Ejobundi Saa Cyenda ikipe ya APR FC yari yakiriye Rayon Sports mu mukino wo ku munsi wa 20 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda muri Stade Amahoro.
Uyu mukino warangiye ari 0-0, uhita uba uwa Gatatu wikurikiranya aya makipe anganyije.
APR FC yanganyije na Rayon Sports 0-0 mu mukino wari wiswe uwo gusogongera Stade Amahoro, zinganya no mu mukino wo ku munsi wa gatatu wa shampiyona ndetse zinanganya mu mukino wo ku munsi wa 20 wabaye ku Cyumweru.
Nyuma y'uko aya makipe yombi akinnye iminota 270 nta n'imwe ireba mu izamu ry'indi, abakunzi b'umupira w'amaguru bagaragaje ko ibi bitabaryoheye ndetse bamwe bashinja itangazamakuru ko rishyushya umupira udahari bigatuma buzuza Stade Amahoro ntacyo kureba gihari.
Ntabwo ari ibi gusa kuko n'abakurikiranira hafi umupira w'amaguru bavuga ko umukino nk'uyu wagakwiye kuba uryohera abawureba ubonekamo ibitego bitewe nuko ariwo utanga isura y'umupira w'u Rwanda.
Zimwe mu mpamvu ziri gutuma umukino wa APR FC na Rayon Sports uba umubirizi:
Kugira ubwoba bwo gutsindwa ku batoza b'amakipe yombi
Mu mikino ibiri iheruka guhuza aya makipe yombi abatoza bayo bagiye bagaragaza gutinya gutsindwa binyuze mu buryo bagiye bahagarika abakinnyi mu kibuga ndetse no mu bijyanye n'uburyo bw'imikinire.
Ku mukino ubanza Robertinho utoza ikipe ya Rayon Sports yari yakinishije Niyonzima Olivier Seif mu kibuga hagati yugarira aho yari aringaniye na Ndayishimiye Richard nawe akina afasha ba myugariro kugarira bituma mu kibuga hagati agiramo abakinnyi bakina mu kibuga bugarira cyane kurusha abafasha mu gusatira.
Kuri uyu mukino ikipe ya APR FC nayo yari imaze iminsi ikina umukino wari ushingiye ku kugarira gusa kurusha gusatira ndetse aba ari nabyo ikina bituma itarema uburyo bwinshi bwashoboraga kuvamo ibitego.
Ku mukino w'ejobundi ntabwo ikipe ya Rayon Sports yongeye gukina yugarira cyane ariko APR FC yo yongeye gukina umukino ushingiye ku kugarira aho abakinnyi bayo bo ku mpande inyuma, Niyomugabo Claude na Byiringiro Gilbert batazamukaga.
Ntabwo muri uyu mukino gusa kuko iyi kipe y'Ingabo z'igihugu ninako isanzwe cyane dore ko kugeza ubu ariyo imaze kwinjizwa ibitego bike mu izamu ryayo kugeza ku munsi wa 20 wa shampiyona aho icyenda byonyine ari byo byageze mu nshundura mu gihe ibindi bitatu byavuye muri mpaga yatewe.
Ubu bwugarizi bwiza ariko ntabwo bujyana n’ubusatirizi kuko APR FC inganya na Police ya gatanu umubare w’ibitego yinjije kandi ifite ubusatirizi burimo abakinnyi bakomeye.
Impamvu Roberthinho wa Rayon Sports na Darko Novic ba APR FC bagaragaje ubwoba mu mikino ibiri iheruka harimo no kwirinda gutsindwa kugira ngo hatangira uwo biviramo kwirukanwa kubera iyi derby yagiye ikunda kwirukanisha abatoza cyangwa ikabigiramo uruhare.
Gukanirana
Indi mpamvu yatumye mu mikino itatu iheruka guhuza APR FC na Rayon Sports nta gitego na kimwe cyabonetsemo harimo no gukanirana bitewe n'imibare myinshi y'amakipe yombi bigatuma kunganya ariyo mahitamo yaba meza kuri buri ruhande.
Ku mukino ubanza wa shampiyona harimo ko Rayon Sports niramuka itsinze irahita ishyiramo ikinyuranyo cy'amanota 8 mu gihe iyo iramuka itsinzwe hari guhita hasigaramo ikinyuranyo cy'amanota 2 gusa.
Ni mu gihe ejobundi hari imibare y'uko Rayon Sports nitsinda yari guhita yongeramo ikinyuranyo cy'amanota 5 naho iyo itsindwa ikaba yari guhita itakaza umwanya wa mbere ugafatwa na APR FC iyirusha inota rimwe.
Mu kiganiro n'itangazamakuru, Darko Novic yavuze ko umukino bakinnyemo na Rayon Sports wari ufite agaciro kurusha ubanza bityo ko aribyo byatumye habaho igitutu ku bakinnyi.
Ati: "Uyu mukino ufite agaciro kanini kurenza umukino wa mbere kuri twe no kuri bo, muri ibyo bihe ndatekereza ko twari inyuma amanota atanu ariko ubu turi inyuma ho amanota abari. Hari ibikorwa bimwe, amahirwe amwe, birumvikana ko bitakozwe neza kubera icyo kintu cy'igitutu ariko uyu mukino wari ukomeye cyane".
Ikindi kintu cyatumye habaho gukanira cyane ni agaciro k'uyu mukino aho mbere yawo kuri buri ruhande abayobozi baba bijeje abakinnyi uduhimbazamusyi badasanzwe babona bigatuma baza bose bakaniranye.
Ikibazo cy'ubusatirizi
Kimwe mu bibazo umupira w'u Rwanda usanganwe ni abakinnyi batsinda ibitego byinshi muri shampiyona ari nayo mpamvu usanga abakinnyi benshi bakina basatira mu makipe aba ari abanyamahanga.
Iki ni na kimwe mu byatumye mu mikino itatu iheruka yahuje APR FC na Rayon Sports nta gitego na kimwe cyabonetsemo.
Rayon Sports yakinnye idafite rutahizamu wayo, Fall Ngagne uyoboye abandi bamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona kugeza ubu ntabwo yari ahari bitewe n'ikibazo cy'imvune yagize.
Ibi nibyo byatumye ikoresha Biramahire Abbedy umaze gutsinda ibitego bibiri kugeza ubu ndetse akaba yaragaragaje ko ku makipe akomeye nta kinini wamwitegaho.
Ni mu gihe ikipe ya APR FC yo yaranzwe n'ikibazo cy'ubusatirizi muri uyu mwaka w'imikino aho kugeza ubu batatu bakina basatira kugeza ubu ari bashya basinyishije mu kwezi kwa Mbere muri uyu mwaka.
Kugeza ubu aba bakinnyi nabo ntabwo bari batanga umuti urambye w'iki kibazo akaba ari nayo mpamvu mu mikino 6 iheruka yinjijemo bitego 7 gusa.

APR FC na Rayon Sports zimaze gukina imikino 3 nta gitego


Umukino wa APR FC na Rayon Sports uba arimo uguhangana no gukanirana cyane
