Uganda: Jaguar yavaga mu Rwanda yakoze impanuka hapfa abantu batatu abandi umunani barakomereka

Hanze - 14/08/2023 1:15 PM
Share:

Umwanditsi:

Uganda: Jaguar yavaga mu Rwanda yakoze impanuka hapfa abantu batatu abandi umunani barakomereka

Imodoka itwara abagenzi yavaga mu Rwanda, yakoreye impanuka mu gihugu cya Uganda, hapfa abantu batatu, abandi umunani barakomereka.

Polisi ya Uganda yatangaje ko abantu batatu baguye mu mpanuka ya bisi y’ikompanyi itwara abagenzi ya Jaguar, yari ivuye mu Rwanda yerekeza mu gihuggu cya Uganda mu murwa Mukuru wa Kampala. Iyo mpanuka yapfiriyemo umushoferi wayo ndetse n'abantu 2, abandi bantu umunani bivugwa ko barimo abanyarwanda barakomereka.

Amakuru avuga iyo mpanuka yaguyemo abantu batatu, yabereye mu gace kitwa Kajumiro mu karere ka Gomba. Umushoferi witwa Ashiimwe David wari utwaye imodoka ifite purake Reg UBF 736G, yahise apfa ndetse apfana n'abagenzi babiri yari atwaye muri iyo modoka.

Umuvugizi wa Polisi ishinzwe umutekano wo muhanda mu Gihugu cya Uganda, SP Kananura Michael yatangaje ko hatangiye iperereza ku cyateye iyo mpanuka ndetse ko abakomeretse umunani bajyanwe ivuriro rya Maddu.

Mu gihe hatangajwe abantu umunani bajyanwe mu bitaro kubera iyo mpanuka nubwo ubwenegihugu bw'abakomeretse butashyizwe ahagaragara na Polisi ariko hari amashusho agaragaramo abantu bavuga ururimi rw'ikinyarwanda bavuga ko ari abanyarwanda bahuye n'impanuka. 

Bivugwa ko aya mashusho yashyizwe hanze hanze n'abakora mu ivuriro bashaka ko abakoze impanuka imiryango yabo imenya ibyabaye ku bantu babo.


Ivomo: Newsday.co.ug 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...