Ingengabihe y'amatora yateganyaga ko ibiro by'itora
bifungura saa moya z'amanywa, ndetse abantu bagahita batangira gutora.
Kugeza saa tatu n'igice amatora yari ataratangira
hirya no hino mu gihugu kubera ibura rya Interineti nk'uko BBC yabitangaje.
Ubusanzwe byari biteganyijwe ko hari imashini
zifashishwa mu gusuzuma ibikumwe by'abitabira amatora, ariko izo mashini zikaba
zifashisha internet kugira ngo zikore.
Kubera ko interineti yakuweho mu gihugu hose, ibi
byateje ubukererwe no kutubahiriza isaha y'amatora kuko izo mashini zitarimo
gukora kandi abantu bakaba badashobora gutora mu gihe hatabanje gusuzumwa
imyirondoro yabo.
N'ubwo bimeze bityo, abaturage bari babukereye ubu
bakaba batonze imirongo bategereje, ndetse n'umutekano hirya no hino wakajijwe.
Perezida uri ku butegetsi, Yoweri Museveni ufite
imyaka 81 y'amavuko, ari guhatanira manda ya karindwi nyuma yo kumara ku
butegetsi imyaka irenga mirongo ine, akaba ahanganye n'abandi bakandida
barindwi.
Uwo bahanganye cyane, ni Robert Kyagulanyi uzwi cyane
nka Bobi Wine, uhatanye ku mwanya w'umukuru w'igihugu ku nshuro ya kabiri,
kandi ufite inkunga ikomeye cyane cyane mu rubyiruko.
Perezida Museveni yakomeje kwihanangiriza abanya
Uganda abibutsa kwirinda icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano cyangwa se
kikabashora mu byaha.
