Icyaha cyabereye hanze ya St John’s Church i Harrow, mu majyaruguru ya London, mu ijoro ryo ku wa 23 Nyakanga umwaka ushize.
Nk’uko ubushinjacyaha bwabitangarije urukiko rwa Harrow Crown Court, Desalagne yasanze uwo musaza yicaye ku ntebe hafi y’urusengero. Uwo musaza yari yasinze cyane.
Amashusho ya CCTV yafashwe na kamera z’umujyi yagaragaje Desalagne amukurura amuvana kuri iyo ntebe, akamujyana inyuma y’uruzitiro rwari hafi y’urusengero, aho yamukoreye igikorwa cy’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Ubushinjacyaha bwavuze ko icyo gikorwa cyamaze hafi iminota 20, kandi ko Desalagne yahitaga ahagarika ibyo yakoraga iyo yabonaga umuntu utambuka hafi aho.
Umushinjacyaha Simon Shannon yabwiye abacamanza ko amashusho agaragaza uko ukekwaho icyaha yakururaga uwo musaza wari ufite intege nke, amuvana aho yari yicaye akamujyana ahantu hatagaragara neza.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Daily Mail ivuga ko, ibyabaye byamenyekanye nyuma y’uko umuntu wabibonye ari mu idirishya ry’inyubako yari hafi aho ahamagaye polisi.
Abapolisi bahageze basanga Desalagne akiri hafi y’urusengero, mu gihe uwo musaza yari akiri hasi inyuma y’icyapa cy’urusengero.
Amashusho ya CCTV kandi yagaragaje imodoka ndetse na bisi nini y’abantu byanyuraga hafi y’aho ibi bikorwa byabereye.
Mu kiganiro yagiranye na polisi, Desalagne yavuze ko yari arimo gufasha uwo musaza, wari wasinze.
Ariko ubwo abapolisi bamwekaga amashusho yafashwe na kamera z’umujyi, yahise ahagarika ikiganiro, agisha inama umwunganizi we mu mategeko, nyuma yanga gukomeza gusubiza ibibazo.
Mu rubanza, yakoresheje umusemuzi kandi ntiyigeze atanga ubuhamya imbere y’abacamanza.
Umwunganizi we, Bibi Ihuomah, yasabye abacamanza kudafata icyemezo bahubutse, avuga ko nta bimenyetso bihagije byagaragazaga ko uwo musaza yasambanyijwe ku gahato.
Icyakora, nyuma yo kumva impande zombi no kureba ibimenyetso, urukiko rwaje kumuhamya icyo cyaha.
Yahamijwe icyaha ku itariki ya 16 Kanama 2026, ariko kugeza ubu urukiko ntirurasoma imyanzuro ikubiyemo igihano cye; urukiko rwamutegetse gukomeza gufungwa mu gihe ategereje gusomerwa imyanzuro biteganyijwe mu muhindo wa 2026.
Umupolisi Luke Revill yavuze ko Desalagne ari “umuntu uteje akaga”, ushinjwa kuba yaratoranyije umuntu wari ufite intege nke kandi udashoboye kwirwanaho.
Yashimiye umuntu watabaje polisi, avuga ko ubufasha bw’abaturage bwatumye ukekwaho icyaha afatirwa aho icyaha cyabereye.
Polisi kandi yasabye abantu bashobora kuba barahuye n’ibikorwa nk’ibi by’ihohoterwa kudatinya gutanga amakuru, ibizeza ko bazafashwa kandi bagategwa amatwi.
