Uganda: Christopher Okello yakatiwe urwo gupfa nyuma yo kwica abana bane b’incuke

Imyidagaduro - 01/05/2026 7:17 AM
Share:

Umwanditsi:

Uganda: Christopher Okello yakatiwe urwo gupfa nyuma yo kwica abana bane b’incuke

Urukiko rukuru rwa Kampala muri Uganda rwakatiye igihano cy’urupfu umugabo witwa Christopher Okello Onyum nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica abana bane b’incuke mu gitero cyabereye ku ishuri ry’incuke ryo mu gace ka Ggaba.


Iki cyemezo cyafashwe ku wa Kane tariki 30 Mata 2026, gitangazwa n’umucamanza Alice Komuhangi Khaukha, nyuma y’iburanisha ryamaze iminsi itandukanye rikabera hafi y’aho icyaha cyabereye, mu rwego rwo kwegereza abaturage ubutabera.

Nk’uko byatangajwe mu rukiko, ibi byaha byabaye tariki 2 Mata 2026, bibera ku kigo cyita ku bana bato cya Early Childhood Development Programme Centre gikorera mu rusengero rwa Ggaba Community Church.

Abana bane bishwe, abahungu batatu n’umukobwa umwe bari ku ishuri mu gihe cyari cyatangiye nk’umunsi usanzwe. Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Okello yakoresheje icyuma bikaviramo abo bana gupfa.

Nyuma y’iminsi 11, yahise atabwa muri yombi maze agezwa imbere y’ubutabera, aregwa ibyaha bine by’ubwicanyi. Mu gihe cyose cy’urubanza, yakomeje guhakana ibyo aregwa.

Mu kwiregura, Okello yavuze ko yari afite uburwayi bwo mu mutwe bukomeye, bityo ko atigeze agira umugambi wo gukora ayo mahano.

Icyakora, urukiko rwasanze nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko yari afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe cyatuma adahanwa.

Umucamanza yavuze ko mu gihe yakoraga icyaha yari afite ubushobozi busesuye bwo kumenya ibyo akora, bityo kwiregura kwe kutagira agaciro mu mategeko.

Nyuma yo kumuhamya ibyaha bine by’ubwicanyi, urukiko rwamukatiye igihano cy’urupfu amanitswe, icyo amategeko ya Uganda ateganya nk’igihano kiruta ibindi ku byaha bikomeye nk’ibi.

Nubwo bimeze gutyo, amategeko ya Uganda agaragaza ko igihano cy’urupfu kidakunze gushyirwa mu bikorwa. Igiheruka ni mu 1999, ubwo abantu 28 bamanikwaga muri gereza ya Luzira.

Okello afite uburenganzira bwo kujuririra iki cyemezo mu gihe cy’iminsi 14 nk’uko biteganywa n’amategeko.

Iki gikorwa cy’ubugome cyateye agahinda gakomeye abaturage bo mu gace ka Ggaba n’igihugu muri rusange, cyane cyane bitewe n’uko cyibasiye abana b’inzirakarengane.

 

Christopher Okello Onyum yakatiwe urwo gupfa nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica abana bane b’incuke ku ishuri ryo i Ggaba


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...