Uyu muhanzi wamamaye mu itsinda rya Afrigo Band yari mu
bahanzi bagize uruhare mu rugendo rw’umuziki wa Uganda mu gihe cy’imyaka
myinshi. Urupfu rwe rwashenguye umuryango we, abo bakoranye umuziki ndetse
n’abakunzi be, ariko n’ubwo atakiriho, ibikorwa bye bikomeje guhabwa agaciro.
Iyi gahunda yo kumwubakira inzu yatangajwe ubwo abayobozi mu
nzego za Leta basuraga umuryango we mu rwego rwo kuwufata mu mugongo no
kunamira uyu muhanzi wamaze imyaka myinshi akora umuziki.
Itsinda ry’abayobozi basuye umuryango we ryari ririmo
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amakuru n’ikoranabuhanga, Joyce Nabbosa
Ssebuggwawo, wavuze ko Leta ifitanye umubano n’abakora mu nzego zitandukanye
z’ubuhanzi kandi ko izakomeza gushyigikira ibikorwa bigamije guha agaciro
abagize uruhare mu iterambere ryabwo.
Yagize ati: “Leta ifitanye umubano mwiza n’inzego
zitandukanye z’ubuhanzi, kandi binyuze muri ubwo bufatanye, tugiye gufasha mu
guha icyubahiro urwibutso rwa nyakwigendera Moses Matovu, tumwubakira inzu ku
butaka bwe.”
Iyi nzu iteganyijwe kubakwa ku butaka bwe buri mu karere ka
Mukono. Ni kimwe mu bikorwa Leta ya Uganda igaragaza ko igamije kwibuka no guha
agaciro abahanzi bagize uruhare mu guteza imbere umuco n’imyidagaduro by’iki
gihugu.
Uretse gahunda yo kumwubakira inzu, Leta yanatanze miliyoni
10 z’amashilingi ya Uganda yo gufasha mu gutegurira amafunguro no kwita ku
bantu bari bakomeje guhurira mu rugo rw’uyu muhanzi i Kyanja, mu gihe cyo
kumushyingura no kumwunamira.
Minisitiri Ssebuggwawo yavuze ko aya mafaranga yari agamije
gufasha abari bakomeje kuba mu rugo rw’uyu muhanzi nyuma y’urupfu rwe, mu gihe
umuryango n’inshuti bari mu kababaro.
Moses Matovu yari umwe mu banyamuziki bazwi muri Uganda,
by’umwihariko nk’umwe mu bagize Afrigo Band, itsinda rimaze imyaka myinshi
rifite izina rikomeye mu muziki w’iki gihugu.
Urugendo rwe mu muziki rwamuhesheje umwanya mu mateka
y’imyidagaduro ya Uganda, aho yamenyekanye binyuze mu bihangano n’ibikorwa
yakoze afatanyije n’abandi banyamuziki.
Ikinyamakuru Patro Uganda cyatangaje ko kuba Leta ya Uganda
iteganya kumwubakira inzu biri mu bikorwa bigaragaza uburyo uruhare rw’abahanzi
mu iterambere ry’umuco rushobora gukomeza guhabwa agaciro na nyuma y’uko
batakiriho.
Ku muryango wa Matovu, abahanzi bakoranye na we ndetse
n’abakunzi b’umuziki we, gahunda yo kumwubakira inzu ni kimwe mu bimenyetso
bigaragaza ko ibikorwa bye bitazibagirana vuba. Ni n’uburyo bwo kwibutsa ab’ubu
n’abazaza uruhare yagize mu rugendo rw’umuziki wa Uganda.
Leta ya Uganda yatangaje ko izubakira inzu ku butaka
bw’umuhanzi Moses Matovu witabye Imana, mu rwego rwo guha icyubahiro uruhare
yagize mu muziki w’iki gihugu, inatanga miliyoni 10 z’amashilingi yo gufasha
abari mu kababaro mu rugo rwe
