Polisi yavuguruje umubare yari yatanze mbere
w'abantu 63 bapfuye, ivuga ko yari yibeshye ikabara n'abantu bari bataye
ubwenge kuri ubu barimo baravurwa.
Polisi yavuze ko impanuka yabaye ubwo imodoka ebyiri
zitwara abagenzi zagendaga mu byerekezo bitandukanye zagonganye, ubwo zarimo
zigerageza kunyura ku zindi ebyiri harimo ikamyo ndetse n'imodoka nto, ku
muhanda wa Kampala-Gulu ahagana ku isaha ya 00:15 (21:15 GMT).
Imwe muri izo bisi yakase ihutiyeho irimo kugerageza
kwirinda kugongana n'indi ariko ibi byahise bitera kugongana imbere no ku
ruhande bituma umurongo w'izindi modoka zitakaza umuhanda ziribirindura.
Uretse abagenzi bari muri izo modoka bapfuye, ndetse
n'abandi benshi bakomeretse, polisi yatangaje ko iri gukora iperereza mu
kumenya icyateye iyi mpanuka.
Abakomeretse bajyanywe mu bitaro bitandukanye byo mu
mujyi wo mu burengerazuba wa Kiryandongo.
Yabwiye BBC ko iyo modoka yagonze indi modoka itwara
abagenzi iyiturutse imbere, yavaga mu cyerekezo gitandukanye.
Uwo muhanda uhuza umurwa mukuru Kampala uri mu
majyepfo ndetse n'umujyi wa Gulu wo mu majyaruguru, ni imwe mu mihanda ikoreshwa cyane mu gihugu.
Nyuma y'iyo mpanuka, polisi yasabye abatwara
ibinyabiziga kwirinda kunyuranaho mu buryo bushobora guteza ibyago.
Muri Uganda habereye impanuka yasize 46 bitabye Imana