Igitego cya Manchester United cyabonetse gitinze kuko byategereje coup franc ya Marcus Rashford yo ku munota wa 64’ w’umukino nubwo yahise agira ikibazo akava mu kibuga agasimburwa na Antonny Martial. Igitego cyakomeje guherekeza Jose Mourinho kugeza ku munota wa 90’ w’umukino.
Gusa muri uyu mukino ntibyarangiriye mu gutsindwa kwa Benfica kuko banahawe ikarita y’umutuku ya Luisao yabonye ku munota wa 90’ nyuma yo guhabwa umuhondo wa kabiri waje usanga uwo yari yahawe ku munota wa 5’ w’umukino. Muri iyi kipe yari mu rugo, Diogo Concalves yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 54’.
Ku ruhande rwa Manchester United, Antonio Valencia na Jesse Lingard buri umwe yahawe ikarita y’umuhondo.
Muri tsinda A, CSKA Moscow yatsinzwe na FC Basel ibitego 2-0 byatsinzwe na Dimtri Oberlin (90’) na Taulant Xhaka (29’).
Manchester United irariyoboye n’amanota icyenda (9) mu gihe FC Basel iri ku mwanya wa kabiri n’amanota atandatu (6), CSKA Moscow iri ku mwanya wa Gatatu n’amanota atatu (3) mu gihe Benfica iri ku mwanya wa nyuma nta nota (0).
Umukino wo mu itsinda rya Gatatu (C) wahuzaga Chelsea FC na AS Roma, warangiye banganyije ibitego 3-3 . Edin Dzeko yatsinzemo ibitego bibiri (64’, 70’) ku ruhande rwa AS Roma, igitego cya gatatu cyatsinzwe na Alksandar Kolarov (40’).
Ibitego bya Chelsea byatsinzwe na David Luiz (11’),Eden Hazard (37’, 75’). Uyu mukino wabonetsemo ikarita imwe y’umuhondo yahawe Timoue Bakayoko (69’).
Dore uko imikino yarangiye (A-D):
Group A:
-Benfina 0-1 Manchester United
-CSKA Moscow 0-2 FC Basel
Group B:
-Anderlecht 0-4 Paris Saint Germain
-Bayern Munchen 3-0 Celtic
Group C:
-Qarabag FK 0-0 Atletico Madrid
-Chelsea FC 3-3 AS Roma
Group D:
-FC Barcelona 3-1 Olympiacos
-Juventus 2-1 Sporting CP

Umunota wo kwibuka abazize imvururu z'i Catalogna

Romelu Lukaku ashishikariza abantu kumva ko ari bamwe mu mupira w'amaguru

Jose Mourinho (ibumoso) asuhuza mugenzi we Rui Vitoria utoza Benfica

Victor Lindelof myugariro wa Manchester United arwanira umupira na Filipe Augusto wa Benfica (umutuku)

Antonio Valencia ahabwa ikarita y'umuhondo

David De Gea afata umupira

Ruben Diaz afatirana umupira utaragera kuri Rashford

Nemanja Matic ukina hagati muri Manchester United azamukana umupira

Marcus Rasford aganira na Jose Mourinho

Lukaku agerageza uburyo

Rashford agurukana Douglas

Alex Grimaldo na Henrikh Mkhitaryan

Juan Mata hagati y'abakinnyi ba Benfica CF

Uko itsinda A rihagaze

Benfica CF yagiye ihusha ibitego byabazwe

Rasford yateye coup franc birangira Mile Svilar umunyezamu wa Benfica umurushije imbaraga

...Akandagira mu izamu agifite umupira

Abakinnyi baramurega

Ibyuma by'ikoranabuhanga mu bitego byerekana ko igitego cyanyoye

Abakinnyi ba Manchester United bahita bishimira igitego
PHOTOS: DailMailOnline
