Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya kabiri, ritegurwa na Kaminuza y'u Rwanda ku bufatanye na Mastercard Foundation Scholars Program, rikaba rigamije guteza imbere urubyiruko rufite ibitekerezo bishya (innovation) no kurufasha kubihindura imishinga ifatika ishobora kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
HATANA Innovation Bootcamp yatangiye mu mwaka wa 2025. Abitabira bagomba kuba ari abanyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda. Buri tsinda rigomba kuba rigizwe n’abantu bari hagati ya 3 na 5, kandi byibuze umwe muri bo agomba kuba ari umunyeshuri wa Mastercard Foundation Scholars Program muri Kaminuza y’u Rwanda.
Amatsinda ntasabwa kuba afite ibigo byanditswe mu buryo bwemewe n’amategeko mu Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, nubwo abafite ibigo byanditswe nabo bemerewe gusaba kwitabira iri rushanwa. Hakurikijwe amabwiriza ya Mastercard Foundation Scholars Program, nibura 70% by’abagize itsinda bagomba kuba ari abakobwa.
Mu gihe cya Bootcamp, icyumweru cya mbere giharirwa guhugura no kuganiriza abitabiriye ku mahame y’ikorwa ry’imishinga n’udushya. Amatsinda aba yageze kuri Final, ahabwa amahirwe yo guhatanira inkunga igera kuri 5,000$ yo gutangira kubaka 'prototypes' z’imishinga yabo.
HATANA Innovation Bootcamp 2026 yitabiriwe ku rwego rwo hejuru. Amatsinda 740 ni yo yiyandikishije, hatoranywamo 150 mu ijonjora rya mbere, hanyuma mu ijonjora rya kabiri hatoranywamo amatsinda 75 yageze mu cyiciro cya nyuma (Final), aho 52 ari yo yahawe ibihembo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Werurwe 2026 muri Camp Kigali.
Muri ayo matsinda 52 harimo irifite umushinga witwa "Kivu Crunch", rigizwe n’abakobwa batanu biga muri Kaminuza y’u Rwanda: Ufitimana Alicia (Medicine, UR Huye); Ndayishimiye Adelphine (Medicine, UR Huye); Mukiza Anne (Psychology, UR Huye); Umuhoza Clémence (Aquaculture, UR Nyagatare) na Niyonshuti Marie Chance (Midwifery, UR Rwamagana).
Aba bakobwa bose bakomoka mu Karere ka Rubavu mu Ntara y'Iburengerazuba, hafi y’ikiyaga cya Kivu, aho bakuye igitekerezo cy’umushinga wabo gishingiye ku masambaza akunzwe cyane kandi afite akamaro kanini ku buzima bw'umuntu. Ni na yo mpamvu umushinga w'iri itsinda ryabo bawitiriye ikiyaga cya Kivu, "Kivu Crunch".
Umushinga wabo ugamije gutunganya isambaza mu buryo bw'ikoranabuhanga. Bati: “Tuzajya tujya kugura amasambaza, tuyumishe dukoresheje imashini yacu ya ‘Made in Rwanda’. Igicuruzwa cyacu kizaba gifite intungamubiri nyinshi kandi cyoroshye kuribwa kuko tuzajya twongeramo ifu ya Moringa ikungahaye kuri vitamine A na C.”
Bakomeza bagaragaza ko umwihariko w’ikoranabuhanga bifashishije muri uyu mushinga wabo ari uko imashini yabo izajya ikoresha imirasire y'izuba. Bati: “Umwihariko w’imashini yacu ni uko izajya ikoresha imirasire y’izuba ndetse n’amashanyarazi asanzwe, bityo bikagabanya igiciro no gufasha no mu bice bidafite umuriro uhoraho.”
Aba banyeshuri bavuga ko gutsinda byabatunguye cyane, bitewe n’urwego rw’amarushanwa bari bahanganyemo. Bagize bati: “Turishimye cyane kandi twanatunguwe, kuko imishinga yose yari ihari yari ifite ireme. Twumvaga amahirwe yo gutsinda agenda agabanuka buhoro buhoro, ariko natwe twakoze cyane tugerageza kuzana udushya mu mushinga wacu.”
Bashimira cyane Imana n’ababafashije kugera kuri iyi ntsinzi, bagira bati: “Turashimira Imana mbere na mbere kuko ari yo ibikoze. Turashimira Kaminuza y’u Rwanda na Mastercard Foundation by’umwihariko, kuko baha amahirwe urubyiruko, bakumva ibitekerezo byarwo bakanabishyigikira. Dushimiye n’ababyeyi bacu badutera imbaraga kandi badusengera.”
Mu kiganiro na InyaRwanda, Alicia Ufitimana yagiriye n’inama bagenzi babo b’urubyiruko n'abanyeshuri by'umwihariko, abasaba kwitinyuka. Ati: “Icyo twabwira urundi rubyiruko ni ugutinyuka no kubyaza umusaruro amahirwe igihugu kiduha. Erega gushaka ni ugushobora — if others did, why not you? [niba abandi babigezeho kuki wumva wowe bitakunda?”.
Ufitimana Alicia wiga muri UR Huye muri 'Medicine and Surgery', azwi cyane mu muziki wa Gospel mu itsinda rya Alicia na Germaine ahuriyemo na murumuna we Germaine Ufitimana. Iri tsinda rifite indirimbo zakunzwe cyane zirimo "Rugaba", "Urufatiro", "Uriyo", "Ndahiriwe" na "Ibendera" iri mu njyana y'amapiyano.
Alicia na Germaine bamaze umwaka n'igice mu muziki, baherutse kwegukana igihembo cya “Best Star New Gospel Artist in Africa” mu marushanwa mpuzamahanga ya Shining Star Africa Awards 2026 yabereye i Kigali ku wa 07 Werurwe 2026, igikombe bavuga ko batuye abahanzi bose ba Gospel.
Kuri ubu, bari mu bahatanye mu cyiciro cya “Top African Gospel Group/Duo” mu marushanwa ya Africa Golden Awards, aho bahanganye n’amatsinda akomeye aturutse hirya no hino muri Afurika. Uzatsinda muri buri cyiciro azahembwa 5,000$, mu gihe uzarusha abandi bose amajwi azahabwa 50,000$ (asaga Miliyoni 72 Frw).
Gukundwa k'umuziki wabo biri mu byahesheje Alicia na Germaine amahirwe yo kuzaririmba mu gitaramo "Easter Jubilee" cya Ben na Chance, kizaba kuri Pasika tariki ya 05 Mata 2026 muri BK Arena. Ibyamamare nka The Ben, Aime Uwimana, Clapton, DJ Brianne na Aline Gahongayire bafite inyota yo kuzitabira iki gitaramo cy'amateka.
Abakobwa batanu bahuriye mu itsinda rifite umushinga wa Kivu Crunch bari mu bahembwe $5,000 mu irushanwa rya Kaminuza y'u Rwanda
Umwihariko w’imashini yacu ni uko izajya ikoresha imirasire y’izuba - Alicia na bagenzi be ku mushinga wabo "Kivu Crunch" wabahesheje intsinzi
Alicia Ufitimana ni we wari uhagarariye itsinda rifite umushinga wa Kivu Crunch riri mu matsinda 52 yahawe igihembo cya Miliyoni 7 Frw
Umwihariko w’imashini y'abagize umushinga wa Kivu Crunch ni uko izajya ikoresha imirasire y’izuba ndetse n’amashanyarazi asanzwe

Alicia Ufitimana ni umwe mu bagize itsinda Alicia na Germaine rigezweho cyane mu muziki wa Gospel

Alicia na Germaine bategerejwe mu gitaramo gikomeye batumiwemo na Ben na Chance, kikaba kizabera muri BK Arena
REBA INDIRIMBO NSHYA "IBENDERA" YA ALICIA AND GERMAINE
