Uganda: Bishop Theophile na Pastor Christine bateguye igiterane gikomeye batumiyemo Bugembe, Emma Ntambara, Joseph Ngoma na Selena Rosy

Iyobokamana - 13/07/2022 5:29 PM
Share:
Uganda: Bishop Theophile na Pastor Christine bateguye igiterane gikomeye batumiyemo Bugembe, Emma Ntambara, Joseph Ngoma na Selena Rosy

Mu gihugu cya Uganda hagiye kubera igiterane cy'imbaturamugabo cyatumiwemo abakozi b'Imana batandukanye barimo Bishop Emma Ntambara wa hano mu Rwanda ndetse na Pastor Wilson Bugembe ufatwa nka nimero ya mbere mu muziki wa Gospel i Kampala.

Bishop Theophile & Pastor Christine ni abashumba b'Itorero Sinai Mountain Church ryo muri Uganda ahitwa Munyonyo ryashinzwe mu mwaka wa 2011. Pastor Christine ni umunyaRwandakazi, naho umugabo we Bishop Theophile ni umunya-Uganda. Bashakanye tariki 15/03/2018, ubu bafitanye abana babiri, umuhungu n'umukobwa.

Kuri ubu aba bakozi b'Imana bateguye igiterane gikomeye gifite intego ivuga ngo "Ongera ubeho muri Kristo Yesu" [Live Again in Jesus Christ]. Iki giterane kizaba tariki 23 Nyakanga 2022, kibere mu Mujyi wa Kampala ahitwa Thobani Towers ahazwi nka Kampala Road. Kizatangira kuva mu gitondo kugeza nimugoroba kuva saa Tatu za mu gitondo kugeza saa Cyenda z'amanywa.

Abazitabira iki giterane bazumva indirimbo z'abaramyi batandukanye n'ijambo ry'Imana rizanyura mu kanwa k'abakozi b'Imana barimo Bishop Theophile na Pastor Christine bateguye iki giterane, Bishop Emma Ntambara umwe mu bapasiteri bazwi cyane mu Rwanda, Pastor Wilson Bugembe uzabwiriza ndetse akanaririmba. Undi mukozi w'Imana uzabwiriza muri iki giterane ni Bishop Habineza uzaturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uyu akaba asanzwe ari umuhanuzi.


Bishop Theophile Umushumba Mukuru wa Sinai Mountain Church

Abahanzi bazaririmba muri iki giterane barangajwe imbere na Bugembe ufatwa nk'Umwami w'umuziki wa Gospel i Kampala-ukunzwe mu ndirimbo 'Wanaaza', Pastor Joseph Ngoma w'izina rikomeye muri Uganda wamamaye mu ndirimbo "Amatendo nayo" yanashyizwe mu Kinyarwanda, Korali Ebenezer ndetse n'abanyempano bari mu bakunzwe cyane muri iki gihugu ari bo Hossana Joy uzwi mu ndirimbo "Ebenezer", Joy Tendo uzwi mu ndirimbo "Sembel" na Selena Rosy ufite inkomoko mu Rwanda. 

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Pastor Christine yavuze ko iki giterane gifite intego ivuga ngo Ongera Ubeho. Yavuze impamvu nyamukuru yabasunikiye gutegura iki giterane ati "Tumaze igihe abanyarwanda tuba turi aha mu mahanga tudafite igiterane, ni muri urwo rwego nabitekereje nti 'Ongera ubeho'. Wabonaga abantu basa nk'abihugiyeho cyane cyane amatorero, mu murimo w'Imana;

Ariko gukora igiterane ngo uhamagare abantu batandukanye bimaze igihe bimeze nk'ibidahari. Nagize iryo hishurirwa kugira ngo yaba abakristo, abashumba, tubatumirire abagabo b'Imana ndetse nanjye mu mavuta Imana impamagayemo, abantu bongere basubire mu bubyutse kandi bongere kuba bafite imitima igarukiye Imana, bongere bahumurizwe, bongere bibuke ko Kristo ahari kubagirira neza no kubafasha."

Yavuze ko umusaruro biteze ari uwo "kubona abantu benshi bagarukira Imana bakihana, ububyutse bukagaruka". Yavuze ko Wilson Bugembe bamutumiye nk'umuhanzi ndetse n'Umubwirizabutumwa, anakomoza ku bandi baramyi twakomojeho haruguru, ati "Bugembe azabwiriza ahanini anaririmbe, hatumiwemo abashumba batandukanye n'abaririmbyi; Pastor Bugembe, Ntambara, Joseph Ngoma, Selena, Joy Tendo na Hossana Joy". Yunzemo ati "Kwinjira ntabwo twishyuza, ni ubuntu".


Pastor Wilson Bugembe ategerejwe muri iki giterane

Selena Rosy uri mu bazaririmba muri iki giterane, yabwiye InyaRwanda.com amarangamutima ye kuba agiye gusangira urubyiniro n'ibyamamare birimo Bugembe. Ati "Nabyakiriye neza kuba mu giterane kizaba kirimo ibyamamare nka Bugembe na Joseph Ngoma n'abashumba bacu. Ni numugisha ukomeye, narabyishimiye kandi icyanshimishije cyane ni uko na Pastor wanjye [Ntambara] wambatije akaba Papa wanjye mu mwuka azaba akirimo, byaranejeje".

Arakomeza ati "Ikindi guhagararana na Maman Christina ni umugisha ukomeye kuko ni umu Maman Imana ihagurukije mu mavuta ari hejuru muri iki gihugu". Yahishuye indirimbo azaririmba, ati "Nzaririmba indirimbo yitwa "Inshuro zirenze imwe" mperutse gushyira hanze mu majwi n'amashusho yakorewe muri Monster Record, ndirimbe n'indi yitwa "Uri Uwera" ikoze mu njyana gakondo ndetse n'indi iri mu rurimi rw'Ikigande yitwa "Yahweeh".

Ku bijyanye no kuba yari amaze igihe kinini atumvikana mu muziki, uyu muhanzikazi yavuze ko atazimye, ati "Ntabwo nazimye ahubwo hari ibyo ndi kubategurira mwebwe mumbe hafi".


Selena Rosy ari kwicinya icyara kuba agiye guhurira kuri stage na Bugembe


Pastor Emma Ntambara yatumiwe muri iki giterane


Pastor Christine ari mu bapasiteri bari gukoreshwa ibikomeye i Kampala


Joseph Ngoma ategerejwe muri iki giterane


Bishop Habineza wo muri Amerika ari kwerekeza i Kampala muri iki giterane


Joy Tendo nawe azasangira stage n'ibyamamare


Hossana Joy azaririmba muri iki giterane


Pastor Christine (Ibumoso), Pastor Bugembe (hagati) na Selena Rosy (Iburyo)


I Kampala hagiye kubera igiterane cy'umuriro cyatumiwemo ibyamamare

REBA HANO INDIRIMBO "WANAAZA" YA PASTOR BUGEMBE



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...