Kartal, wari umaze
kugirwa umutoza w’iyi kipe yo muri Turikiya muri Kamena 2026, yatangaje
icyemezo cyo kuva ku mirimo ye mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma
y’umukino Fenerbahce yanganyijemo na AS Roma igitego 1-1 i Istanbul.
Ati: “Nsezeye ku mirimo
yanjye hakiri kare. Nsezeye kandi nzi neza ko ntazongera kuyigarukaho.”
Yakomeje agira ati: “Maze amezi atatu ndi hano. Kuva shampiyona yatangira kugeza uyu munsi, imyitozo n’amahugurwa nakoranye n’abakinnyi banjye, Perezida w’ikipe n’abayobozi badufashije mu buryo bwose bushoboka. Byari ibihe byiza.”
Kartal yavuze ko icyemezo
cyo kwegura yagifashe kugira ngo afashe ikipe kubona umwanya wo gutegura ejo
hazaza hayo.
Ati: “Ndashimira abakinnyi banjye, abafana bose, abanyamakuru, abakozi n’abandi bakinnyi badushyigikiye kugeza uyu munsi. Nafashe iki cyemezo kugira ngo mfungurire inzira ikipe yanjye. Twagifashe hamwe nk’ikipe.”

Uyu mutoza w’imyaka 65
yari inshuro ya kane atoza Fenerbahce, nyuma yo kuyitoza mu 2014, 2022, 2023
ndetse no muri uyu mwaka.
Muri iyi nshuro ya kane,
yayoboye Fenerbahce mu mikino 11, atsinda itandatu, anganya itatu, atsindwa
ibiri. Muri iyo mikino harimo intsinzi ikipe yabonye kuri Lyon mu kwezi
gushize, umukino waranzwe n’imvururu n’imirwano hagati y’abakinnyi.
Gusa, imikino ibiri Fenerbahce yatsinzwe muri iyi nshuro ya Kartal yari iya shampiyona ya Turikiya. Iyi kipe iri ku mwanya wa cyenda nyuma y’imikino ine.

Umukinnyi yatunguwe no
kumva ko umutoza yeguye
Icyatunguranye kurushaho
ni uko bamwe mu bakinnyi ba Fenerbahce batari bazi ko Kartal yafashe iki
cyemezo.
Myugariro Archie Brown,
watsinze igitego cya Fenerbahce, yamenye iby’iyegura ry’umutoza ubwo yagiranaga
ikiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino.
Umukozi w’ikipe yamubwiye
ko Kartal yeguye, Brown aratungurwa ati: “Urashaka kuvuga iki ngo yeguye?”
Amaze gusobanurirwa ko
Kartal yari yatangaje mu kiganiro n’itangazamakuru ko yeguye, Brown yongeye
kubaza ati: “Nk’umutoza?”
Yashakaga kumenya neza
niba atari ikibazo cyo kutumvikana mu rurimi, arongera ati: “Urashaka kuvuga
iki ngo yeguye? Ntabwo akiri umutoza?”
Brown yahise agaragaza ko
atari azi iby’icyemezo cya Kartal, agira ati: “Sinari mbizi.”
Fenerbahce yanganyije na
Roma
Kartal yatangaje ibi
nyuma gato y’uko Fenerbahce inganyije na Roma igitego 1-1 mu mukino wa mbere
w’icyiciro cya shampiyona cya Champions League.
Roma ni yo yafunguye
amazamu ku munota wa 39, ubwo Bryan Cristante yatsindaga igitego cyatumye ikipe
ye ijya ku kiruhuko iyoboye.
Fenerbahce yaje kwishyura
nyuma gato yo gutangira igice cya kabiri, ubwo Archie Brown yatsindaga igitego
cyo kunganya. Nta yindi kipe yashoboye kubona igitego cy’intsinzi.
Fenerbahce yari ifite
abakinnyi bafite amazina akomeye, barimo Ederson na Nathan Aké, N’Golo Kanté
ndetse na Mason Greenwood. Romelu Lukaku na we yinjiye mu kibuga mu minota ya
nyuma, ariko ntiyabashije kubona igitego cy’intsinzi.
Fenerbahce ubu igomba
gushaka undi mutoza mbere y’umukino wa shampiyona izakiramo Gaziantep ku
Cyumweru.
Mu mikino ya Champions
League ikurikiraho, Fenerbahce izasura Aston Villa ku wa 14 Ukwakira, mbere yo
kwakira Liverpool ku wa 4 Ugushyingo.
