Ibi
byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y ‘Uburinganire n’Umuco,
Peace Mutuuzo, wavuze ko iyi gahunda izatangira gushyirwa mu bikorwa neza ubwo
itegeko rivuguruye rigenga uburenganzira ku bihangano (Copyright Amendment
Bill) rizaba ryamaze gutorwa no gushyirwaho umukono na Perezida.
Minisitiri
Mutuuzo yasobanuye ko umuhanzi azajya ajyana icyangombwa cyerekana ko afite
uburenganzira bwemewe ku gihangano cye (copyright), akagikoresha nk’ingwate mu
gusaba inguzanyo, aho kuba ajyanye icyangombwa cy’ubutaka cyangwa indi mitungo
isanzwe yifashishwa nk’ingwate.
Yagize
ati: “Uburenganzira ku gihangano cyawe bushobora kuba ingwate. Ushobora kujyana
‘copyright’ yawe muri banki, bakaguha amafaranga yo gushora mu bucuruzi bwawe,
kandi ntibagusabe icyangombwa cy’ubutaka kuko
Iki
cyemezo kitezweho kuzafasha cyane abahanzi, abatunganya umuziki (producers),
abakora filime n’abandi bari mu ruganda rw’imyidagaduro bakunze guhura
n’ikibazo cyo kubona igishoro kubera kubura ingwate isanzwe yemewe na banki.
Mu
gihe uburenganzira ku bihangano buzaba bwemewe nk’umutungo ufite agaciro ku bucuruzi,
ama-banki azajya apima agaciro k’indirimbo, filime cyangwa ikindi gihangano,
akurikije amafaranga cyinjiza cyangwa gishobora kwinjiza, maze igatanga
inguzanyo hashingiwe kuri ayo mafaranga.
Ibi
bishobora gutuma abahanzi barushaho gushora imari mu bikorwa byabo, kongera
umusaruro no guteza imbere umuziki n’indi myidagaduro nk’uruganda rufite
agaciro mu bukungu bw’igihugu.
Minisitiri
Mutuuzo yanavuze ko imikorere y’Urwego rushinzwe iyandikisha ry’uburenganzira
ku mutungo bwite mu by’ubwenge, Uganda Registration Services Bureau (URSB), ruzarushaho
kunozwa no gukorera mu mucyo, kugira ngo iyandikwa rya copyright rirusheho
kwizerwa no kugira agaciro mu rwego rw’imari.
Leta
kandi yatangiye gahunda zo kwigisha no gukangurira abahanzi hirya no hino mu
gihugu kumenya agaciro ka copyright, uko bayandikisha, uburenganzira bafite
ndetse n’uburyo bwo kurinda ibihangano byabo.
Itegeko
rivuguruye rya Copyright Amendment Bill riri imbere y’Inteko Ishinga Amategeko
ya Uganda, ritegereje gutorwa no gushyirwaho umukono na Perezida kugira ngo
ritangire gushyirwa mu bikorwa. Gusa kugeza ubu, itegeko risanzwe
riracyakurikizwa.
Niritorwa,
Uganda izaba ibaye kimwe mu bihugu byo mu karere biha agaciro kanini umutungo
w’abahanzi, ikabafungurira amarembo mashya yo kubona igishoro batagombye
gushingira gusa ku mitungo isanzwe nk’ubutaka cyangwa amazu.
Iyi
gahunda ishobora guhindura amateka y’uruganda rw’imyidagaduro muri Uganda, aho
ubuhanzi butazaba bukiri impano gusa, ahubwo bukaba umutungo ushobora kubyazwa
inyungu no guteza imbere ubukungu bw’igihugu.

Umunyamabanga
wa Leta muri Minisiteri y ‘Uburinganire n’Umuco, Peace Mutuuzo, yatangaje ko Uganda
igiye kwemerera abahanzi gukoresha uburenganzira ku bihangano byabo nk’ingwate
mu kwaka inguzanyo muri banki
