Iki giterane cyateguwe mu rwego rwo gutaha ku mugaragaro inyubako z'insengero zirenga eshanu zubatswe na Shekinah Glory Church. Gitegerejwe cyane n'abakristo benshi bo muri Uganda by'umwihariko abakunzi b'indirimbo za Israel Mbonyi basanzwe bakunda cyane indirimbo ze dore ko atari ubwa mbere bazaba bataramanye nawe.
Umushumba Mukuru wa Shekinah Glory Church ku Isi, Prophet Bishop Sibomana Samuel, yabwiye inyaRwanda ko muri iki giterane bazaba bari kumwe na Israel Mbonyi. Ni igiterane kizabera muri Uganda, mu Mujyi wa Mbarara mu gace ka Kakoba, umwaka utaha mu kwezi kwa 8.
Si ubwa mbere Israel Mbonyi azaba ataramiye muri iri Torero ry'i Mbarara kuko yabanye naryo mu myaka 9 ishize ubwo ryatangizwaga ku mugaragaro mu giterane cyabaye tariki ya 19-22 Gashyantare 2016.
Icyo gihe Mbonyi yahembuye benshi. Prophet Bishop Sibomana ati "Ni byo Israel Mbonyi namutumiye mu giterane muri Uganda, ndabyibuka ko twabonye Imana, abakristo baturutse mu bice bitandukanye by'Ubugande i Kampala n'ahandi henshi twahimbaje Imana. Muri make cyari igiterane cyatanze ibyishimo ku bakristo benshi batuye muri Uganda".
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa WhatsApp, Prophet Bishop Sibomana Samuel, umaze iminsi atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n'umuryango we, yashimiye abashumba bakomeje gukora umurimo w'Imana muri Mbarara mu kwitanga kwinshi, ababwira ko azabasura vuba.
Yagize ati: "Shekinah Glory Church hejuru, ndabakunda bashumba mbahoza ku mutima. Ndabasengera mukomeze muyobore amaparuwase neza, nzabasura vuba turi kumwe n'Imana".
Yasangije abamukurira ifoto ya kera ari kumwe na Israel Mbonyi, akomoza ku giterane bazahuriramo muri Uganda mu Mujyi wa Mbarara. Mbonyi yaherukaga muri Shekinah Glory Church kera ubwo Prophet Samuel yatangizagayo iri Torero. Ati: "Vuba tugomba guhurira muri Shekinah, umurimo waragutse uhaheruka kera".
Uyu mukozi w'Imana yongeyeho ko impamvu yatumiye Mbonyi ni uko ari inshuti ye y'ibihe byose, ndetse akaba azirikana uburyo yamushyigikiye cyane ubwo yatangizaga Shekinah Glory Church. Ati: "Inshuti y'ibihe byose, ndazirikana itafari ryawe dufungura bwa mbere ku mugaragaro Shekinah, warahabaye uraririmba umuriro uraka".
Prophet Bishop Sibomana Samuel na Israel Mbonyi bafitanye umubano ukomeye kandi umaze igihe, ukaba wawugereranya nk'uwa Dawidi na Yonatani bo muri Bibiliya. Aba bombi bariganye mu Buhinde ndetse Prophet Bishop Sibomana Samuel yabereye Israel Mbonyi umubyeyi mu buryo bw'umwuka muri icyo gihe bari ku ntebe y'ishuri.
Ubushuti bwabo bwarakomeje kugeza n'uyu munsi. Mu ntangiriro za 2024, Israel Mbonyi yagiye mu Buhinde gusezera Bishop Prophet Sibomana n'umuryango we mbere y'uko bajya gutura muri Amerika. Kuba uyu muramyi yarahise ajya mu Buhinde nta kuruhuka dore ko hari hashize iminsi mbarwa akoze igitaramo kuri Noheli muri BK Arena, byaragaragaje umubano ukomeye bafitanye.
Mu kiganiro na inyaRwanda, Bishop Prophet Sibomama Samuel yaduhishuriye amateka ye na Israel Mbonyi afata nk'umuvandimwe we. Ati: "Amateka yanjye na Mbonyi atangirira mu gihugu cy'u Buhinde aho twahuriye tugiye kwiga kaminuza, ndi imbere kuri stage, Imana imbwira ko Israel Mbonyi azakomera akaba umuhanzi w'igihangange ku isi".
Akomeza agira ati "Naramuhagurukije mu materaniro mbimubwirira mu ruhame abize mu Buhinde bose barabyibuka nk'ibyabaye ejo. Ibyo namuhanuriye byose yambwiye ko yabyiboneye n'amaso ye. No muri ino minsi yaje kunsezera hano mu Buhinde tumarana iminsi itatu mu masengesho, Imana imuha andi masezerano menshi".
Prophet Bishop Sibomana yavuze ko Israel Mbonyi ari umukozi w'Imana none ndetse n'ejo hazaza "kuko ashyigikiwe n'Imana, hari ibindi byinshi biri imbere muzabona Imana izamukoresha kubera ko dusenga Imana ivuga kandi ikanasohoza".
Prophet Bishop Sibomana Samuel avuga ko mu myaka irenga 11 ishize yabwiwe n'Imana ko Israel Mbonyi azaba umuhanzi ukomeye ku Isi. Umutima we uranyuzwe cyane kuko ibyo Imana yamubwiye byatangiye gusohora, ubu Israel Mbonyi ari gutigisa East Africa binyuze mu ndirimbo ziryohera kandi zikomora imitima ya benshi.
Israel Mbonyi amaze kuzuza inshuro eshatu BK Arena yakira abantu ibihumbi icumi. Yabikoze mu bitaramo akora kuri Noheli byitwa "Icyambu Live Concert", ndetse kuri ageze kure imyiteguro ya Icyambu4 izaba kuri 25 Ukuboza 2025 muri BK Arena. Niwe muhanzi mu Rwanda ufite indirimbo ya Gospel yarebwe kurusha izindi, iyo ni "Nina Siri" imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 86 kuri Youtube.
Prophet Bishop Sibomana Samuel ufitanye amateka akomeye na Israel Mbonyi, ni umugabo wubatse ufite umugore umwe witwa Nsekonziza Alice bafitanye abana batatu. Tariki 08 Nyakanga 2017 ni bwo aba bombi basezeranye imbere y'Imana mu birori by'agatangaza.
Bishop Prophet Sibomana Samuel ni izina rizwi cyane mu Iyobokamana mu Karere dore ko ari umuhanuzi ukomeye wahanuriye abantu banyuranye kandi bagatanga ubuhamya ko byasohoye. Yabaye mu bihugu birimo u Rwanda, Uganda, u Buhinde na USA ari kubarizwamo uyu munsi wa none.
Ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana 9 akaba yarize muri Rusumo High School, akomereza Kaminuza mu Buhinde muri Anamalai Universtity aho yakuye impanyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye no guteza imbere abaturage. Nyuma yaho yaje gukomeza amashuri muri Master's mu bijyanye na 'Population Study' (Demographic).
Yimitswe nka Bishop mu 2016 asukwaho amavuta na Bishop Rubanda Jacques. Yatangije Itorero Shekinah Glory Church rikorera mu bihugu binyuranye birimo u Buhinde bafitemo paruwase nini na Uganda bafitemo amaparuwase atanu aherereye i Mbarara ndetse na Nakivale.
Mu bijyanye n’impano y’ubuhanuzi Prophet Bishop Sibomana Samuel avuga ko yayihawe mu 2000 ubwo yari afite imyaka 16. Abajijwe aho impano ye yo guhanura ikomoka, yavuze ko mbere yo kuvuka kwe byari byarahanuwe ko azaba umuhanuzi ukomeye ku isi ‘Prophet’.
Yatangaje ko Imana yabihishuriye umuhanuzi witwa Karikofi Eraston, nawe akabibwira nyina [umubyeyi wa Bishop Prophet Sibomana Samuel] ko umwana atwite azamwita Samuel, akazaba umuhanuzi mpuzamahanga.
Mu magambo ye yagize ati: "Mu muryango w’iwacu hari umuhanuzi witwaga Karikofi Eraston yahanuriye Mama akiri umukobwa ko azasama inda, akazabyara umwana w'umuhungu uzitwa Samuel akazaba umuhanuzi mpuzamahanga".
"Nkiri muto nari mfite isezerano y'uko nzaba umuhanuzi, nyuma impano yaje intunguye ntangira kuzura imbaraga z'Umwuka Wera, ntangira kuvuga indimi nshya ubwo, ntangira gusenga amasengesho yo kwiyiriza ubusa y’igihe kirekire."
"Ubwo Imana inyongerera ubushobozi bwo gusengera indwara no guhanurira amahanga mu bihugu bitandukanye by'isi (India, RDC, Rwanda, Uganda, Kenya, Burundi,..) ndetse ntangira no gusengera abantu kuri telefone bagakira indwara zitandukanye mu mpande zose z'isi".

Prophet Bishop Sibomana Samuel yatumiye Israel Mbonyi mu giterane kizabera muri Uganda

Israel Mbonyi witegura gukora "Icyambu 4" yatumiwe i Mbarara mu giterane cy'ivugabutumwa muri Shekinah Glory Church

Umuramyi Israel Mbonyi hamwe n'umwana wa Prophet Bishop Sibomana Samuel

Israel Mbonyi n'Umuryango wa Prophet Bishop Sibomana Samuel ni inshuti z'akadasohoka

Umuryango wa Prophet Bishop Sibomana Samuel utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika


Israel Mbonyi ubwo aheruka i Mbarara muri Shekinah Glory Church mu mwaka wa 2016

Shekinah Glory Church Kakoba Mbarara basoje igiterane cy'iminsi ibiri cyitabiriwe n'abapasiteri 16 bakorera umurimo w'Imana muri Shekinah Glory Church yashinzwe ndetse ikaba iyoborwa ku Isi na Prophet Bishop Sibomana Samuel

Israel Mbonyi ari kwitegura gukora igitaramo "Icyambu 4" cyatewe inkunga na Airtel Rwanda
REBA "NINA SIRI" YA ISRAEL MBONYI IMAZE KUREBWA NA MILIYONI 86
