Uyu mugabo witwa Casey Harrell, ufite imyaka 47, arwaye indwara ya ALS (Amyotrophic Lateral Sclerosis) yangiza imitsi igenzura imikorere y’umubiri. Iyo ndwara yari yaratumye atakaza ubushobozi bwo kuvuga, nubwo ubwonko bwe bwari bugikora neza.
Uko akuma k’ubwonko kamufashije kongera “Kuvuga”
Mu mwaka wa 2023, abaganga bayobowe na Dr. David Brandman bamushyizemo udukoresho tune duto cyane (microelectrode arrays) mu gice cy’ubwonko gishinzwe kugenzura imivugire.
Utwo dukoresho dufata ibimenyetso by’ubwonko igihe agerageje kuvuga, maze mudasobwa ikoresha ubwenge bw’ubukorano (AI) ikabihindura amagambo n’amajwi mu kanya nk’ako guhumbya.
Bitandukanye n’uburyo bwa kera bwasabaga kwandika inyuguti imwe imwe nk’ubutumwa bwa telefoni, ubu buryo bushya butuma amagambo asohoka nk’ikiganiro gisanzwe.
Mu gihe cy’imyaka hafi ibiri amaze akoresha iri koranabuhanga iwe mu rugo:
- Yamaze amasaha arenga 3,800 arikoresha adafashijwe n’abashakashatsi;
- Yatanze interuro zirenga 183,000;
- Yavuze amagambo agera kuri miliyoni ebyiri;
- Yageze ku muvuduko wa amagambo 56 ku munota, wegereye cyane uwo abantu bakoresha mu biganiro bisanzwe.
Abashakashatsi bavuga ko ubu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cya siyansi Nature Medicine ari intambwe ikomeye kuko bwerekanye ko iri koranabuhanga ritagikenewe gusa muri laboratwari, ahubwo rishobora gukoreshwa mu buzima bwa buri munsi.
Casey Harrell yavuze ko kongera kumva “ijwi rye” no kongera kuganira n’umuryango we ari kimwe mu bintu byamuhaye ibyishimo byinshi nyuma y’imyaka myinshi yaracecetse.
Nubwo iri koranabuhanga rigikorerwaho ubushakashatsi kandi risaba kubagwa mu bwonko, abahanga bavuga ko rishobora kuzafungura amarembo mashya ku bantu babarirwa muri miliyoni ku isi batakaje ubushobozi bwo kuvuga cyangwa kwimuka kubera ALS, stroke n’izindi ndwara zifata ubwonko n’imitsi.
