Icyakora, kugura inzu si ibintu byo gufataho umwanzuro uhubutse. Bisaba gutegura neza amafaranga, kugenzura imiterere y’inzu, gusuzuma aho iherereye no kwitondera ibyangombwa byayo kugira ngo wirinde ibihombo n’ibibazo bishobora kuvuka nyuma yo kuyigura.
Kugira ngo ugure inzu ijyanye n’ibyo ukeneye kandi utazicuza icyemezo wafashe, dore inama esheshatu z’ingenzi wagenderaho nk’uko bigaragara ku rubuga El Crema.
1. Banza umenye neza inzu ukeneye
Kugura inzu ni ishoramari rikomeye, ushobora kumaramo imyaka myinshi. Ni yo mpamvu ari ngombwa kubanza kumenya neza ibyo wifuza n’ibyo ukeneye mbere yo gutangira gushakisha.
Banza utekereze ku mubare w’ibyumba ukeneye, ubunini bw’inzu, aho iherereye, uko uzajya ugera ku kazi cyangwa ku ishuri, umutekano w’aho iri ndetse n’ibindi bikorwa remezo by’ingenzi.
Ni byiza gutandukanya ibyo utakwihanganira n’ibyo wakwishimira ariko bitari ngombwa cyane. Urugero, ushobora gushyira imbere amazi, amashanyarazi, umuhanda mwiza n’umubare w’ibyumba, ibindi ukazabitekerezaho bitewe n’amafaranga ufite.
Kumenya ibyo ushaka bizagufasha kwirinda kugura inzu kubera gusa ko isa neza, nyamara itujuje ibyo ukeneye cyangwa idahuye n’ubushobozi bwawe.
2. Shaka umunymwuga ugufasha
Niba ari ubwa mbere ugiye kugura inzu, ushobora kutamenya neza inzira zose ugomba kunyuramo. Gukorana n’umuhuza w’abagura n’abagurisha imitungo utimukanwa, uzwi nka real estate agent cyangwa umukomisiyoneri, bishobora kugufasha kubona inzu ijyanye n’ibyo ushaka no kuganira ku giciro.
Icyakora, ni ngombwa kugenzura uburambe n’ubunyamwuga bw’uwo muntu mbere yo kumuha inshingano. Ntukishingikirize ku byo akubwira gusa; genzura amakuru y’inzu n’ibyangombwa byayo.
Ushobora kandi kugisha inama umunyamategeko usobanukiwe n’amategeko agenga ubutaka n’imitungo itimukanwa, kugira ngo agufashe gusuzuma amasezerano n’ibindi byangombwa bikenewe.
Nubwo gukoresha inzobere bishobora kugusaba amafaranga menshi, bishobora kugufasha kugabanya ibyago byo kwisanga mu buriganya cyangwa kugura inzu ifite ibibazo by’amategeko.
3. Kora ubushakashatsi ku giciro cy’inzu n’aho iherereye
Mbere yo gufata icyemezo, gereranya ibiciro by’inzu ziri mu gace ushaka guturamo. Ibi bizagufasha kumenya niba igiciro usabwa gihuye n’agaciro k’inzu n’uko isoko ry’imitungo muri ako gace rihagaze.
Ntukarebere ku giciro cy’inzu gusa. Suzuma n’intera iri hagati yayo n’aho ukorera, uko umuhanda umeze, serivisi z’ubuzima, amashuri, amazi, amashanyarazi n’umutekano w’ako gace.
Ni byiza kandi gusura ako gace mu bihe bitandukanye kugira ngo umenye uko haba hameze. Inzu ishobora kuba nziza, ariko aho iherereye hakakugora kugera ku byo ukeneye buri munsi.
Ikindi, teganya amafaranga y’inyongera ashobora kujyana no kugura inzu, nk’ay’ibyangombwa, imisoro n’amahoro bikurikizwa, gusana cyangwa kuyivugurura, ndetse no kuyimukiramo. Ibi bizagufasha kumenya amafaranga yose uzakenera aho kwibanda ku giciro cy’inzu gusa.
4. Shaka inzobere zigufasha kugenzura imiterere y’inzu
Nubwo inzu yaba isa neza inyuma, bishobora kutagaragaza ibibazo ishobora kuba ifite. Ni yo mpamvu ari byiza ko mbere yo kuyigura, ugomba gusaba umuntu ubifitiye ubumenyi kugenzura imiterere yayo.
Igenzura rikwiye kureba niba urufatiro n’inkuta bikomeye, niba igisenge kitava, niba imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi ikora neza, ndetse niba nta bindi bibazo bishobora kugusaba amafaranga menshi mu gihe kiri imbere.
Ushobora no gusuzuma niba hari ibimenyetso by’ubushuhe bwinshi, amazi yinjira mu nzu, udukoko twangiza ibikoresho cyangwa ibindi bibazo bishobora kuba bitagaragara ku muntu udafite ubumenyi bwihariye.
Niba hagaragaye ibibazo, ushobora kubiganiraho n’ugurisha mbere yo gufata icyemezo. Ibi bizagufasha kumenya niba bikwiye ko ukomeza kugura iyo nzu, niba ugomba gusaba ko ibibazo bimwe bikemurwa cyangwa niba wahitamo gushaka indi.
5. Soma kandi usuzume ibyangombwa byose mbere yo gusinya amasezerano
Iyi ni imwe mu ntambwe z’ingenzi cyane mu kugura inzu. Ntukemere ko ibyishimo byo kuba ugiye kubona inzu yawe bigutera gusinya amasezerano utasomye neza.
Banza usuzume niba umuntu ugurisha inzu afite uburenganzira bwo kuyigurisha. Genzura niba amakuru y’inzu ahuye n’ari mu byangombwa, kandi umenye niba nta bibazo by’amategeko cyangwa uburenganzira bw’abandi bishobora kubangamira igurwa ryayo.
Soma amasezerano witonze, wumve igiciro cyumvikanyweho, uburyo bwo kwishyura, igihe cyo kwishyura, inshingano za buri ruhande n’ibizakurikizwa mu gihe habaye ikibazo.
Niba hari ingingo udasobanukiwe, saba umunyamategeko kuyigusobanurira mbere yo gusinya cyangwa kwishyura.
6. Tegura kwimuka mbere y’igihe
Umaze kugura inzu, hakurikiraho kuyimukiramo no gutunganya ubuzima bushya. Ibi na byo bisaba kwitegura neza kugira ngo bitaguhombya cyangwa ngo bikugore.
Banza utegure uko uzimura ibikoresho byawe, igihe uzabikorera n’amafaranga bizagusaba. Niba ufite ibikoresho byinshi, ushobora gushaka imodoka igufasha kwimuka.
Mbere yo kwimuka, genzura ko inzu ifite amazi n’amashanyarazi, ko imfunguzo n’ibindi bikoresho by’ingenzi bikora, kandi ko ibibazo byagaragaye mu igenzura byakemuwe uko mwabyumvikanyeho.
Ntukibagirwe no gutegura amafaranga azagufasha mu minsi ya mbere yo gutura muri iyo nzu, harimo ay’ibikoresho bikenewe, isuku n’ibindi ushobora kuba utarateganyije.
Kugura inzu yawe ya mbere ni intambwe ikomeye ishobora kugufasha kugira umutekano w’aho utuye no gutegura ejo hazaza. Ariko kugira ngo icyo cyemezo kikugirire akamaro, ni ngombwa kubanza kumenya ibyo ukeneye, gukora ubushakashatsi, kugenzura imiterere y’inzu no gusuzuma neza ibyangombwa byayo.
Ikirenze byose, ntukemere ko igitutu cyo kugura inzu vuba cyangwa ibyishimo byo kubona inzu nziza bigutera kwirengagiza amakuru y’ingenzi. Fata umwanya uhagije, ugishe inama inzobere kandi ugure inzu ihuje n’ubushobozi bwawe.
