Uyu nyakwigendera witwaga Konstebule Akera Herriet, yakoreraga kuri sitasiyo ya polisi ya Namukosi, yishwe atewe icyuma n’umusore witwa Apire Denis Brian bivugwa ko yari umukunzi we. Ubu uyu musore afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gulu.
Amakuru atangwa n’umuvugizi wa polisi mu karere ka Aswa West, David Ongom Mudong, avuga ko ibi byabaye ku wa Gatatu tariki ya 22 Mata 2026 ahagana saa munani n’igice z’amanywa, mu gace ka Library Cell, mu murenge wa Bardeg Layibi.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Chimp Reports ivuga ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uyu mupolisikazi yari yavuye i Mityana ajya i Gulu ku wa kabiri, agiye guhura n’uyu musore bari bamaze igihe bakundana kuva mu 2023. Bivugwa ko bahuriye bwa mbere mu icumbi ryo muri ako gace, baganira ku bibazo byari biri mu mubano wabo, nyuma arataha.
Nyuma y’igihe gito, Herriet yongeye kuvugana na Denis, bahana indi gahunda yo kongera guhura, ari na ho ibintu byaje guhindura isura. Mu magambo y’Umuvugizi wa Polisi, yagize ati: “Mu guhura kwabo kwa kabiri, habayeho kutumvikana, ari nabyo bayje guhinduka amakimbirane akomeye.”
Ni muri uko kutumvikana bivugwa ko Denis yateye Herriet icyuma mu mugongo, akamukomeretsa bikomeye. Yahise ajyanwa kwa muganga byihutirwa, mbere y’uko yoherezwa ku bitaro bya St. Mary’s Hospital Lacor, ari naho yaguye.
Polisi yafashe ibimenyetso byose bizifashishwa mu iperereza bigaragara aho icyaha cyabereye birimo icyuma bikekwa ko cyakoreshejwe muri ubu bwicanyi, ndetse n’ukekwaho icyaha ari mu maboko y’inzego z’umutekano. Iperereza rirakomeje, aho abatangabuhamya batandukanye bamaze gutanga amakuru.
Umuvugizi wa Polisi kandi, yavuze ko uru rupfu “ruteye agahinda” kandi ko dosiye igiye gushyikirizwa ubushinjacyaha bwa Leta kugira ngo hatangwe umurongo kuri iki kirego. Biteganyijwe ko ukekwa azagezwa imbere y’urukiko iperereza rirangiye.
