UEFA yahagaritse by’agateganyo Prestianni kudakina umukino umwe kubera ibyo ashinjwa na Vinicius Junior

Ubuzima - 24/02/2026 8:40 AM
Share:

Umwanditsi:

UEFA yahagaritse by’agateganyo Prestianni kudakina umukino umwe kubera ibyo ashinjwa na Vinicius Junior

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA) yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo umukinnyi wa Benfica, Gianluca Prestianni, kudakina umukino umwe, nyuma y’ibirego bimushinja gutuka mu buryo bushingiye ku irondaruhu rutahizamu wa Real Madrid, Vinicius Junior.

Iki cyemezo cyatangajwe ku wa Mbere, bivuze ko Prestianni atazagaragara mu mukino wo kwishyura wa kamarampaka ya Champions League uzahuza Real Madrid na SL Benfica uzabera kuri Santiago Bernabéu Ejo kuwa Gatatu. Mu mukino ubanza wabereye i Lisbon, Real Madrid yatsinze 1-0, igitego cyatsinzwe na Vinicius mu gice cya kabiri.

Umukino wahagaze hafi iminota 10 nyuma y’uko Vinicius atsinze igitego maze akabyina yishimira hafi y’ikirango cyo ku nguni (corner flag), ibintu byarakaje abafana ba Benfica ndetse n’abakinnyi bamwe.

Nyuma yo kwegerwa na Prestianni, Vinicius yamushinje kumwita “inguge”, amagambo afatwa nk'irondaruhu. Gusa Prestianni yahakanye yivuye inyuma ko nta mvugo y’ivangura yakoresheje.

Amabwiriza yo kurwanya irondaruhu yahise ashyirwa mu bikorwa, ariko nta kindi cyemezo cyafatiwe Prestianni muri uwo mukino kuko nta bimenyetso bifatika byari bihari.

Yagaragaye apfutse umunwa akoresheje umwambaro we mu gihe yavuganaga na Vinicius. Rutahizamu wa Real Madrid we yahawe ikarita y’umuhondo kubera uburyo yishimiye igitego.

UEFA yatangaje ko icyemezo cyafashwe n’Urwego rushinzwe Kugenzura, Imyitwarire n’Imanza (Control, Ethics and Disciplinary Body) gifitanye isano n’imyitwarire ishobora kuba irimo irondaruhu. Yanongeyeho ko iki cyemezo ari icy’agateganyo, kandi ko hashobora gufatwa indi myanzuro nyuma y’iperereza rikomeje.

Benfica yahise ishyigikira umukinnyi wayo, ivuga ko abakinnyi ba Real Madrid bavuze ko bumvise ayo magambo bari kure ku buryo batashoboraga kuyumva neza.

Mu itangazo yasohoye, Benfica yavuze ko yakiriye neza iperereza rya UEFA kandi ko “ishyigikiye kandi yemera byimazeyo ibisobanuro byatanzwe na Prestianni,” ishimangira ko imyitwarire ye muri iyi kipe yamye irangwa n’icyubahiro.

Abafana ba Benfica bari barakajwe n’uko Vinicius yabyiniye ku nguni amaze gutsinda igitego ku munota wa 50, batangira gutera amacupa n’ibindi bintu ku bakinnyi ba Real Madrid.

Prestianni yakomeje gutsimbarara ko Vinicius yamwumvise nabi, mu gihe hari amakuru avuga ko bamwe mu bakinnyi ba Benfica bemera ko yamuhamagaye mu buryo bwo kumushotora ariko atigeze akoresha amagambo y'irondaruhu.

Umukinnyi wa Real Madrid, Kylian Mbappe, ari mu bamushyigikiye bikomeye, yanditse ku rubuga rwa X ati: “Byina Vini, kandi ntuzigere uhagarara. Ntibazigera batubwira ibyo tugomba gukora cyangwa kutakora.”

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yavuze ko yatunguwe kandi ababajwe no kumva iby’iki kibazo cy'irondaruhu kivugwa, anashimira umusifuzi kuba yarashyize mu bikorwa amabwiriza yo kurwanya irondaruhu.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA) yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo umukinnyi wa Benfica, Gianluca Prestianni


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...