Ibi iyi kipe y’igihugu yabyerekanye binyuze ku rukuta
rwayo rwa X . Uganda yashyizeho abakinnyi yahamagaye izakoresha ku mikino ibiri
na Botswana ndetse n'abo Amavubi yahamagaye ku mikino na Mali mu gushaka itike y’igikombe
cya Afurika cya 2026.
Yerekanye ko umukino wa Uganda n’Amavubi birenze kuba
umukino wo mu kibuga gusa ahubwo ko ari ishema ry’ibihugu byombi.
Yanasabye kandi abakunzi b’umupira w’amaguru gutanga
ibisubizo ku kuba uyu mukino waba cyangwa ntube binyuze ahatangirwa ibitekerezo.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iheruka gukina n’iya Uganda
mu 2021 mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022. Iyo mikino yose
Uganda yarayitsinze.
