Manchester United
yagarutse muri Champions League itsinda Sabah ikinamo Umunyarwanda Joy-Lance
Mickels yo muri Azerbaijan ibitego 4-0. Ibitego bya Matheus Cunha, Bruno
Fernandes, Benjamin Šeško na Lisandro Martínez byafashije ikipe ya Michael
Carrick kubona intsinzi yoroshye.
Nyuma y’umukino ariko, habaye akajagari gato ubwo abakinnyi bari bagiye gutaha kuri bisi yabategereje hanze ya Old Trafford.

Fletcher, usanzwe ari
umutoza w’ikipe ya Manchester United y’abatarengeje imyaka 18, yagaragaye
ahanganye mu magambo n’umufana wari hafi ya bisi y’ikipe nkuru.
Mu mashusho yakwirakwiye,
Fletcher yumvikanye abwira uwo mufana ati: “Umva, ntacyo bitwaye, ariko
ntushobora kuvuga gutyo. Garagaza icyubahiro. Ni abantu nkawe batuma abakinnyi
batongera gusinya.”
Byakekwaga ko impaka
zatangiye nyuma y’uko bamwe mu bakinnyi ba Manchester United batigeze
bahagarara ngo basinyire abafana bari babategereje. Uwo mufana yakomeje
kwinubira icyo cyemezo, ariko ntibyasobanutse neza amagambo yaba yaravuze
yabanje guteza Fletcher kumubuza kuvuga nabi.
Abandi bafana bari aho
bahise bashima Fletcher kuba yavuganiye abakinnyi, ndetse banatangira kuririmba
izina rye.
Manchester United igiye
guhura na Manchester City
Ku kibuga, Michael Carrick yishimiye kubona Benjamin Šeško atsinda igitego mu mukino wa kabiri wikurikiranya kuva agarutse nyuma y’imvune.

Nubwo Šeško ari mu bihe
byiza, Carrick ntiyigeze atangaza niba uyu rutahizamu ukomoka muri Slovenia
azatangira mu kibuga mu mukino wa Premier League Manchester United izakiramo
Manchester City ku Cyumweru.
Kugeza ubu, Matheus Cunha
ni we ukunze gutangira ku mwanya wa rutahizamu, mu gihe Marcus Rashford na
Patrick Dorgu bakina ku ruhande rw’ibumoso rw’ubusatirizi.
Nk'uko tubikesha talkSPORT, Carrick yavuze ko
guhitamo abakinnyi bazatangira uwo mukino atari ibintu byoroshye, ariko ko
ashimishwa no kuba afite abakinnyi benshi bashobora gutsinda ibitego kandi bari
kwitwara neza.
Ati: “Ntabwo ari icyemezo
cyoroshye, birumvikana ko atari cyo. Ariko ni ikibazo nakwishimira kugira
abakinnyi bashobora gutsinda ibitego kandi bose bakaba bari kwitwara neza.”
Yakomeje avuga ko
abakinnyi bose basobanukiwe ko hari igihe umwe azatangira umukino, ubundi
akazawinjiramo nyuma, bitewe n’uko umukino wagenze.
Carrick ati: “Ni ibintu
dukeneye muri iyi kipe mu mikino itandukanye y’uyu mwaka, kugira ngo tubashe
gukoresha abakinnyi bafite ubushobozi butandukanye mu bihe bitandukanye.”
Yasoje ashimira abakinnyi
be ati: “Ni byiza cyane kuba bose bari mu bihe byiza kandi bakaba baratangiye
neza.”
Intsinzi ya Manchester
United kuri Sabah yagaragayemo ibyishimo ku kibuga, ariko nyuma y’umukino
havuka impaka hagati ya Darren Fletcher n’umwe mu bafana batari bishimiye
imyitwarire y’abakinnyi. Fletcher yahise ahagurukira uwo mufana amusaba kubaha
abakinnyi, ibintu byashimishije abandi bafana bari aho.
