Iyi gahunda yatangajwe na Minisitiri w'Intebe wa Uganda, Robinah Nabbanja, wavuze ko yemejwe n'Inama y'Abaminisitiri iyobowe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
Yagaragaje ko hafi 75% by'indwara zibasira abaturage ba Uganda zishobora kwirindwa, kuko nyinshi muri zo zirimo malaria, impiswi na tifoyide ziterwa ahanini n'umwanda n'iyangirika ry'ibidukikije.
Gahunda yatangiye ku mugaragaro ku wa 25 Nyakanga 2026 mu gace ka Kiti Zone, Kisenyi III Parish mu Mujyi wa Kampala, aho Visi Perezida wa Uganda aza kuba ahagarariye Perezida Museveni.
Biteganyijwe ko abayobozi ba Leta, ab'amadini, abayobozi b'imiryango gakondo ndetse n'abaturage bari bufatanye muri iki gikorwa cya mbere.
Minisitiri w'Intebe yavuze ko ikibazo cy'imicungire y'imyanda muri Kampala gikomeye, kuko buri munsi hakorwa hagati ya toni 2,000 na 2,500 z'imyanda, nyamara 50% kugeza kuri 60% gusa ari yo ikusanywa ikajyanwa ahabugenewe. Indi isigaye ikunze gufunga imiyoboro y'amazi, kwanduza ibidukikije no guteza indwara.
Muri iyi gahunda, ibikorwa by'isuku bizajya bikorwa guhera saa moya za mu gitondo kugeza saa yine za mu gitondo (7:00–10:00) ku wa Gatandatu wa nyuma wa buri kwezi. Aya masaha yasimbuye ayari yatangajwe mbere yavugaga ko ibikorwa bizajya biba kuva saa mbiri kugeza saa tanu za mu gitondo (8:00–11:00).
Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima, Guverinoma ya Uganda yavuze ko iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw'inzego zose zirimo Minisiteri zitandukanye, inzego z'ibanze, amadini, imiryango gakondo, abikorera, imiryango itari iya Leta, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n'abaturage.
Ibiro bya Perezida bizakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'iyi gahunda, Minisiteri y'Ubuzima itange ubujyanama ku bijyanye n'isuku n'ubuzima rusange, mu gihe Minisiteri y'Ikoranabuhanga n'Itumanaho yo azakora ubukangurambaga binyuze mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Mu rwego rwo gutuma gahunda igenda neza, Guverinoma yatangaje ko mu masaha atatu y'ibikorwa by'isuku, ingendo z'abantu n'ibinyabiziga bitari ngombwa zizahagarikwa, keretse ku bafite impamvu z'ubutabazi cyangwa serivisi z'ingenzi.
Ikindi cyagarutsweho ni uko kwitabira iyi gahunda y’isuku atari amahitamo, ahubwo ari inshingano za buri muturage.
Abazanga kubahiriza amabwiriza y'isuku rusange, abajugunya imyanda ahatemewe cyangwa ababangamira ishyirwa mu bikorwa ry'iyi gahunda bashobora gukurikiranwa n'amategeko hashingiwe ku Itegeko ry'Ubuzima rusange, irigenga inzego z'ibanze n'andi mategeko akurikizwa muri Uganda.
Minisitiri w'Intebe Robinah Nabbanja yasabye Abanya-Uganda bose kugira isuku umuco uhoraho, ashimangira ko kubaka igihugu gisukuye kandi gifite abaturage bafite ubuzima bwiza bisaba uruhare rwa buri wese.
