Uganda: Alien Skin yashavujwe n'ihagarikwa ry'igitaramo cye

Imyidagaduro - 10/02/2025 5:33 PM
Share:

Umwanditsi:

Uganda: Alien Skin yashavujwe n'ihagarikwa ry'igitaramo cye

Umuhanzi ukunzwe muri Uganda, Mulwana Patrick uzwi nka Alien Skin yatangaje ko igitaramo cye cyagombaga kubera muri Hotel Africana cyahagaritswe.

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, Alien Skin yatangaje ko igitaramo cye cyari cyateganyijwe kuzabera muri Hotel Africana ku itariki ya 21 Nzeri 2025 kitazabaho nk'uko byari byaravuzwe mbere.

Iyi nkuru yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga, aho yavuze ko azakorera igitaramo ahandi, ariko ataramenyesha aho kizabera.

Mu Cyumweru gishize, uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka "Sitya Danger" yemeje ko igitaramo cye cya 2025 kizabera muri Hotel Africana. 

Gusa kuri ubu, abayobozi b'iyi hotel batangaje ko basubitse igitaramo kubera impungenge zijyanye n'ubwinshi bw'abantu bashobora kuhagera, ndetse n'ibibazo by'umutekano, harimo no kuba hashobora kuba habaho kwangirika kw'ibintu runaka.

Alien Skin yagize ati: "Hotel Africana yahatiwe guhagarika igitaramo cyange,ntago yari amahitamo ahubwo ni igitutu barwanya insinzi yange. Bitwaza imbaga y'abantu, kwangiza ibintu, n'ibibazo by'umutekano ariko tuzi ukuri". 

Nyamara, Alien Skin yijeje abakunzi be ko atazahagarika igitaramo cye, ahubwo ko azatangaza ahantu kizabera vuba aha, kandi ko nta kintu na kimwe kizahagarika urugendo rwe rw'umuziki. Ati: "Batinya umubare, ingaruka n'urujya n'uruza. Ariko ntacyahagarika icyanditswe. Gahunda nshya iri imbere".

Alien Skin yababajwe n'ihagarikwa ry'igitaramo cye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...