NDA
yatangaje ko iki kinyobwa cyacuruzwagwa nk’icyongera ubushobozi bw’abagabo mu
mibonano mpuzabitsina. Kuri ubu birakekwa ko iki kinyobwa cyinjijwe
muri Uganda kivuye mu Burundi, kikaba kitemewe ku isoko rya
Uganda.
Nk’uko
tubikesha iki yamakuru BBC Gahuzamiryango, umuvugizi wa NDA, Abiaz Rwamwiri,
yavuze ko uru rwego rwatangiye kugikurikirana nyuma y’uko umuntu wari wakinyoye
agaragaje ibibazo by’ubuzima.
Yasobanuye
ko NDA yafashe ingero z’iki kinyobwa maze zikorerwa isuzuma muri laboratwari.
Ibyavuye muri iryo suzuma byagaragaje ko muri icyo kinyobwa harimo sildenafil,
umuti ukoreshwa mu kuvura abagabo bafite ikibazo cyo kudakora neza kw’igitsina
mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, no kudahagarara kw’igitsina.
Rwamwiri
yavuze ko sildenafil ari umuti usanzwe wandikirwa umuntu n’umuganga kandi
ugomba gukoreshwa hakurikijwe amabwiriza y’inzobere mu buvuzi. Kuba wari
wongewe mu kinyobwa ariko ntushyirwe ku icupa, bivuze ko umuntu yashoboraga
kuwunywa atazi ko ari kuwufata.
NDA yavuze
ko kunywa sildenafil umuntu atabizi bishobora gutera ingaruka zitandukanye,
zirimo kugabanuka cyane k’umuvuduko w’amaraso, kuzungera, ibibazo byo kubona
neza ndetse no kugira umurego kw’igitsina umwanya munini, ikibazo kizwi nka
priapism.
Urwo rwego
rwagaragaje ko ibyago bishobora kuba bikomeye cyane ku bantu bakoresha imiti
irimo nitrate, urugero nka nitroglycerin. Gufata imiti y’ubu bwoko hamwe na
sildenafil bishobora gutuma umuvuduko w’amaraso ugabanuka cyane, bikaba
byanashyira ubuzima bw’umuntu mu kaga.
NDA yavuze
ko yafashe ingamba zo gukura iki kinyobwa ku isoko rya Uganda, ndetse itangiza
igikorwa cyiswe Nationwide Class I Recall, gikubiyemo gukura ku isoko
ibicuruzwa bishobora guteza abantu ibibazo bikomeye ku buzima.
Rwamwiri
yavuze kandi ko NDA iri gukorana n’izindi nzego zirimo Polisi ya Uganda, Uganda
Revenue Authority ndetse n’inzego mpuzamahanga zishinzwe iyubahirizwa
ry’amategeko, mu rwego rwo kumenya aho iki kinyobwa cyaturutse, gukurikirana
aho cyakwirakwijwe no gufata ibyemezo ku bagize uruhare mu kugicuruza.
NDA
yasabye abaturage kutongera kugura, kugurisha cyangwa kunywa ‘Boisson
Énergétique Très Puissante’, mu gihe inzego zibishinzwe zikomeje kugikurikirana
no kugikura ku isoko.
Abantu
baba baramaze kunywa iki kinyobwa maze bakagira ibimenyetso cyangwa ibibazo
by’ubuzima, basabwe kwihutira kugana kwa muganga kugira ngo basuzumwe kandi
bahabwe ubufasha bukwiye.
