Umuvugizi Wungirije w’Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda (AEBR), akaba n’Umushumba wa AEBR Kabarondo, Rev. Pastor Kubwimana Elie, avuga ko umuntu ufite indangagaciro za gikristo ariko adafite Ubunyarwanda, ubukristo bwe bwaba butuzuye.
Ibi yabigarutseho ubwo urubyiruko rusengera muri AEBR Kacyiru rwasuraga Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Kubohora u Rwanda, iherereye ku Mulindi w’Intwari mu Karere ka Gicumbi.
Uru rugendo rwari rugamije gufasha urubyiruko kurushaho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda, by’umwihariko urugamba rwo kubohora igihugu, no kurufasha gutekereza ku ruhare rwarwo mu gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda no kubaka igihugu.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Rev. Kubwimana Elie yashimiye urubyiruko rwatekereje iki gikorwa anibutsa ko ubukristo budakwiye kuba izina umuntu yiyitirira gusa, ahubwo ko bukwiye kugaragarira mu mibereho ye ya buri munsi irimo no gukunda igihugu na mugenzi wawe.
Yagaragaje ko umuntu ashobora kuvuga ko akunda Imana, ariko urukundo rwe rugomba kubanza kugaragarira mu buryo afata abandi bantu, kuko Bibiliya ihuza urukundo umuntu akunda Imana n’urwo akunda mugenzi we.
Muri 1 Yohana 4:20-21, Bibiliya igira iti: “Umuntu navuga ati ‘Nkunda Imana,’ akanga mwene se aba ari umunyabinyoma, kuko udakunda mwene se yabonye atabasha gukunda Imana atabonye.”
Ni muri urwo rwego Rev. Kubwimana yashimangiye ko indangagaciro za gikristo zitagarukira ku magambo umuntu avuga, ahubwo ko zigomba kugaragara mu bikorwa bye.
Yagaragaje ko ubukristo bw’umuntu bukwiye kugaragarira mu rukundo, ubwitange, ubunyangamugayo, imbabazi, kubaha abandi, gufasha abatishoboye, kubana neza na bagenzi be no kugira uruhare mu bikorwa bigirira umumaro umuryango mugari.
Ibyo yatangaje kandi bihura n’amagambo ya Yesu Kristo mu Matayo 7:16, aho yagize ati: “Muzabamenyera ku mbuto zabo.” Ibi bisobanura ko imyitwarire n’ibikorwa by’umuntu bishobora gutanga ishusho y’indangagaciro n’ukwizera kwe kurusha amagambo avuga.
Nk'uko Bibiliya ibigaragaza, umukristo ntabwo ahamya ukwizera kwe gusa mu kujya mu rusengero, kuririmba, gusenga cyangwa kuvuga ko akunda Imana; ahubwo ibyo byose bigomba kugira icyo bihindura ku buryo abaho no ku buryo afata abandi.
Rev. Kubwimana Elie yavuze ko kuba umukristo bidakuraho kuba umunyarwanda, ahubwo ko umukristo na we afite inshingano zo gukunda igihugu cye no kugira uruhare mu iterambere ryacyo.
Yagize ati: “Umuntu aba umukristo ariko aba avuye mu gihugu, kuko tubanza kugira igihugu mbere yo kugira itorero. Bityo abakristo bagomba kugira umwanya wo kwiga aya mateka hanyuma bakanasigasira ayo mateka.”
Yongeraho ati: “Uramutse ufite indangagaciro za gikristo udafite ubunyarwanda, icyo gihe ubukristo bwaba bupfuye.”
Aya magambo yayavuze ashingiye ku kuba AEBR idashaka ko ubutumwa bw’itorero bugarukira gusa ku by’Umwuka, ahubwo ko umukristo anafite inshingano zo kugira uruhare mu mibereho myiza y’umuryango n’igihugu.
Indangagaciro za gikristo zihurira he n’ubunyarwanda?
Indangagaciro za gikristo zirimo urukundo, ukuri, ubunyangamugayo, kubaha abandi, imbabazi, gufasha abatishoboye, ubwitange, amahoro, kwirinda urwango n’amacakubiri, no guharanira icyiza. Zishobora no kugira uruhare mu kubaka umunyarwanda ushoboye kubana neza n’abandi no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Urugero, urukundo ntirukwiye kugarukira ku bantu musengera hamwe gusa. Rukwiye no kugaragara mu gufasha umuturanyi, kubaha undi, kwirinda ivangura n’amacakubiri no kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage. Ni na yo mpamvu umurongo wo muri 1 Yohana 4:20 ari ingenzi: umuntu ntashobora kuvuga ko akunda Imana adakunda mugenzi we.
Rev. Kubwimana yavuze ko igitekerezo cyo gutegura uru rugendo cyaturutse ku nshingano AEBR yiyemeje zo kwita ku mibereho myiza y’abakristo, harimo no kubafasha kumenya no gusobanukirwa amateka y’igihugu.
Ati: “Ikintu cyatumye dutegura uru rugendo rwo kujya kwiga amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, bishingira ku ntego zacu za AEBR, aho tutigisha ubutumwa bwiza gusa ahubwo tunita ku mibereho myiza y’umukristo. Ibyo bituma dukurikirana amateka y’igihugu cyacu, kuko umukristo aba mwiza mu gihe ari mu gihugu cyiza.”
Yavuze kandi ko uru rugendo rwari rufite aho ruhuriye n’ivugabutumwa AEBR ikorera ku mbuga nkoranyambaga, aho urubyiruko rukurikira inyigisho zitandukanye ariko hari ababa bakeneye kurushaho gusobanukirwa amateka y’igihugu. Ati: “Twatekereje ko twajyana urubyiruko ku Ngoro y’Amateka yo Kubohora Igihugu kugira ngo tubongerere ubumenyi.”
Kwitanga, Ubumwe n’Icyerekezo
Mu mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu cy'u Rwanda, urubyiruko rwasobanuriwe amasomo ajyanye no kwitanga, kugira intego, ubumwe no kugira icyerekezo. Rev. Kubwimana yavuze ko izi ari indangagaciro urubyiruko rw’iki gihe rukwiye gukuramo amasomo, rukazishyira mu bikorwa mu buzima bwa buri munsi.
Yarusabye kugira ishyaka mu byo rukora, kwirinda ibintu bishobora kurutesha icyerekezo, birimo ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi, no gushyira hamwe kugira ngo rubashe gukoresha neza amahirwe ari mu Rwanda. Ati: “Gushyira hamwe bizajya bituma dusangira amahirwe ahari, cyane ko mu Rwanda hari amahirwe menshi.”
Gukunda igihugu ni ibikorwa, si amagambo gusa
Uru rugendo rwabaye umwanya wo kwibutsa urubyiruko ko gukunda igihugu na byo bitagomba kugarukira ku magambo.
Rwibukijwe ko umunyarwanda ukunda igihugu ashobora kubigaragaza mu kubaha amategeko, kurinda ubumwe bw’Abanyarwanda, gukora umurimo unoze, kurwanya amacakubiri, gufasha abandi, kubungabunga ibyagezweho no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Ku ruhande rw’umukristo, ibyo bishobora kuba imwe mu nzira zo gushyira mu bikorwa indangagaciro yigishwa n’Ijambo ry’Imana. Bityo, ubukristo n’ubunyarwanda bishobora guhuzwa n’ibikorwa bifatika: gukunda Imana, gukunda mugenzi wawe, kubaha abandi, gukorera igihugu, kurwanya ikibi no kugira uruhare mu kubaka umuryango ufite amahoro n’ubumwe.
Uru rugendo rwo ku Mulindi w’Intwari rwo kuwa 15 Kanama 2026, rwabaye umwanya wo kwibutsa urubyiruko ko amateka atari ayo kumenywa gusa, ahubwo ko ashobora kuba isoko y’amasomo afasha buri wese kumenya inshingano afite muri iki gihe.
Mu mboni za Rev. Kubwimana, umukristo ukura mu kwizera ni wa wundi utuma ukwizera kwe kugaragara mu mibereho ye: mu rukundo akunda abandi, mu bikorwa akorera umuryango, no mu nshingano agira ku gihugu cye.

Umuvugizi Wungirije w’Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda (AEBR), akaba n’Umushumba wa AEBR Kabarondo, Rev. Pastor Kubwimana Elie, yagaragaje isano iri hagati yo gukunda Imana, mugenzi wawe n’igihugu

Rev. Pastor Kubwimana Elie, ari mu baherekeje urubyiruko rwa AEBR Kacyiru ubwo rwasuraga Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Kubohora u Rwanda, iherereye ku Mulindi w’Intwari mu Karere ka Gicumbi
