Uganda: Amatora yatinze gutangira henshi kubera ibura rya interineti

Hanze - 15/01/2026 1:29 PM
Share:

Umwanditsi:

Uganda: Amatora yatinze gutangira henshi kubera ibura rya interineti

Kuri uyu wa Kane Tariki 15 Mutarama 2026 ni umunsi ukomeye muri Uganda kuko ari bwo habaye amatora y'umukuru w'igihugu.

Ingengabihe y'amatora yateganyaga ko ibiro by'itora bifungura saa moya z'amanywa, ndetse abantu bagahita batangira gutora.

Kugeza saa tatu n'igice amatora yari ataratangira hirya no hino mu gihugu kubera ibura rya Interineti nk'uko BBC yabitangaje.

Ubusanzwe byari biteganyijwe ko hari imashini zifashishwa mu gusuzuma ibikumwe by'abitabira amatora, ariko izo mashini zikaba zifashisha internet kugira ngo zikore.

Kubera ko interineti yakuweho mu gihugu hose, ibi byateje ubukererwe no kutubahiriza isaha y'amatora kuko izo mashini zitarimo gukora kandi abantu bakaba badashobora gutora mu gihe hatabanje gusuzumwa imyirondoro yabo.

N'ubwo bimeze bityo, abaturage bari babukereye ubu bakaba batonze imirongo bategereje, ndetse n'umutekano hirya no hino wakajijwe.

Perezida uri ku butegetsi, Yoweri Museveni ufite imyaka 81 y'amavuko, ari guhatanira manda ya karindwi nyuma yo kumara ku butegetsi imyaka irenga mirongo ine, akaba ahanganye n'abandi bakandida barindwi.

Uwo bahanganye cyane, ni Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine, uhatanye ku mwanya w'umukuru w'igihugu ku nshuro ya kabiri, kandi ufite inkunga ikomeye cyane cyane mu rubyiruko.

Abakurikirana amatora ntibemerewe n'amategeko gutanga ibitekerezo cyangwa ibisobanuro ku mikorere y'amatora, haba mu bitangazamakuru bisanzwe cyangwa ku mbuga nkoranyambaga, bikagabanya ubushobozi bwo gukurikirana no kugenzura amatora mu bwisanzure.

Perezida Museveni yakomeje kwihanangiriza abanya Uganda abibutsa kwirinda icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano cyangwa se kikabashora mu byaha.

 Byari biteganyijwe ko ibiro by'amatora bifungurwa saa moya za mu gitondo, bigafunga saa kumi z'umugoroba ku isaha yo muri Uganda, naho ibyavuye mu matora bikaba biteganyijwe gutangazwa bitarenze ku wa gatandatu mu masaha y'igicamunsi.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...