Iyi mpanuka yabaye mu rukerera rwo ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Ukuboza 2025, ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo (4:30 a.m.), i Njagalakasayi ku muhanda Masaka–Mbarara, mu Karere ka Lwengo.
Imodoka nto yo mu bwoko bwa Toyota Fielder ifite pulaki UBH 476W, yari itwaye abantu barindwi bo mu muryango umwe, yagonganye n'ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso Fighter ifite pulaki UBP 510V.
Nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano, iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko umushoferi wa Toyota Fielder wari uvuye mu gice cya Masaka yagerageje kunyura ku zindi modoka, ahura imbonankubone n’iyo kamyo ya Fuso yari imuturutse imbere.
Abari mu modoka ya Toyota Fielder bose uko ari barindwi bahise bitaba Imana ako kanya. Abo bapfuye barimo umugabo, umugore we, abana babo bane, ndetse na murumuna w'umugabo nk'uko bitangazwa na NTV.
Umuvugizi wa Polisi mu gace, SP Kasirye, yatangaje ko abo bose bari abo mu muryango umwe baturukaga i Kampala, anongeraho ko amazina yabo ataratangazwa ku mugaragaro mu gihe hagikorwa igikorwa cyo kumenyesha imiryango yabo.
