Manchester City yahamijwe n'akanama kigenga ko yarenze ku mategeko y'imari
ya Premier League mu gihe cy'imyaka icyenda, kuva mu 2009 kugeza mu 2018.
Muri ibyo byaha harimo bitanu bifitanye isano no kutubahiriza amategeko ya
UEFA agenga imari y'amakipe, azwi nka Financial Fair Play (FFP).
UEFA iri gukurikirana ibizava mu bujurire bwa Manchester City mbere yo
gufata icyemezo niba hari ikindi gihano cyangwa igikorwa izafata kuri iyi kipe.
Akanama kigenga k'amarushanwa ya Premier League kasanze ba nyiri Manchester
City barashyize muri iyi kipe amafaranga agera kuri miliyoni 830 z’ama pound
arenga miliyari y’amadorali, ariko akagaragazwa nk'amafaranga yinjijwe binyuze
mu masezerano y'ubufatanye n'abaterankunga.
Ibi byatumye City ihamywa ibyaha byinshi byo kutubahiriza amategeko agenga
imari y'amakipe.
Manchester City yahise ijurira uwo mwanzuro, ivuga ko ifite ibimenyetso
simusiga bizayifasha kugaragaza ko ibyo yarezwe bidafite ishingiro.
Iki si cyo kibazo cya mbere Manchester City yagiranye na UEFA ku bijyanye
n'imari kuko mu 2014, UEFA na City byagiranye amasezerano yo gukemura ikibazo
cy'amategeko ya Financial Fair Play. Icyo gihe iyi kipe yaciwe miliyoni 49 z’ama
pound muri zo miliyoni 32 zikaba zari zarasubitswe.
Mu 2020, UEFA yongeye guhamya City amakosa yo kutubahiriza Financial Fair
Play, iyifatira ihazabu ya miliyoni 30 y’ama Euro ndetse iyibuza gukina
amarushanwa y'i Burayi mu gihe cy'imyaka ibiri.
City yajuriye muri Court of Arbitration for Sport (CAS), maze igihano cyo
kumara imyaka ibiri idakina i Burayi giseswa.
CAS yavuze ko UEFA itari yashoboye kugaragaza neza ko amafaranga ba nyiri
City bashyize muri iyi kipe yari yarahinduwe amafaranga y'abaterankunga.
CAS kandi yagabanyije ihazabu City yari yahawe, iva kuri miliyoni €30 igera
kuri miliyoni €10, kubera kutagira ubufatanye busesuye mu iperereza rya UEFA.
Itandukaniro rikomeye hagati ya UEFA na Premier League rishobora kugira
uruhare muri iki kibazo.
UEFA ifite igihe ntarengwa cy'imyaka itanu cyo gukurikirana amakosa ajyanye
n'amategeko y'imari, mu gihe Premier League nta gihe ntarengwa nk'icyo ifite.
Iperereza rya UEFA kuri City ryatangiye nyuma y'uko ubutumwa n'inyandiko zo
muri mudasobwa z'iyi kipe zicukumbuwe n'abantu batabifitiye ububasha, zikaza
gushyirwa hanze n'ikinyamakuru cyo mu Budage, Der Spiegel, mu 2018.
Manchester City yavuze ko izo nyandiko zari "ibikoresho byakuwe ahantu
mu buryo butemewe kandi byakuwe mu murongo wabyo", ndetse ishinja abari
babishyize hanze kuba bashaka kwangiza izina ryayo.
Ikindi kintu gishobora kugira uruhare mu cyemezo cya UEFA ni uko iperereza
rya Premier League ryabonye inyandiko n'ibindi bimenyetso UEFA itari ifite
igihe yakoraga iperereza ryayo kuri City.
Ibi bishobora gutuma UEFA itegereza ko inzira y'ubujurire bwa Manchester
City irangira mbere yo gufata umwanzuro ku cyakorwa.
Mu bujurire bwayo, Manchester City ishobora kongera kuvuga ko amafaranga
ajyanye n'amasezerano y'ubuterankunga ataturukaga kuri ba nyiri iyi kipe,
ahubwo ko yatangwaga na Guverinoma ya Abu Dhabi.
Iyi ngingo yari yaragarutsweho mu rubanza rwabaye mu 2024, ariko akanama
kigenga karayamagana.
Nubwo bimeze gutyo, amakuru aturuka muri Sky Sports avuga ko Manchester City
iteganya gukomeza kurwanira kuri iyi ngingo mu bujurire bwayo.
Amategeko mashya ya Premier League ateganya ko ubujurire nk'ubu bugomba kuba
bwarangiye mu byumweru 12, ndetse iburanisha ry'ubujurire ntirigomba kurenza
iminsi itanu.
Nyamara City ishobora kuvuga ko ayo mategeko mashya adakwiye kuyikorerwaho
kuko yashyizweho muri uyu mwaka, mu gihe iyi dosiye yatangiye kera.
Manchester City yashinjwe mu 2023, iburanisha rikorwa mu 2024, ubwo ayo
mategeko mashya yihutisha ubujurire atari akiri mu gitabo cy'amategeko ya
Premier League.
Umuhanga mu by'amategeko yabwiye Sky Sports ko Manchester City ishobora kuba
ifite impamvu zikomeye zo gusaba ko ayo mategeko mashya atayikorerwaho.

UEFA yatangiye gukurikirana ikirego cya Manchester City
