Muhoozi yavuze ko gushakisha Wine
byahagaze by’agateganyo amasaha 24 ku mabwiriza ya Perezida Yoweri Museveni,
ariko ubu byongeye gukomeza nyuma yo gutanga amabwiriza mashya.
Yanditse ku rubuga rwa X agira ati: “Ingabo
zacu zahagaritse gushakisha amasaha 24. Hari amakuru avuga ko yashakaga
kwitanga mu buryo bw’amahoro, ariko ntiyigeze yigaragaza ahantu na hamwe. Ubu
abasirikare bafite amabwiriza yo kumuzana ari muzima cyangwa yapfuye!”.
Aya magambo yateje impaka zikomeye
mu banyapolitiki batavuga rumwe na leta n’abaharanira uburenganzira bwa muntu,
bavuga ko ari ugutegura umugambi wo kwica umunyapolitiki.
Muhoozi yanenze kandi ibirego by’uko
abasirikare bateye umugore wa Bobi Wine mu rugo, agira ati: “Ntabwo dukubita
abagore. Nta gihe tubitaho. Turashaka umugabo we, si we.”
Bobi Wine yasubije agira ati: “Uwo
Jenerali arimo kunyihanganisha mu maso y’abantu. Ingabo za leta zikomeje gukora
ibikorwa by’ihohoterwa ku batavuga rumwe nabo, ndetse n’umuryango wanjye.”
“Ndashimira Imana, abantu bacu
baracyampishe kandi barandinda. Umugore wanjye aracyakira ingaruka zo gutwarwa
nijoro no gukubitwa. Ingabo ziracyazengurutse urugo rwanjye. Abanshyigikiye
benshi barishwe mu buryo bubabaje.”
Uwo munyapolitiki yanenze iyo mihigo
akayihuza n’amatora ya Perezida yabaye ku ya 15 Mutarama 2026, aho Museveni,
ufite imyaka 81, yemejwe nk’uwatsinze manda ya karindwi.
Nubwo hari ubwo butegetsi bukomeye,
Wine yavuze ko atazacika intege kandi agiye gukomeza guharanira ibyo yise
kubohora igihugu cye ku maboko y’aba “barwanyi b’abagome.”
Yavuze ati: “Turacyiyemeje gukura igihugu
cyacu mu maboko y’aba barwanyi b’abagome. Turacyizera ko abantu ba Uganda
bazagira ijambo rya nyuma. Mu mutima wanjye, ndacyizera ko tuzatsinda rimwe na
rimwe,”
Mu gihe cyashize, Muhoozi yari
yahaye Bobi Wine amasaha 48 yo kwishyikiriza Polisi, anamutera ubwoba ko
atabikora azafatwa nk”umwanzi w’igihugu.”
Wine yagiye mu bwihisho nyuma
y’amatora yise “ubujura bugaragara.” Ibyavuye mu matora byerekanye ko Museveni
yatsinze ku majwi 71.65% mu gihe Wine yatsinze 24.72%.
