Ni mu mikino yo ku munsi wa Gatatu ya UEFA Champions League ya 2025/2026 yakinwe ku wa Gatatu saa Tatu z’ijoro. Umukino wari utegerejwe na benshi wari i Santiago Bernabéu aho Real Madrid yari yakiriye Juventus.
Uyu mukino watangiye ukinirwa mu kibuga hagati impande zombi zigana. Juventus niyo yinjiye mu mukino mbere ya Real Madrid itangira no gusatira nk'aho Weston McKennie yarekuye ishoti riremereye ariko Thibaut Courtois aratabara arishyira muri koroneri.
Real Madrid nayo yahise iba nk'ikangutse itangira kugera imbere y’izamu ku buryo bwageragezwaga n’abarimo Aurelien Tchouameni.
Ku munota wa 39 Real Madrid yarase igitego cyabazwe ku mupira Brahm Diaz yahaye Kylian Mbappé asigaranye n’umunyezamu gusa arekura ishoti, ariko birangira arikuyemo.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Mu ntangiriro z’igice cya kabiri Juventus yarase uburyo buremereye imbere y’izamu ku mupira wari uzamukanywe na Dusan Vlahovic ari kumwe na Eder Miltao bonyine ageze imbere y’izamu arekura ishoti umunyezamu aratabara.
Ku munota wa 57 Real Madrid yafunguye amazamu nyuma y’uko Vinicius yari acenze ba myugariro ba Juventus arekura ishoti rikubita igiti cy’izamu umupira usanga Jude Bellingham awushyira mu nshundura.
Real Madrid yakomeje gukina irinda iki gitego cyayo, umukino urangira itsinze igitego 1-0.
Mu yindi mikino yakinwe, Athletic Club yatsinze Qarabag FK 3-1, Galatasaray itsinda Bodoe/Glimit 3-1, AS Monaco inganya na Tottenham Hostpur 0-0, Atalanta inganya na Slavia Plague 0-0 naho FC Bayern Munich inyagira Club Brugge 4-0.
Chelsea yatsinze Ajax 5-1, Liverpool itsinda Eintracht Frankfurt 5-1 naho Sporting itsinda Marseille 2-1.
Kugeza ubu PSG niyo iri ku mwanya wa mbere n’amanota 9 inganya na Inter Milan, hagakurikiraho Arsenal ya gatatu nayo ifite amanota 9.
Jude Bellingham niwe wafashije Real Madrid kwikura imbere ya Juventus
Liverpool yimaze umujinya