Nk'uko Polisi ya Uganda yabitangaje, iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa Kane, ubwo iyo bisi yari itwaye abanyeshuri bo ku ishuri rya King David Junior School riherereye mu karere ka Makindye, i Kampala ivuye mu rugendoshuri.
Amakuru y’ibanze agaragaza ko iyo modoka yo mu bwoko bwa Isuzu yagize ikibazo cya tekiniki mbere y'uko umushoferi abura ubushobozi bwo kuyigenzura. Nyuma yaho, yagonze urutare runini rwari ku ruhande rw’umuhanda, iragwa.
Uretse abantu 21 bahasize ubuzima, abandi benshi barimo abarimu n’abanyeshuri bakomeretse, bahita bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho. Polisi yavuze ko umwirondoro w’umushoferi utaramenyekana, ndetse ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.
Abayobozi bo muri ako gace bavuga ko umuhanda wabereyemo iyi mpanuka umaze igihe urangwamo impanuka zikomeye, bakaba basaba ko hafatwa ingamba zikomeye zo kurushaho kuwugira umutekano.
