Udukoryo twa Joriji Baneti: Joriji Baneti yashushanyije Imana mwarimu ntiyayibona

Utuntu nutundi - 02/07/2014 2:05 PM
Share:

Umwanditsi:

Udukoryo twa Joriji Baneti: Joriji Baneti yashushanyije Imana mwarimu ntiyayibona

Joriji Baneti agira udukoryo dutangaje benshi bakavuga ko ari ikizeze abandi bakabona ko yaba ari umunyaJoriji utangaje, udukoryo tw’uyu musore wihariye muzajya mutugezwaho buri munsi ku rubuga rwanyu inyarwanda.com.

 

1. Mwarimu yabwiye Joriji kuvuga inyamaswa zo mu gasozi 10, Joriji nawe aratangira ati: Imbwa, impyisi, ingwe... yumva ibindi arabibuze maze ati harya izo si eshatu maze kukubwira? Mwarimu ati yego rwose harabura zirindwi gusa. Ni uko Joriji aratekereza, arongera aratekereza... yibuka intare arangije asubiramo ati izo nyamaswa ni imbwa, impyisi, ingwe n'intare zirindwi.

2. Mwarimu yabwiye abanyeshuri gushushanya buri wese ikintu ashatse, hanyuma hashize akanya azenguruka mu banyeshuri bose areba ibyo bashushanyije ageze kuri Joriji asanga urupapuro rwe nta kintu na kimwe kiriho. Ni uko amubaza impamvu we adashushanya nk'abandi, Joriji nawe ati: "Rwose njyewe narangije gushushanya, watubwiye gushushanya icyo buri wese ashaka nanjye nahisemo icyo nshaka ndagishushanya". Mwarimu n'umujinya mwinshi ati:"nonese washushanyije iki kandi mbona urupapuro nta kintu kiriho?" Joriji aramubwira ati: "Njye nashushanyije Imana, niba utarimo kuyibona ubwo ntiwizera kuko watwigishije mu isomo ry'iyobokamana ko ababasha kuyibona ari abizera bonyine".

Udukoryo twa Joriji Baneti tuzajya tukugeraho buri munsi ku inyarwanda.com, gukurikira Joriji Baneti kuri facebook KANDA HANO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...