Kuri uyu wa Kane, tariki ya 15
Gicurasi 2025, ni bwo yakoze umuhango wo Gusaba no Gukwa umukunzi we
Patience Mutoni Malaika, mu birori byari bibereye ijisho byabereye i Sembabule.
Uyu muhango wagaragaje uguhuza ku muco ndetse n’igihe Isi igezemo muri iki gihe, ndetse wabaye
intangiriro y’ibirori bikomeye bizakurikirwa n’ubukwe bwa Frank Gashumba.
Uyu mugabo yakoye inka 12
n’amafaranga angana na miliyoni 6 z’amashilingi y’u Bugande (UGX).
Umuhango wari ubereye ijisho, wiganjemo
imyambaro gakondo n’uburyo bwo kwakira abashyitsi busigasira umuco w’u Rwanda, n'uwa- Uganda.
Frank Gashumba ni umwe mu bantu
bazwi cyane muri Uganda kubera ubuvugizi bwe, gusesengura politiki, ubutwari mu
gutinyuka kuvuga ibitagenda, ndetse no gukoresha imbuga nkoranyambaga mu
gusangiza ibitekerezo.
Azwi cyane kubera imvugo ze
zikarishye, asanzwe akoresha cyane urubuga rwa Facebook, aho akoresha amagambo
akomeye mu gusaba impinduka mu miyoborere ya Uganda no kurwanya ruswa.
Gashumba kandi amaze igihe kinini
ari umugabo wihaye kuba nyamwigendaho, aho yigeze gutangaza mu kiganiro
cyamwitiriwe ko “nta mugore ushobora kumuhindura, kandi ko gusezerana ari
ukwigira imbata y’undi.”
Ni yo mpamvu benshi batunguwe n’iyi
ntambwe nshya yateye, aho benshi bemeza ko ari “urukundo rw’ukuri rwamukoze ku
mutima.”
Kuri iyi nshuro, yabicishije kuri
Facebook yandika agambo yatumye abantu barushaho gushidikanya kuri muntu yise
“Nabavandimwe,” bikekwa ko ari akabyiniriro yise Patience Mutoni Malaika, nubwo
ataramugaragaza ku mugaragaro.
Umuhango wabaye mu ibanga rikomeye,
ariko amafoto yagiye hanze yagaragaje ibyamamare n’abayobozi b’inzego
zitandukanye barimo Prof. Lawrence Muganga, umuyobozi wa Victoria University,
abanyapolitiki, abanyamakuru, abahanzi, n’abasitari bo muri Kampala bari
bambaye neza mu myambaro gakondo.

Frank Gashumba na Malaika Patience bamaze igihe mu rugendo rw'urukundo rwagejeje ku kwiyemeza kubana nk'umugabo n'umugore


Frank Gashumba ni umwe mu bazwi mu gihugu cya Uganda, ahanini bitewe n'uburyo yisanisha n'ubuzima bw'itangazamakuru, ndetse afite ibikorwa byinshi bizwi


Frank Gashumba azwi nk'umunyemari, ndetse ni umwe mu bashinze umuryango w'abavandimwe muri Uganda





Frank Gashumba yasabye anakwa umukunzi we yakoze inka 12, ndetse n'amafaranga agera hafi kuri Miliyoni 2 Frw


Frank Gashumba warushinze, yakunze kumvikana mu itangazamakuru avuga ko adateze gushaka umugore



Massamba Intore ari kumwe na Sheila Gashumba [Uri iburyo] umukobwa wa Frank Gashumba warushinze kuri uyu wa Kane tariki 15 Gicurasi 2025

Massamba Intore yatangaje ko yishimiye kuririmba mu bukwe bwahuje Abanyarwanda n'abanya-Uganda babarizwa muri kiriya gihugu
