Ejo hashize, Gen Muhoozi Kainerugaba yanditse ubutumwa avuga ko mu gihugu
cya Uganda abantu banywa uko bashatse, babyina uko bashatse kandi bambara uko
bashatse.
Yarongeye
kandi kuvuga ko nta mukobwa cyangwa umugore uzabuzwa kwambara uko ashaka kuko n’uzagerageza
kumubuza bazamufunga ahubwo kuko buri wese akwiye kwambara uko ashaka.
Ku
nshingano ze, avuga ko harimo no gutuma abasinzi bagera mu rugo amahoro cyane
ko bafite uburenganzira bwo kunywa igihe cyose.
Ibi
ajya kubyandika, byari bivuye ku butumwa bw’abiganjemo abanyarwanda bukomeje
gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko abakobwa bakwiye guhabwa
uburenganzira bwabo bakambara uko babishaka.
Nyuma
yo kwandika ibyo, Sheilah Gashumba yuzuye ibyishimo byinshi hanyuma nawe yegura
imbuga nkoranyambaga agaragaza ko yashimishijwe n’uko bafite uburenganzira bwo
kwishima mu ngeri zose kandi nta nkomyi.
Yagize
ati: “Urakoze cyane Gen Muhoozi Kainerugaba! Abantu ntabwo baha agaciro gakwiye
uburenganzira bwo kwambara uko dushaka, kuryoshya uko dushaka igihe icyo ari cyo
cyose. Reka twishime.”
Kubera uburyo ubutumwa bwa Gen Muhoozi Kainerugaba yabwishimiye, yavuze ko yumva yabushyira ku mbuga nkoranyambaga ze inshuro zirenga miliyoni.

Sheilah Gashumba yishimiye ko muri Uganda bemerewe uburenganzira busesuye bwo kwambara uko bashaka, bakanywa kugeza igihe bashakiye nta nkomyi
Muhoozi Kainerugaba yamaze impungenge abagore ko ntawe uzababuza kwambara uko bashaka
