Uganda: Alien Skin uri mu bagezweho akurikiranyweho urupfu rw’umubyinnyi

Imyidagaduro - 24/09/2025 6:39 AM
Share:

Umwanditsi:

Uganda: Alien Skin uri mu bagezweho akurikiranyweho urupfu rw’umubyinnyi

Umuhanzi w’Umunya-Uganda Patrick Mulwana uzwi nka Alien Skin uri mu bagezweho muri iki gihe, ari gushakishwa na Polisi ya Uganda akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umubyinnyi, Wilfred Namuwaya wari uzwi mu myidagaduro nka Top Dancer.

Nk’uko byatangajwe n’ishami rya Polisi rya Katwe, Namuwaya yafashwe ku wa Gatandatu nijoro n’umugabo witwa Musomali ubarizwa mu itsinda rya Fangone Forest, asohorwa iwe i Ndeeba ajyanwa ku cyicaro cy’iri tsinda i Kizungu, mu Karere ka Makindye.

Amakuru aturuka mu iperereza aravuga ko kuva Namuwaya yava mu itsinda rya Fangone Forest byarakaje bikomeye Alien Skin, bikekwa ko ari byo byamuteye gutanga amabwiriza yo kumukorera iyicarubozo.

Mbere yo gupfa, Namuwaya yari yatangaje ko yakubiswe n’abasore ba Alien Skin bamushinja ubujura, ariko bigaragara ko icyo bamuzizaga ari uko yabavuyemo [yavuye mu itsinda ryabo].

Yavuze ati “Baje iwanjye barambwira ko nibye ibintu, bakambwira ko bansubiza muri ‘Fangone’. Bahageze barankubita, bankandagira, bavuga ngo kuki navuye mu itsinda?”

Umuganga wo mu ivuriro ryo mu gace ka Kizungu, utifuje ko amazina ye amenyekana, yavuze ko Namuwaya yajyanywe ku ivuriro saa yine z’ijoro.

Ati “Twagerageje kumwitaho ariko yari afite ikibazo gikomeye cy’amaraso yaviriyemo imbere mu mubiri. Twamurwanyeho kugeza mu gitondo, tumwohereza ku bitaro bya Mulago, ariko yahageze yashizemo umwuka.”

Umuvugizi wa Polisi ya Kampala Metropolitan, Patrick Onyango, yavuze ko Alien Skin ari gushakishwa hamwe n’abandi bagize Fangone Forest barimo Commander Mdogo, Ibra Kabadiya na Mijagulo.

Ati “Namuwaya yakubiswe bikomeye mbere y’uko agezwa mu ivuriro ryo mu gace ka Mpomba, aho yaje gupfira. Turacyakora iperereza kandi turashaka Alien Skin na bagenzi be bakekwaho uruhare muri uru rupfu,”

Si ubwa mbere Alien Skin avuzwe mu bikorwa by’urugomo. Umwaka ushize we n’itsinda rye bashinjwe gukubita abaganga ku bitaro bya Nsambya nyuma yo kunanirwa guhabwa inyandiko z’ubuvuzi z’umwe mu bo bari bajyanye. Icyo gihe bakubise umuganga n’abashinzwe umutekano babiri, bituma batatu bakomereka bikomeye.

Yigeze kandi gufungwa muri gereza ya Luzira mbere yo kurekurwa ku ngwate. Mu wundi mwuka w’urugomo, Alien Skin ashinjwa gukubita umuzamu Ntale Tonny wakoreraga Vox Bar i Makindye, nyuma yo kumusaba gukurikiza amabwiriza y’umutekano.

Kugeza ubu, Polisi iracyakora iperereza kugira ngo ifate Alien Skin n’abo bafatanyije na we muri uru rupfu rw’uwahoze ari umubyinnyi we ukomeye wari uzwi cyane nka Top Dancer.

Alien Skin ni umuririmbyi wo muri Uganda umaze igihe gito ariko wigaruriye imitima y’abakunzi b’injyana ya Dancehall  na Afrobeat.

Yatangiye kumenyekana cyane muri 2022–2023, ubwo indirimbo ze nka Sitya Danger, Party, n’izindi zakwirakwizwaga mu bitaramo no ku mbuga nkoranyambaga.

Ni we washinze itsinda Fangone Forest Entertainment, rifatwa nk’itsinda ry’abasore bo mu mijyi rikunze kumvikana mu miririmbire, indirimbo n’ibikorwa byo kwidagadura.

Abakunzi be bamubonamo umuntu udasanzwe, wihariye mu buryo yambara, mu magambo akoresha no mu mbyino zidasanzwe zagiye zimufasha kwigarurira urubyiruko.

Nubwo afite abakunzi benshi, akunze kuvugwaho ibikorwa by’urugomo no gushwana n’abandi bahanzi, ibintu bituma agibwaho impaka nyinshi mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Mu buryo bwagutse, Alien Skin afatwa nk’umwe mu bahanzi bagezweho muri Uganda muri iyi minsi, cyane cyane mu rubyiruko, ariko nanone akunze kugarukwaho kubera imyitwarire itavugwaho rumwe.


Alien Skin ari gushakishwa na Polisi ya Uganda akurikiranyweho urupfu rw’umubyinnyi wari uzwi nka Top Dancer 


Polisi ivuga ko iri gushakisha Alien Skin na bagenzi be barimo Commander Mdogo, Ibra Kabadiya na Mijagulo 

Abakunzi be bamubonamo umuntu udasanzwe, wihariye mu buryo yambara, mu magambo akoresha no mu mbyino zidasanzwe zagiye zimufasha kwigarurira urubyiruko

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO NSHYA YA ALIEN SKIN YAKORANYE NA SANDRA XXX


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...