Uganda: Leta igiye kubakira inzu umuhanzi Moses Matovu witabye Imana

Imyidagaduro - 10/10/2026 1:26 PM
Share:

Umwanditsi:

Uganda: Leta igiye kubakira inzu umuhanzi Moses Matovu witabye Imana

Leta ya Uganda yatangaje ko izubaka inzu ku butaka bw’umuhanzi Moses Matovu witabye Imana, mu rwego rwo guha icyubahiro uruhare yagize mu guteza imbere umuziki w’iki gihugu no gusigasira umurage asize mu ruganda rw’imyidagaduro.


Uyu muhanzi wamamaye mu itsinda rya Afrigo Band yari mu bahanzi bagize uruhare mu rugendo rw’umuziki wa Uganda mu gihe cy’imyaka myinshi. Urupfu rwe rwashenguye umuryango we, abo bakoranye umuziki ndetse n’abakunzi be, ariko n’ubwo atakiriho, ibikorwa bye bikomeje guhabwa agaciro.

Iyi gahunda yo kumwubakira inzu yatangajwe ubwo abayobozi mu nzego za Leta basuraga umuryango we mu rwego rwo kuwufata mu mugongo no kunamira uyu muhanzi wamaze imyaka myinshi akora umuziki.

Itsinda ry’abayobozi basuye umuryango we ryari ririmo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amakuru n’ikoranabuhanga, Joyce Nabbosa Ssebuggwawo, wavuze ko Leta ifitanye umubano n’abakora mu nzego zitandukanye z’ubuhanzi kandi ko izakomeza gushyigikira ibikorwa bigamije guha agaciro abagize uruhare mu iterambere ryabwo.

Yagize ati: “Leta ifitanye umubano mwiza n’inzego zitandukanye z’ubuhanzi, kandi binyuze muri ubwo bufatanye, tugiye gufasha mu guha icyubahiro urwibutso rwa nyakwigendera Moses Matovu, tumwubakira inzu ku butaka bwe.”

Iyi nzu iteganyijwe kubakwa ku butaka bwe buri mu karere ka Mukono. Ni kimwe mu bikorwa Leta ya Uganda igaragaza ko igamije kwibuka no guha agaciro abahanzi bagize uruhare mu guteza imbere umuco n’imyidagaduro by’iki gihugu.

Uretse gahunda yo kumwubakira inzu, Leta yanatanze miliyoni 10 z’amashilingi ya Uganda yo gufasha mu gutegurira amafunguro no kwita ku bantu bari bakomeje guhurira mu rugo rw’uyu muhanzi i Kyanja, mu gihe cyo kumushyingura no kumwunamira.

Minisitiri Ssebuggwawo yavuze ko aya mafaranga yari agamije gufasha abari bakomeje kuba mu rugo rw’uyu muhanzi nyuma y’urupfu rwe, mu gihe umuryango n’inshuti bari mu kababaro.

Moses Matovu yari umwe mu banyamuziki bazwi muri Uganda, by’umwihariko nk’umwe mu bagize Afrigo Band, itsinda rimaze imyaka myinshi rifite izina rikomeye mu muziki w’iki gihugu.

Urugendo rwe mu muziki rwamuhesheje umwanya mu mateka y’imyidagaduro ya Uganda, aho yamenyekanye binyuze mu bihangano n’ibikorwa yakoze afatanyije n’abandi banyamuziki.

Ikinyamakuru Patro Uganda cyatangaje ko kuba Leta ya Uganda iteganya kumwubakira inzu biri mu bikorwa bigaragaza uburyo uruhare rw’abahanzi mu iterambere ry’umuco rushobora gukomeza guhabwa agaciro na nyuma y’uko batakiriho.

Ku muryango wa Matovu, abahanzi bakoranye na we ndetse n’abakunzi b’umuziki we, gahunda yo kumwubakira inzu ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko ibikorwa bye bitazibagirana vuba. Ni n’uburyo bwo kwibutsa ab’ubu n’abazaza uruhare yagize mu rugendo rw’umuziki wa Uganda.

 

Leta ya Uganda yatangaje ko izubakira inzu ku butaka bw’umuhanzi Moses Matovu witabye Imana, mu rwego rwo guha icyubahiro uruhare yagize mu muziki w’iki gihugu, inatanga miliyoni 10 z’amashilingi yo gufasha abari mu kababaro mu rugo rwe



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...