Amakuru yatangajwe na Telegraph Sport avuga ko FIFA iri gutegura gushinga ikigo cyiswe FIFA Forward Enterprise kizahuza ibikorwa byose by'ubucuruzi bya FIFA, birimo uburenganzira bwo gutambutsa imikino kuri televiziyo, amasezerano y'abaterankunga, amatike ndetse n'ibicuruzwa bifite ikirango cya FIFA.
Muri uyu mushinga, abashoramari b'igihe kirekire bazahabwa amahirwe yo kugura imigabane mike idatanga ububasha bwo kugenzura iki kigo, mu rwego rwo gukusanya amafaranga mashya yo guteza imbere ruhago ku Isi.
Nubwo nta masezerano ya nyuma arashyirwaho umukono, bamwe mu bayobozi ba ruhago mu Burayi bavuga ko uyu mushinga ushobora gufungura amarembo yo kongera umubare w'ibihugu byitabira Igikombe cy'Isi cyangwa se irushanwa rikajya riba kenshi kurusha uko risanzwe rikinwa buri myaka ine.
Umwe mu bayobozi utatangajwe amazina yavuze ko uyu mushinga umeze nk' "igisasu cya kirimbuzi", mu gihe undi yavuze ko "Infantino yataye umurongo, kandi tuzawurwanya twivuye inyuma."
Mu gihe impuza mashyirahamwe y'umupira w'amaguru Ku mugabane w'iburayi UEFA yahise isohora itangazo rikomeye, ivuga ko FIFA yarenze umurongo utagombaga kurenga.
Yagize iti: "Iki ni ikintu inzego ziyobora ruhago zitagombaga gukora. Roho y'umupira w'amaguru n'imiyoborere yawo si ibintu byo kugurishwa, cyane cyane mu gihe hatazwi neza abazungukiramo. Nta n'umwe muri twe utunze ruhago, kandi FIFA ntabwo ifite uburenganzira bwo kuyigurisha."
Ku ruhande rwa FIFA, yavuze ko uyu mushinga ugamije kongera ubushobozi bwo gutera inkunga iterambere rya ruhago ku Isi. yavuze ko uramutse wemewe, amafaranga y'iterambere azarenga miliyari 10 z'Amadolari ya Amerika, akagenerwa amashyirahamwe yose uko ari 211 ayigize.
Ikigo gishya cya FFE giteganya gukusanya miliyari 4.2 z'Amadolari mu ishoramari rya mbere, mu gihe agaciro kacyo kabarirwa kuri miliyari 20 z'Amadolari.
FIFA ikavuga ko inyungu zose zizava muri iki kigo zizongera zigashorwa mu guteza imbere ruhago, aho buri shyirahamwe rizahabwa amahirwe yo kubona inkunga ishobora kugera kuri miliyoni 20 z'Amadolari, ariko bikazaterwa n'ubushake bwaryo.
Itsinda ry'abashoramari riteganyijwe kuyobora iri shoramari riyobowe na Joshua Kushner, washinze ikigo Thrive Eternal, mu gihe JP Morgan ari yo izakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'ayo masezerano.
FIFA yanahakanye amakuru yavugaga ko White House yaba yaragize uruhare rukomeye muri uyu mushinga. Gianni Infantino avuga ko igihe kigeze ngo FIFA yubake uburyo bushya bwo gukoresha umutungo wayo kugira ngo amafaranga yinjizwa asaranganywe neza n'ibihugu byose bigize FIFA.
Yagize ati: "Turashaka uburyo bushya bwo gukomeza guteza imbere ruhago ku Isi, aho buri gihugu kizabona amahirwe angana yo kubaka ejo hazaza hacyo."
