Samson Lubega ukuriye igipolisi mu gace ka Busoga
North yavuze ko ahagana saa tatu z’ijoro uwo mugabo n’umugore w’imyaka 40
bihinnye mu gihuru mu gace ka Namulanda B kugira ngo bamarane ipfa.
Ati: “Nyuma y’inshuro ya mbere, bivugwa ko umugabo
yarabye agahwera ari ku nshuro ya kabiri”.
Umugabo amaze guhwera, umugore abonye ibibaye ahita atabaza abantu maze bahagera ari benshi ariko ntibabasha kurokora uwo mugabo
kuko yahise apfa.
Nk'uko byatangajwe na Monitor, uwo mugore bariho ‘biha akabyizi’ mu gihuru
ntabwo ari uwe, kandi amakuru n'abantu b’aho ni uko umugore we yari
aherutse kubyara.
Iperereza ririmo gukorwa ku murambo w’uwo mugabo ngo
hemezwe neza icyamwishe.
Inzobere mu buvuzi zivuga ko impfu zibera mu gihe
cy’imibonano mpuzabitsina ari gacye cyane ari yo ubwayo iba ibiteye, kuko kenshi
ziterwa n’indwara umuntu aba afite (abizi cyangwa atabizi) nk’indwara
zigendanye n’imikorere y’umutima, cyangwa ‘stroke’.
Izi ngo zishobora guhita zifata umuntu mu gihe arimo
arakora imibonano mpuzabitsina kubera gutera kwihuse cyane kw’amaraso cyangwa
gufata imiti n’ibinyobwa byongera ingufu zidasanzwe.
