Uganda: 46 baguye mu mpanuka ikomeye y'imodoka

Hanze - 22/10/2025 10:28 AM
Share:

Umwanditsi:

Uganda: 46 baguye mu mpanuka ikomeye y'imodoka

Polisi ya Uganda yatangaje ko abantu barenga mirongo ine, ari bo bapfuye nyuma y'uko imodoka nyinshi zagonganiye ku muhanda munini muri Uganda, mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatatu.

Polisi yavuguruje umubare yari yatanze mbere w'abantu 63 bapfuye, ivuga ko yari yibeshye ikabara n'abantu bari bataye ubwenge kuri ubu barimo baravurwa.

Polisi yavuze ko impanuka yabaye ubwo imodoka ebyiri zitwara abagenzi zagendaga mu byerekezo bitandukanye zagonganye, ubwo zarimo zigerageza kunyura ku zindi ebyiri harimo ikamyo ndetse n'imodoka nto, ku muhanda wa Kampala-Gulu ahagana ku isaha ya 00:15 (21:15 GMT).

Imwe muri izo bisi yakase ihutiyeho irimo kugerageza kwirinda kugongana n'indi ariko ibi byahise bitera kugongana imbere no ku ruhande bituma umurongo w'izindi modoka zitakaza umuhanda ziribirindura.

Uretse abagenzi bari muri izo modoka bapfuye, ndetse n'abandi benshi bakomeretse, polisi yatangaje ko iri gukora iperereza mu kumenya icyateye iyi mpanuka.

Abakomeretse bajyanywe mu bitaro bitandukanye byo mu mujyi wo mu burengerazuba wa Kiryandongo.Umuvugizi wa Polisi mu ako karere, Julius Hakiiza, yavuze ko impanuka yatewe n'imodoka itwara abagenzi yari irimo "kugerageza kunyura ku yindi."

Yabwiye BBC ko iyo modoka yagonze indi modoka itwara abagenzi iyiturutse imbere, yavaga mu cyerekezo gitandukanye.Yongeyeho ko imodoka enye zahise zisanga muri iyo mpanuka.

Uwo muhanda uhuza umurwa mukuru Kampala uri mu majyepfo ndetse n'umujyi wa Gulu wo mu majyaruguru, ni imwe mu mihanda ikoreshwa cyane mu gihugu.

Nyuma y'iyo mpanuka, polisi yasabye abatwara ibinyabiziga kwirinda kunyuranaho mu buryo bushobora guteza ibyago.Yongeyeho ko ibi ari bimwe mu bikomeje gutera impanuka nyinshi mu gihugu cya Uganda.

Muri Uganda habereye impanuka yasize 46 bitabye Imana


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...