Ubwo baheruka bakoze ibitaramo bibiri bikurikiranya! Kassav’ igiye kongera gutaramira i Kigali

Imyidagaduro - 04/09/2025 4:13 PM
Share:

Umwanditsi:

Ubwo baheruka bakoze ibitaramo bibiri bikurikiranya! Kassav’ igiye kongera gutaramira i Kigali

Itsinda ryamamaye ku isi mu njyana ya Zouk, Kassav’, rigiye kongera gususurutsa abakunzi b’umuziki i Kigali, aho rizataramira ku nshuro ya gatatu binyuze mu gitaramo cyiswe “Conservation Gala Dinner” kizaba ku wa 6 Nzeri 2025 muri Kigali Convention Center.

Uretse iki gitaramo, aba bahanzi bazwi kuva mu 1979 bazanabanziriza mu muhango wo Kwita Izina ugiye kuba ku nshuro ya 20 uteganyijwe kubera mu Kinigi kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Nzeri 2025, aho bazasusurutsa abitabiriye ibi birori bikomeye byo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.

Amakuru yizewe agera kuri InyaRwanda, avuga ko iri tsinda rizagera mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Nzeri 2025, bakomereZe mu Karere ka Musanze mu muhango wo Kwita Izina.

Kassav’ si ubwa mbere iza mu Rwanda. Baherukaga gutaramira i Kigali mu 2020, ubwo baririmbiraga muri Kigali Convention Center mu gitaramo cyo kwizihiza Umunsi wa Saint Valentin cyahuje abakunzi benshi b’umuziki, banaririmbana na Christopher.

Icyo gihe kubera ubwitabire bwari bwinshi, bakoze ibitaramo bibiri byikurikiranye. Icya mbere cyabaye ku wa 15 Gashyantare 2020 cyari kitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, n’aho icya kabiri cyabaye ku wa 16 Gashyantare 2020, kubera ko benshi bari babuze uko binjira mu gitaramo cya mbere.

Ubu noneho, abakunzi b’umuziki bafite amahirwe mashya yo kongera kuryoherwa n’imyidagaduro y’iri tsinda rifatwa nk’inkingi ya mwamba mu guha agaciro injyana ya Zouk ku rwego rw’isi.

Kassav ifite inkomoko mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa yashinzwe mu Ugushyingo 1979 ifite abanyamuryango b’Imena barimo Jean-Philippe Marthély, Jacob Desvarieux, Jocelyne Béroard, Pierre-Edouard Décimus, Jean-Claude Naimro na Fredéric Caracas, Claude Vamur.

Indirimbo yabo bise ‘Ou Le’ imaze kurebwa n’ibihumbi by'abantu ku rubuga rwa Youtube.  Yakoreye mu ngata izindi zakunzwe nka " Kolé Séré’ yarebwe na Miliyoni 6, Rété imaze kurebwa na Miliyoni 2, 'Sye bwa", "Solei", "Sé dam bonjou", "Wép wép", n’izindi.

Iyi ndirimbo ‘Ou Le’ icurangwa (yacuranzwe) henshi mu tubyiniro, kuri Radio, Televiziyo n’ahandi yizihira abakunda injyana ya Zouk. Iri tsinda rimaze gushyira ku isoko Album 20 harimo 12 bakoze ku giti cy’abo nta wundi muhanzi bifashishije.

Ryagiye rikorana n’inzu zireberera inyungu z’abahanzi nka GD Productions/Sonodisc, Epic, CBS na Warner France (distribution). Iri tsinda kandi rifite abacuranzi n’abaririmbyi mu ngeri zinyuranye.

Iri tsinda ryakoreye ibitaramo bikomeye mu bihugu bitandukanye ryashyize hanze Album zitandukanye ziriho indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye. Mu 1979 basohoye Album bise Love and kadance, 1980 basohoye 'Lagué mwen', 1981 basohora 'Kassav n°3, 1982', 1995 basohora 'Difé' n’izindi. 

Kassav’ igiye gutaramira i Kigali binyuze mu gitaramo kizaherekeza Umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 20 kizabera muri Kigali Convention Center


Muri Gashyantare 2020, Kassav’ yakoreye i Kigali ibitaramo bibiri byikurikiranya

KANDA HANO WUMVE IMWE MU NDIRIMBO Z'ITSINDA KASSAV YAKUNZWE MU BURYO BUKOMEYE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...