M1
uri mu bahanzi bamaze igihe mu muziki nyarwanda, kuri ubu ari gukomeza ibikorwa
bye muri Uganda, aho aherutse gukora igitaramo cyabereye ahazwi nka Nomad mu
Mujyi wa Kampala.
Ni
muri iki gitaramo uyu muhanzi yahuye n’igitangaza atari yiteze. Mu gihe
yaririmbaga indirimbo ‘Brenda’, umugore wari mu bitabiriye igitaramo yamuhaye
amafaranga angana na Miliyoni 1 y’amashilingi, avuga ko impamvu yabimuteye ari
uko nawe yitwa Brenda.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, M1 yavuze ko yishimiye cyane uko igitaramo
cyagenze, ariko ko igikorwa cy’uyu mugore ari cyo cyamusigiye urwibutso
rwihariye.
Yavuze
ati “Naririmbye indirimbo ‘Brenda’ nakoranye na Bruce Melodie, uwo mugore ahita
ampa Miliyoni imwe y’amashilingi, ngo kuko nawe yitwa Brenda.”
Uyu
muhanzi yavuze ko ibyabaye byatumye yongera kubona mu buryo bushya indirimbo
‘Brenda’, kuko yasanze ishobora gutuma abantu bayihuza n’amazina yabo ndetse
bikagira n’ingaruka zitari zitezwe.
Ati
“Nahise nibaza niba umuntu azajya aririmba amazina y’abantu kugirango bajye
bamuha amafaranga, cyangwa buriya indi ‘Collabo’ yanjye na Bruce Melodie yaba
ikenewe, byatumye nongera gukunda iriya ndirimbo ‘Brenda’.”
M1
ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki nyarwanda, by’umwihariko mu
njyana ya Dancehall.
Yatangiye
urugendo rwe rwa muzika mu 2012, akaba amaze imyaka igera kuri 14 akora
umuziki, aho yagiye ashyira hanze indirimbo zakunzwe n’abakunzi b’umuziki mu
Rwanda no mu bindi bihugu byo mu Karere.
Mu
ndirimbo zamufashije kumenyekana harimo ‘Ibihu’, ‘Perfect’, ‘Iyo Foto’,
‘Uritonda’, ‘Brenda’ yakoranye na Bruce Melodie ndetse na ‘Juliana’ yakoranye
na Umutare Gaby, n’izindi.
Usibye
kuririmba, M1 yanigeze kugira uruhare mu bikorwa byo gutunganya umuziki, aho
yari afite studio yakoreshaga mu bikorwa bijyanye n’umuziki n’amashusho.
Icyakora, ibikorwa byayo byaje guhagarara mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyari
cyugarije Isi.
Kuri
ubu, M1 akomeje ibikorwa bye bya muzika, ndetse n’ibikorwa byo mu Karere
bikomeje kumuha amahirwe yo guhura n’abakunzi bashya b’umuziki.
Igikorwa cyo guhabwa Miliyoni 1 y’amashilingi nyuma yo kuririmba ‘Brenda’ ni kimwe mu bihe avuga ko atazibagirwa, cyane ko amafaranga yayahawe atari asanzwe atangwa nk’igikorwa cyo kwishyura umuhanzi, ahubwo yatanzwe n’umufana wari wishimiye indirimbo kubera ko yasangaga izina ryayo rihuye n’irye.

M1 yatangaje ko yahawe Miliyoni 1 y'amashilingi abicyesha indirimbo 'Brenda' yakoranye na Bruce Melodie mu myaka ishize


M1 yavuze ko umufana we yamutunguye akamuha ariya mafaranga bitewe n'uko indirimbo ye 'Brenda' ihuye n'izina rye




M1 yavuze ko ari kugirira ibihe byiza muri Uganda, kuko afite n'ibindi bitaramo agomba gukorera muri iki gihugu
