Ibi yabitangaje mu
kiganiro cyabaye kuri TikTok Live
cyayobowe na Bruno K, aho nyuma yo gushidikanya no kugerageza kubihisha,
Fameica yahisemo kuvuga ukuri ati: “Yego,
ni ukuri twigeze gukundana.”
Uru rukundo rugarutsweho rwari
rumaze igihe ruvugwa mu itangazamakuru no mu bafana, cyane cyane nyuma y’uko
bombi bakoranye indirimbo 'Binji'
mbere y’icyorezo cya Covid-19. Amashusho y’iyo ndirimbo ndetse n’uko
bagaragaraga bari kumwe kenshi, byabyaye ibihuha byinshi bivuga ko baba
bararushinze mu ibanga.
Mu bindi Fik yigeze
gutangaza mu kiganiro giherutse n’itangazamakuru, yavuze ko mu gihe cya guma mu rugo, yajyaga ararana kwa
Lydia Jazmine rimwe na rimwe. Ati:
“Muri icyo gihe twari dufite umwanya
munini, nta mirimo, ndetse ni nayo mpamvu abantu batubonaga turi kumwe. Ariko si
ko nararaga iwe buri gihe.”
Nubwo yagaragaje ukuri ku
rukundo rwe na Lydia, Fik Fameica yahisemo kutagira icyo avuga ku mubano
w’igihe kirekire bivugwa ko yaba yaragiranye na Spice Diana, ubwo yabazwaga
icyo kibazo na David Lutalo wari witabiriye icyo kiganiro.
Uru rukundo rwabo rwabaye
urw’ibanga igihe kinini, kuko nta n’umwe muri aba bahanzi wari warigeze
abyemera cyangwa ngo abihakane ku mugaragaro. Icyakora igisubizo cya Fik
cyashimangiye ibyo abafana n’itangazamakuru bari bamaze igihe bakeka.
