Udukoryo twa Joriji Baneti: Ni agatangaza noneho ibintu byose Joriji yabihinduye BK

Utuntu nutundi - 28/06/2014 10:51 AM
Share:

Umwanditsi:

Udukoryo twa Joriji Baneti: Ni agatangaza noneho ibintu byose Joriji yabihinduye BK

Joriji Baneti agira udukoryo dutangaje benshi bakavuga ko ari ikizeze abandi bakabona ko yaba ari umunyaJoriji utangaje, udukoryo tw’uyu musore wihariye muzajya mutugezwaho buri munsi ku rubuga rwanyu inyarwanda.com.

Muri iyi minsi ngirango muribuka ko nababwiye ukuntu wa musore wacu Joriji ibintu byose asigaye abivuga mu mpine (Abbreviation). Ejo rero yabonye umupolisi bari bari kumwe ahantu mu mujyi, gusa noneho ibintu byose yari yabigize BK, njye narumiwe namwe mwumve rwose:


Joriji: BK afande!

Umupolisi: BK se igize ite sha?

Joriji: Wapi ubwo ni uko nari nshatse kubihina, nashakaga kuvuga ngo Buretse Kugenda

Umupolisi: Ok imvugo yawe ndumva itoroshye! Witwa nde se?

Joriji: Nitwa BK tu

Umupolis: BK nanone? ibi ni iki ra? Ubwo ni ukuvuga iki?

Joriji: Nitwa Baneti Kevin

Umupolisi: Yegoko! Nonese ufite ikihe kibazo wa mugabo we?

Joriji: Ubusanzwe njye nkora muri BK...

Umupolisi: Ariko se wowe ibintu byose ni BK? Iyo yo ni iki ubwo?

Joriji: Ni Banki ya Kigali afande!

Umupolisi: Aho ho ni sawa nsanzwe nanjye iyo nyizi. Nonese aho muri BK hari ikibazo ufitemo?

Joriji: Ndagifite rwose! Narabakoreye ariko BK

Umupolisi: Ibi ni iki ra? Ushaka kuvuga iki ubwo?

Joriji: Bashaka Kumpeza!

Umupolisi: Eh ndumva baraguhemukiye rwose!

Joriji: BK afande

Umupolisi: Ni ukuvuga iki ubwo?

Joriji: Birenze Kumpemukira

Umupolisi: Cyakoze ubanza nawe ukabije mu kuzimiza! Nonese urashaka ko nagufasha iki sha?

Joriji: BK 

Umupolisi: Ni ukuvuga iki ubwo?

Joriji: Bafunge Kabisa!

Udukoryo twa Joriji Baneti tuzajya tukugeraho buri munsi ku inyarwanda.com, gukurikira Joriji Baneti kuri facebook KANDA HANO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...