Uducuma duciye mu gituza n'inkoko mu maguru, ese Young Grace arahanura iki? -Amafoto

Imyidagaduro - 06/10/2016 11:20 AM
Share:

Umwanditsi:

Uducuma duciye mu gituza n'inkoko mu maguru, ese Young Grace arahanura iki? -Amafoto

Iki ni ikibazo cyatangiye kwibazwa n’abantu banyuranye nyuma yo kubona amafoto y’uyu mukobwa mbere gato ko ashyira hanze indirimbo nshya ye yise " Habayeho ". Aya mafoto yagombaga kwamamaza iyi ndirimbo uyu mukobwa yayifotoje yambaye uducuma duciye mu gituza n’inkoko mu maguru byatumye benshi bibaza icyabimuteye.

Inyarwanda.com yaganiriye na Young Grace tumubaza uko abona indirimbo ye yakiriwe n’abakunzi ba muzika, yagize ati” Ni indirimbo nshyize hanze vuba ariko ndabona abakunzi ba muzika batangiye kuyakira neza, ndabibonera mu butumwa bugufi nakira bambwira ko nakoze akazi keza ndetse iyo nkurikiye ama radiyo numva iyi ndirimbo ikinwa neza.”

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO "HABAYEHO" YA YOUNG GRACE

young graceYoung Grace yifotoza aya mafoto

Young Grace ubwo yabazwaga byihariye kuri iyi foto yagize ati”Iriya ni ifoto nifotoje mu rwego rwo gukora ibintu binyuranye n’ibyo mwari munziho, mbega ni ‘Creativite’, nashakaga kwamamaza indirimbo rero nagombaga kwifashisha ifoto ituma abantu bayitindaho rero nahisemo gukoresha iriya nka Creativite yanjye.”

Abajijwe aho yakomoye iyi nganzo yo kwifotoza afite uducuma duciye mu gituza n'inkoko mu maguru, Young Grace avuga ko ari 'inspiration' yakomoye kuri murumuna we witwa Umuratwa Edouige Queen, wigeze kugaragaza uyu muderi mu mwaka wa 2013 ubwo yamurikaga imideri, ati “Nanjye rero nagendeye kubyo murumuna wanjye yakoze mbona ni byiza mpitamo kubikora ku giti cyanjye.”

young grace

Young Grace yambaye ibimene by'uducuma mu gatuza n'inkoko mu maguru niyo mafoto yahisemo kwifashisha

Young Grace abajijwe niba abavuga ko yifotoje mu buryo budakwiye umunyarwandakazi yatangaje ko nta kwifotoza bidakwiye umunyarwandakazi mu gihe bimuhesheje agaciro kandi akaba atambaye ubusa aha yongeyeho ko ikibazo ari abantu bafata ibintu ku buryo butandukanye,avuga ko nubwo nawe abizi hari abavuga gutyo ariko hari n'abakunze uyu muderi yifotozanyije.

KANDA HANO UBASHE KWIREBERA AMAGAMBO AGIZE INDIRIMBO "HABAYEHO" YA YOUNG GRACE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...