Joriji noneho ibyo yaraye akoze byatangaje abatari bacye! Kuri uyu mugoroba washize Joriji Baneti yamenye inkuru y'uko agiye kujya kwiga mu mahanga, ahitamo kujya kureba umukunzi we Mukamana ngo amusezereho ariko kuko ashaka kujya arondereza ibintu byose, yavugishaga Mukamana mu magambo y'impine, gusa birarenze dore ikiganiro bagiranye :
Joriji: Sha cherie KBS pe!
Mukamana: KBS se yagize ite? Niyo uteze?
Joriji: Oya yewe, nashakaga kuvuga ngo Kigali Birarangiye Sinkihagumye!
Mukamana: Wow! Ya buruse (bourse) byaciyemo se?
Joriji: CAN
Mukamana: CAN? Coupe d'Afrique des Nations se? Ugiye kwiga iby'imikino se kandi?
Joriji: Nashakaga kuvuga: Cyane Ahubwo Nishimye
Mukamana: hahah ariko noneho impine zawe ni umunsi! Gusa nugera mu mahanga ntuzanyibagirwe nanjye sinzakwibagirwa
Joriji: Cherie ubwo nyine TIGO
Mukamana: TIGO? Yagize ite se kandi? Tuzajya tuvugana kuri Tigo se?
Joriji: Twiragize Imana Guhemukirana Oya
Mukamana: hahahaha mbese? Nibyo rwose pe!
Joriji: Nta kibazo rwose EWSA
Mukamana: Igize ite se? Umuriro se uragiye?
Joriji: Emera Wowe Sinzibagirwa Amasezerano
Mukamana: yegoko! Ariko nawe! Koko se ntuzayibagirwa?
Joriji: MTN
Mukamana: MTN se yo ije ite? Ibi ni iki ra?
Joriji: Mukamana Tuza Naranyuzwe!
Udukoryo twa Joriji Baneti tuzajya tukugeraho buri munsi ku inyarwanda.com, gukurikira Joriji Baneti kuri facebook KANDA HANO