UEFA mu nzira zo kujyana mu nkiko Perezida wa FIFA

Imikino - 28/08/2026 7:42 AM
Share:

Umwanditsi:

UEFA mu nzira zo kujyana mu nkiko Perezida wa FIFA

Impuzamashyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi, UEFA, ikomeje kongera igitutu kuri Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, aho yamaze gutera intambwe ishobora gutuma atangira gukurikiranwa mu nkiko zo mu Busuwisi kubera umushinga w’ubucuruzi FIFA yari yateguye ariko ikaza kuwureka.

UEFA yasabye ko hasohorwa inyandiko n’ibimenyetso bifitanye isano n’umushinga wa FIFA Forward Enterprises (FFE), mbere y’uko ifata umwanzuro wo gutangiza "ibirego nshinjabyaha" kuri Infantino ndetse n’abandi bayobozi ba FIFA.

Iyi nyandiko y’amategeko, yabonwe n’ikinyamakuru The Athletic, yashyikirijwe Urukiko rw’Akarere rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho UEFA ishinja Infantino kugira uruhare mu gushyira imbere igiciro cy’umushinga ngo kigume hasi, mu buryo bushobora kuba bwaramuhaga inyungu ku giti cye.

Uyu mushinga wa FIFA wari ugamije gushinga ikigo gishya cyitwa FIFA Forward Enterprises (FFE), kikagurisha 20% by’imigabane yacyo ku kigo cy’ishoramari Thrive Eternal, kiyoborwa na Joshua Kushner.

FIFA yari yiteguye kugurisha uwo mugabane kuri miliyari 4.2 z’amadolari ya Amerika, hafi miliyari 3.1 z’amapawundi. Icyakora, uwo mushinga wasubitswe nyuma y’uko uteje impaka n’igitutu gikomeye mu ruhando rw’umupira w’amaguru ku Isi.

UEFA ivuga ko icyo giciro cyari "kiri hasi mu buryo budasanzwe", ndetse ko kitaturutse mu ipiganwa rihuriweho n’abashoramari batandukanye. Yongeyeho ko nta muntu wigenga wabanje gukora igenagaciro ry’umutungo wa FIFA ngo arebe niba ayo mafaranga yari akwiye.

Mu nyandiko yashyikirijwe urukiko, abanyamategeko ba UEFA bagize bati: "Igenagaciro ryakorewe hamwe na Thrive, ndetse n’isesengura ryakozwe na Thrive ku gaciro ka FIFA, rishobora gutanga ibimenyetso by’ingenzi byerekana niba miliyari 4.2 z’amadolari zari zihwanye n’agaciro nyakuri k’ubucuruzi bwa FIFA cyangwa niba, nk’uko amakuru amaze kumenyekana abigaragaza, ari igiciro cyashyizwe hasi mu buryo butari busanzwe, Infantino akaba yaragishyigikiye agamije inyungu ze bwite."

UEFA irashaka inyandiko zose z’umushinga

UEFA ntiyagarukiye kuri Thrive Eternal na Joshua Kushner gusa, kuko inyandiko nk’izi zatanzwe no kuri JPMorgan yo mu Mujyi wa New York, ndetse na Bann Ventures na Greg Maffei, umuyobozi wayo mukuru, muri Colorado.

Izi kompanyi zari zitezweho gukorana na FIFA mu gushyira mu bikorwa umushinga wa FFE kandi FIFA yari yarazigaragaje mu itangazo ryayo ryo ku wa 28 Nyakanga ryatangazaga uwo mushinga.

UEFA yasabye ko Thrive na Kushner batanga "inyandiko n’itumanaho" byose bijyanye n’uko umushinga wa FFE watangijwe kandi ugategurwa, harimo ubutumwa cyangwa ibiganiro bagiranye na Gianni Infantino, Greg Maffei n’abandi bayobozi, abakozi, abajyanama cyangwa abahuza ba FIFA.

Harimo kandi inyandiko zose z’igenagaciro ryakozwe cyangwa zasangijwe Thrive na Kushner, imbonerahamwe z’amakuru yerekanaga agaciro k’umushinga, imibare y’imari ndetse n’ibiteganyijwe ku bijyanye n’inyungu FIFA yashoboraga kubona.

UEFA kandi irashaka amakuru ajyanye n’amasezerano yari hagati ya FIFA n’abashoramari, harimo amasezerano y’ibanze, amabaruwa y’ubwumvikane, inyandiko z’ishoramari ndetse n’izindi nyandiko zagaragazaga inyungu abashoramari bari kuzabona, uburenganzira bwo kuva muri uwo mushinga cyangwa uruhare bari kuzagira mu miyoborere y’ikigo gishya.

Infantino ashobora gukurikiranwa mu Busuwisi

UEFA yavuze ko igitutu cyayo kitareba Infantino gusa, ahubwo gishobora no kugera ku "bandi bayobozi ba FIFA" mu gihe ibimenyetso byagaragaza ko bakoze amakosa akomeye mu micungire y’umutungo.

Ishyirahamwe ry’i Burayi ryavuze ko rishobora kuregera abashinzwe ubutabera bwo mu Busuwisi rishingiye ku ngingo ya 158 y’Amategeko Ahana ibyaha yo mu Busuwisi, ijyanye n’imicungire mibi y’umutungo.

UEFA ivuga ko, mu gihe Infantino yahamwa n’icyaha cyo gucunga nabi umutungo agamije kubona inyungu itemewe, ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka itarenga itanu cyangwa ihazabu.

Abanyamategeko ba UEFA bavuga ko ubutabera bwo mu Busuwisi bufite ububasha bwo gukurikirana iki kibazo kuko ibikorwa bifitanye isano n’umushinga wa FFE byateguriwe ku cyicaro cya FIFA i Zurich.

Bagize bati: "FIFA ni umuryango ufite amategeko y’u Busuwisi kandi icyicaro cyawo kiri i Zurich. Umushinga wa FFE wateguwe kandi uyoborwa na Infantino ari ku cyicaro cya FIFA i Zurich, mu gihe igihombo gishobora guterwa n’uwo mushinga ari igihombo cy’umuryango w’Ubusuwisi kandi kikagaragara mu bitabo by’imari bya FIFA byagenzuwe mu Busuwisi."

UEFA yongeyeho ko, hashingiwe ku makuru ifite, ibikorwa bya Infantino bishobora kuba "bigera ku rwego rw’imicungire mibi y’umutungo ishobora gukurikiranwa nk’icyaha."

UEFA ishaka "ubuyobozi bushya" muri FIFA

Ku wa Kane, tariki ya 27 Kanama, amashyirahamwe 55 agize UEFA ndetse n’abanyaburayi bari muri FIFA Council bahuriye i Monaco mbere y’igikorwa cyo gutombora amatsinda ya UEFA Champions League.

Nyuma y’inama, UEFA yongeye gusaba ko umupira w’amaguru ku Isi uhabwa "ubuyobozi bushya bushoboye kongera kubaka icyizere."

UEFA yavuze ko izakomeza gukorana n’andi mashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku migabane itandukanye, abanyamuryango bayo, abafana, abakinnyi, amakipe n’amashyirahamwe ategura amarushanwa kugira ngo hashakwe icyerekezo gishya cya FIFA.

Yagize iti: "Niba Perezida wa FIFA uriho ubu azakomeza gushaka indi manda, UEFA izafatanya n’andi mashyirahamwe y’imigabane kugira ngo abanyamuryango ba FIFA bahabwe ubundi buryo bwizewe bwo guhitamo, bushingiye ku bunyangamugayo, kubazwa inshingano, iterambere ndetse n’impinduka nyakuri mu miyoborere."


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...