari bimeze gutya ariko, Komiseri wa Polisi Hellen Seku yagize uruhare mu gutuma Alien Skin n’abandi bagize itsinda rye rya Fangone Forest barekurwa vuba nyuma yo gutabwa muri yombi i Wankulukuku nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Petro cyo muri Uganda.

Bari bafashwe bakekwaho ibyaha birimo gutwara imodoka ku muvuduko ukabije (overspeeding), gutwara badafite permis yemewe (driving license), ndetse no gukoresha imodoka zidafite ibirango (Number plates).

Alien Skin ni umwe mu bahanzi bagezweho mu muziki wo muri Uganda, wamamaye mu njyana ya Dancehall na Afrobeat, aho akunze kuririmba mu rurimi rw’Ikinyankore n’Icyongereza, akavanga n’imvugo z’aho akomoka muri Kampala.

Uyu muhanzi yatangiye kumenyekana cyane mu myaka ya vuba, cyane cyane kubera uburyo yihariye mu kuririmba, imbaraga ashyira mu bitaramo, ndetse n’imyitwarire ituma ahora avugwa cyane mu itangazamakuru.

Kwamamaza kwe kwafashe indi ntera ubwo yashyiraga hanze indirimbo zakunzwe cyane zirimo “Sitya Danger”, “Tumbiza Sound”, “Party”, “Emboozi” n’izindi. Izi ndirimbo zamufashije kwinjira mu bahanzi bari kuvugwa cyane muri Uganda, cyane cyane mu rubyiruko rukunda injyana zigezweho.

Nubwo amaze kwamamara mu gihe gito, uyu muhanzi akunze no kuvugwaho imyitwarire itavugwaho rumwe, ibintu bituma ahora ari mu nkuru zitandukanye z’imyidagaduro muri Uganda.

Nyuma yo gufungwa i Wankulukuku, Alien Skin n’itsinda rye barekuwe hifashishijwe ubuvugizi bwa Hellen Seku


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...