Uganda: Ikinyobwa cyasanzwemo umuti ukoreshwa muri Viagra bikekwa ko cyavuye mu Burundi

Utuntu nutundi - 03/10/2026 6:50 AM
Share:

Umwanditsi:

Uganda: Ikinyobwa cyasanzwemo umuti ukoreshwa muri Viagra bikekwa ko cyavuye mu Burundi

Urwego rushinzwe kugenzura imiti n’ibindi bicuruzwa by’ubuvuzi muri Uganda, National Drug Authority (NDA), rwategetse ko ikinyobwa cyitwa ‘Boisson Énergétique Très Puissante’ gikurwa ku isoko ry’iki gihugu, nyuma y’uko ibizamini bya laboratwari bigaragaje ko kirimo sildenafil, umuti wifashishwa mu gukora Viagra.

NDA yatangaje ko iki kinyobwa cyacuruzwagwa nk’icyongera ubushobozi bw’abagabo mu mibonano mpuzabitsina. Kuri ubu birakekwa ko iki kinyobwa cyinjijwe muri Uganda kivuye mu Burundi, kikaba kitemewe ku isoko rya Uganda.

Nk’uko tubikesha iki yamakuru BBC Gahuzamiryango, umuvugizi wa NDA, Abiaz Rwamwiri, yavuze ko uru rwego rwatangiye kugikurikirana nyuma y’uko umuntu wari wakinyoye agaragaje ibibazo by’ubuzima.

Yasobanuye ko NDA yafashe ingero z’iki kinyobwa maze zikorerwa isuzuma muri laboratwari. Ibyavuye muri iryo suzuma byagaragaje ko muri icyo kinyobwa harimo sildenafil, umuti ukoreshwa mu kuvura abagabo bafite ikibazo cyo kudakora neza kw’igitsina mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, no kudahagarara kw’igitsina.

Rwamwiri yavuze ko sildenafil ari umuti usanzwe wandikirwa umuntu n’umuganga kandi ugomba gukoreshwa hakurikijwe amabwiriza y’inzobere mu buvuzi. Kuba wari wongewe mu kinyobwa ariko ntushyirwe ku icupa, bivuze ko umuntu yashoboraga kuwunywa atazi ko ari kuwufata.

NDA yavuze ko kunywa sildenafil umuntu atabizi bishobora gutera ingaruka zitandukanye, zirimo kugabanuka cyane k’umuvuduko w’amaraso, kuzungera, ibibazo byo kubona neza ndetse no kugira umurego kw’igitsina umwanya munini, ikibazo kizwi nka priapism.

Urwo rwego rwagaragaje ko ibyago bishobora kuba bikomeye cyane ku bantu bakoresha imiti irimo nitrate, urugero nka nitroglycerin. Gufata imiti y’ubu bwoko hamwe na sildenafil bishobora gutuma umuvuduko w’amaraso ugabanuka cyane, bikaba byanashyira ubuzima bw’umuntu mu kaga.

NDA yavuze ko yafashe ingamba zo gukura iki kinyobwa ku isoko rya Uganda, ndetse itangiza igikorwa cyiswe Nationwide Class I Recall, gikubiyemo gukura ku isoko ibicuruzwa bishobora guteza abantu ibibazo bikomeye ku buzima.

Rwamwiri yavuze kandi ko NDA iri gukorana n’izindi nzego zirimo Polisi ya Uganda, Uganda Revenue Authority ndetse n’inzego mpuzamahanga zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko, mu rwego rwo kumenya aho iki kinyobwa cyaturutse, gukurikirana aho cyakwirakwijwe no gufata ibyemezo ku bagize uruhare mu kugicuruza.

NDA yasabye abaturage kutongera kugura, kugurisha cyangwa kunywa ‘Boisson Énergétique Très Puissante’, mu gihe inzego zibishinzwe zikomeje kugikurikirana no kugikura ku isoko.

Abantu baba baramaze kunywa iki kinyobwa maze bakagira ibimenyetso cyangwa ibibazo by’ubuzima, basabwe kwihutira kugana kwa muganga kugira ngo basuzumwe kandi bahabwe ubufasha bukwiye.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...