Iki
gitaramo cyari giteganyijwe kubera kuri Lugogo Cricket Oval kuri uyu wa Gatandatu
tariki 26 Nyakanga 2025.
Ku
ruhande rw’u Rwanda, hari hategerejwe Marina, Kenny Sol, Calvin Mbanda na Niyo
Bosco, bari biteguye guhaguruka i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nyakanga
2025.
Nubwo
impamvu nyamukuru y’iseswa ry’iki gitaramo itatangajwe ku mugaragaro, amakuru
InyaRwanda yabonye agaragaza cyasubitswe kubera imyiteguro idahagije, cyane
cyane mu bijyanye no kwamamaza iki gitaramo.
Ibi
ngo byateye impungenge abategura igitaramo ko gishobora kutitabirwa nk’uko
babyifuzaga. Umwe mu bafashaga KPK gutegura iki gitaramo, yabwiye InyaRwanda,
ko gusubika iki gitaramo byaturutse ku ruhande “rw’abo muri Uganda.”
Byongeye,
hari n’abandi bahanzi bari batangajwe mbere nk’abagombaga kwitabira ariko baza
gukurwamo ku rutonde, barimo Christopher na Juno Kizigenza, ngo kuko batari
buboneke ku itariki cyari giteganyijwe.
Juno
Kizigenza yasubitse kwitabira iki gitaramo, n’aho Christopher Muneza abisubika
kubera gahunda yari afite muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abari
bamaze kugura amatike bagiriwe inama yo kuguma ku itike zabo mu gihe
hategerejwe andi makuru mashya ku isubikwa n’itariki nshya y’igitaramo.
Igitaramo
Uganda-Rwanda Music Festival cyari cyitezweho guhuza ibyamamare by’ibihugu byombi,
cyasubitswe bitunguranye