Nk’uko
byatangajwe n’ishami rya Polisi rya Katwe, Namuwaya yafashwe ku wa Gatandatu
nijoro n’umugabo witwa Musomali ubarizwa mu itsinda rya Fangone Forest, asohorwa
iwe i Ndeeba ajyanwa ku cyicaro cy’iri tsinda i Kizungu, mu Karere ka Makindye.
Amakuru
aturuka mu iperereza aravuga ko kuva Namuwaya yava mu itsinda rya Fangone
Forest byarakaje bikomeye Alien Skin, bikekwa ko ari byo byamuteye gutanga amabwiriza
yo kumukorera iyicarubozo.
Mbere
yo gupfa, Namuwaya yari yatangaje ko yakubiswe n’abasore ba Alien Skin
bamushinja ubujura, ariko bigaragara ko icyo bamuzizaga ari uko yabavuyemo [yavuye mu itsinda ryabo].
Yavuze
ati “Baje iwanjye barambwira ko nibye ibintu, bakambwira ko bansubiza muri ‘Fangone’.
Bahageze barankubita, bankandagira, bavuga ngo kuki navuye mu itsinda?”
Umuganga
wo mu ivuriro ryo mu gace ka Kizungu, utifuje ko amazina ye amenyekana, yavuze
ko Namuwaya yajyanywe ku ivuriro saa yine z’ijoro.
Ati
“Twagerageje kumwitaho ariko yari afite ikibazo gikomeye cy’amaraso yaviriyemo
imbere mu mubiri. Twamurwanyeho kugeza mu gitondo, tumwohereza ku bitaro bya
Mulago, ariko yahageze yashizemo umwuka.”
Umuvugizi
wa Polisi ya Kampala Metropolitan, Patrick Onyango, yavuze ko Alien Skin ari
gushakishwa hamwe n’abandi bagize Fangone Forest barimo Commander Mdogo, Ibra
Kabadiya na Mijagulo.
Ati
“Namuwaya yakubiswe bikomeye mbere y’uko agezwa mu ivuriro ryo mu gace ka Mpomba,
aho yaje gupfira. Turacyakora iperereza kandi turashaka Alien Skin na bagenzi
be bakekwaho uruhare muri uru rupfu,”
Si
ubwa mbere Alien Skin avuzwe mu bikorwa by’urugomo. Umwaka ushize we n’itsinda
rye bashinjwe gukubita abaganga ku bitaro bya Nsambya nyuma yo kunanirwa
guhabwa inyandiko z’ubuvuzi z’umwe mu bo bari bajyanye. Icyo gihe bakubise
umuganga n’abashinzwe umutekano babiri, bituma batatu bakomereka bikomeye.
Yigeze
kandi gufungwa muri gereza ya Luzira mbere yo kurekurwa ku ngwate. Mu wundi
mwuka w’urugomo, Alien Skin ashinjwa gukubita umuzamu Ntale Tonny wakoreraga
Vox Bar i Makindye, nyuma yo kumusaba gukurikiza amabwiriza y’umutekano.
Kugeza
ubu, Polisi iracyakora iperereza kugira ngo ifate Alien Skin n’abo bafatanyije
na we muri uru rupfu rw’uwahoze ari umubyinnyi we ukomeye wari uzwi cyane nka Top Dancer.
Alien
Skin ni umuririmbyi wo muri Uganda umaze igihe gito ariko wigaruriye imitima
y’abakunzi b’injyana ya Dancehall na Afrobeat.
Yatangiye
kumenyekana cyane muri 2022–2023, ubwo indirimbo ze nka Sitya Danger, Party,
n’izindi zakwirakwizwaga mu bitaramo no ku mbuga nkoranyambaga.
Ni
we washinze itsinda Fangone Forest Entertainment, rifatwa nk’itsinda ry’abasore
bo mu mijyi rikunze kumvikana mu miririmbire, indirimbo n’ibikorwa byo
kwidagadura.
Abakunzi
be bamubonamo umuntu udasanzwe, wihariye mu buryo yambara, mu magambo akoresha
no mu mbyino zidasanzwe zagiye zimufasha kwigarurira urubyiruko.
Nubwo
afite abakunzi benshi, akunze kuvugwaho ibikorwa by’urugomo no gushwana n’abandi
bahanzi, ibintu bituma agibwaho impaka nyinshi mu itangazamakuru no ku mbuga
nkoranyambaga.
Mu buryo bwagutse, Alien Skin afatwa nk’umwe mu bahanzi bagezweho muri Uganda muri iyi minsi, cyane cyane mu rubyiruko, ariko nanone akunze kugarukwaho kubera imyitwarire itavugwaho rumwe.
Alien
Skin ari gushakishwa na Polisi ya Uganda akurikiranyweho urupfu rw’umubyinnyi wari uzwi nka Top Dancer
Polisi
ivuga ko iri gushakisha Alien Skin na bagenzi be barimo Commander Mdogo, Ibra
Kabadiya na Mijagulo
Abakunzi
be bamubonamo umuntu udasanzwe, wihariye mu buryo yambara, mu magambo akoresha
no mu mbyino zidasanzwe zagiye zimufasha kwigarurira urubyiruko
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO NSHYA YA ALIEN SKIN YAKORANYE NA SANDRA XXX