Uganda: Massamba Intore yasusurukije ubukwe bw’umunyemari Frank Gashumba n'umukunzi we- AMAFOTO

Imyidagaduro - 16/05/2025 10:08 AM
Share:

Umwanditsi:

Uganda: Massamba Intore yasusurukije ubukwe bw’umunyemari Frank Gashumba n'umukunzi we- AMAFOTO

Umucuruzi, umusesenguzi wa politiki n’umunyamakuru w’Umugande uzwi cyane, Frank Gashumba, yongeye gutungura benshi ubwo yinjiraga ku mugaragaro mu rugendo rwo kurushinga.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Gicurasi 2025, ni bwo yakoze umuhango wo Gusaba no Gukwa umukunzi we Patience Mutoni Malaika, mu birori byari bibereye ijisho byabereye i Sembabule.

Uyu muhango wagaragaje uguhuza ku muco ndetse n’igihe Isi igezemo muri iki gihe, ndetse wabaye intangiriro y’ibirori bikomeye bizakurikirwa n’ubukwe bwa Frank Gashumba.

Uyu mugabo yakoye inka 12 n’amafaranga angana na miliyoni 6 z’amashilingi y’u Bugande (UGX). Ibikorwa byo gususurutsa ibirori byagizwe iby’agatangaza n’umuhanzi w’inararibonye mu ndirimbo z’umuco, Masamba Intore, waririmbye indirimbo zivanze n’umudiho wa kinyarwanda, zanyuze imitima y’abari aho.

Umuhango wari ubereye ijisho, wiganjemo imyambaro gakondo n’uburyo bwo kwakira abashyitsi busigasira umuco w’u Rwanda, n'uwa- Uganda.

Frank Gashumba ni umwe mu bantu bazwi cyane muri Uganda kubera ubuvugizi bwe, gusesengura politiki, ubutwari mu gutinyuka kuvuga ibitagenda, ndetse no gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gusangiza ibitekerezo. Ni Umuyobozi wa Sisimuka Uganda, umuryango utari uwa Leta uharanira uburenganzira bwa muntu n’impinduka zishingiye ku baturage.

Azwi cyane kubera imvugo ze zikarishye, asanzwe akoresha cyane urubuga rwa Facebook, aho akoresha amagambo akomeye mu gusaba impinduka mu miyoborere ya Uganda no kurwanya ruswa.

Gashumba kandi amaze igihe kinini ari umugabo wihaye kuba nyamwigendaho, aho yigeze gutangaza mu kiganiro cyamwitiriwe ko “nta mugore ushobora kumuhindura, kandi ko gusezerana ari ukwigira imbata y’undi.”

Ni yo mpamvu benshi batunguwe n’iyi ntambwe nshya yateye, aho benshi bemeza ko ari “urukundo rw’ukuri rwamukoze ku mutima.”

Kuri iyi nshuro, yabicishije kuri Facebook yandika agambo yatumye abantu barushaho gushidikanya kuri muntu yise “Nabavandimwe,” bikekwa ko ari akabyiniriro yise Patience Mutoni Malaika, nubwo ataramugaragaza ku mugaragaro.

Umuhango wabaye mu ibanga rikomeye, ariko amafoto yagiye hanze yagaragaje ibyamamare n’abayobozi b’inzego zitandukanye barimo Prof. Lawrence Muganga, umuyobozi wa Victoria University, abanyapolitiki, abanyamakuru, abahanzi, n’abasitari bo muri Kampala bari bambaye neza mu myambaro gakondo.

Frank Gashumba na Malaika Patience bamaze igihe mu rugendo rw'urukundo rwagejeje ku kwiyemeza kubana nk'umugabo n'umugore

Frank Gashumba ni umwe mu bazwi mu gihugu cya Uganda, ahanini bitewe n'uburyo yisanisha n'ubuzima bw'itangazamakuru, ndetse afite ibikorwa byinshi bizwi

Frank Gashumba azwi nk'umunyemari, ndetse ni umwe mu bashinze umuryango w'abavandimwe muri Uganda

Frank Gashumba yasabye anakwa umukunzi we yakoze inka 12, ndetse n'amafaranga agera hafi kuri Miliyoni 2 Frw

Frank Gashumba warushinze, yakunze kumvikana mu itangazamakuru avuga ko adateze gushaka umugore

Massamba Intore ari kumwe na Sheila Gashumba [Uri iburyo] umukobwa wa Frank Gashumba warushinze kuri uyu wa Kane tariki 15 Gicurasi 2025


Massamba Intore yatangaje ko yishimiye kuririmba mu bukwe bwahuje Abanyarwanda n'abanya-Uganda babarizwa muri kiriya gihugu


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...